26 Hanyuma Imana iravuga iti: “Tureme+ umuntu mu ishusho yacu,+ ase natwe,+ ategeke amafi yo mu nyanja, ibiguruka mu kirere, amatungo, isi yose n’izindi nyamaswa zose zikururuka.”+ 27 Nuko Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana. Uko ni ko yaremye umugabo n’umugore.+