-
Abefeso 5:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ubusambanyi,* ibikorwa by’umwanda* by’ubwoko bwose cyangwa umururumba, ntibikigere binavugwa muri mwe+ kuko iyo atari imyifatire iranga abagaragu b’Imana.+ 4 Nanone mujye mwirinda imyifatire iteye isoni, amagambo adafite akamaro cyangwa amashyengo ateye isoni.*+ Mujye mubona ko ibyo bintu bidakwiriye, ahubwo muhore mushimira Imana.+
-