20 Nuko bavugije amahembe, abasirikare bavuza urusaku rw’intambara.+ Abasirikare bakimara kumva ijwi ry’amahembe, bamaze no kuvuza urusaku rw’intambara, inkuta z’uwo mujyi ziragwa.+ Abasirikare bahita batera uwo mujyi buri wese yinjirira aho yari ari, maze barawufata.