Intangiriro 2:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Ariko izo ku giti cy’ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi ntuzaziryeho, kuko umunsi waziriyeho uzapfa.”+ Intangiriro 3:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 Uwo mugore abona ko icyo giti gifite imbuto ziryoshye kandi ko ari cyiza cyane,* kandi koko kureba icyo giti byari bishimishije. Nuko asoroma imbuto zacyo arazirya.+ Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.+ Intangiriro 3:19 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 19 Uzajya uvunika cyane* kugira ngo ubone ibyokurya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe.+ Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”+ 1 Abakorinto 15:21 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 Nk’uko urupfu rwaje bitewe n’umuntu umwe,+ ni na ko umuzuko uzabaho bitewe n’umuntu umwe.+
17 Ariko izo ku giti cy’ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi ntuzaziryeho, kuko umunsi waziriyeho uzapfa.”+
6 Uwo mugore abona ko icyo giti gifite imbuto ziryoshye kandi ko ari cyiza cyane,* kandi koko kureba icyo giti byari bishimishije. Nuko asoroma imbuto zacyo arazirya.+ Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.+
19 Uzajya uvunika cyane* kugira ngo ubone ibyokurya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe.+ Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”+