-
Ibyakozwe 13:45, 46Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
45 Abayahudi babonye abo bantu bose bagira ishyari ryinshi, maze batangira kuvuga amagambo yo gutuka Imana, bavuguruza ibyo Pawulo yavugaga.+ 46 Nuko Pawulo na Barinaba bavugana ubutwari bati: “Byari ngombwa ko ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana.+ Ariko kuko muryanze kandi mukaba mugaragaje ko mudakwiriye ubuzima bw’iteka, twigiriye mu banyamahanga.+
-