ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 22:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nta mbaraga ngifite. Meze nk’ikibumbano cyamenetse.+

      Ururimi rwanjye rwafatanye n’urusenge rw’akanwa,+

      Kandi ugiye kunshyira mu rwobo ngo mpfiremo.+

  • Yesaya 53:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  8 Yakuweho* bitewe no kugirirwa nabi no gucirwa urubanza rudakwiriye.

      None se ni nde uzita ku byabaye mu gihe cye?

      Yakuwe mu gihugu cy’abazima.+

      Ibyaha by’abantu banjye ni byo byatumye akubitwa kugeza apfuye.*+

  • Yesaya 53:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi,

      Azagabana n’abantu b’intwari ibyasahuwe,

      Kubera ko yatanze ubuzima bwe agapfa+

      Kandi akabarirwa mu banyabyaha.+

      Yikoreye ibyaha by’abantu benshi+

      Kandi apfira abanyabyaha.+

  • Daniyeli 9:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 “Ibyo byumweru 62 nibirangira, Mesiya azakurwaho*+ kandi nta kintu azasigarana.+

      “Abasirikare b’umuyobozi uzaza bazarimbura umujyi n’ahera.+ Iherezo ryaho rizazanwa n’umwuzure. Hazabaho intambara kugeza ku iherezo. Hemejwe ko hazaba amatongo.+

  • 1 Petero 2:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 We ubwe yishyizeho ibyaha byacu,+ igihe yamanikwaga ku giti+ kugira ngo abidukize kandi tube abakiranutsi. “Ibikomere bye ni byo byadukijije.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze