-
Ibyakozwe 2:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “Bantu bo muri Isirayeli, nimwumve aya magambo: Nk’uko namwe mubizi Yesu w’i Nazareti, Imana yamuberetse ku mugaragaro binyuze ku mirimo ikomeye, ibitangaza n’ibimenyetso Imana yakoreye hagati muri mwe+ ari we ikoresheje. 23 Uwo muntu mwamufashe biturutse ku bushake bw’Imana no ku bushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba,+ kandi mwamumanitse ku giti mukoresheje abica amategeko, maze muramwica.+
-