3 Kandi niba ukora uko ushoboye ngo usobanukirwe,+
Ugahatana kugira ngo ugire ubushishozi,+
4 Niba ukomeza gushaka ibyo bintu nk’ushaka ifeza,+
Kandi ugakomeza kubishakisha nk’ushaka ubutunzi buhishwe,+
5 Ni bwo uzasobanukirwa icyo gutinya Yehova ari cyo,+
Kandi uzamenya Imana.+
6 Kuko Yehova ari we utanga ubwenge,+
Kandi ibyo avuga biba birimo ubumenyi n’ubushishozi.