44 Mukomoka kuri papa wanyu Satani kandi mwifuza gukora ibyo ashaka.+ Uwo yabaye umwicanyi agitangira.+ Ntiyagumye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we. Iyo avuga ibinyoma, aba avuga ibihuje n’uko ateye, kuko ari umunyabinyoma kandi akaba ari we ibinyoma biturukaho.+