5 Nanone nsenga nsaba ko Yesu Kristo “Umuhamya Wizerwa,”+ “uwa mbere wazutse,”+ akaba n’“Umuyobozi uruta abami bo mu isi,”+ yabagaragariza ineza ihebuje kandi akabaha amahoro.
Ni we udukunda+ kandi wadukijije akatuvana mu byaha byacu, akoresheje amaraso ye bwite,+