Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
23 Igihe Dawidi yari ashaje kandi ari hafi gupfa, yashyizeho umuhungu we Salomo aba umwami wa Isirayeli.+ 2 Nuko Dawidi ahuriza hamwe abatware bose bo muri Isirayeli n’abatambyi+ n’Abalewi.+ 3 Abara Abalewi umwe umwe kuva ku bafite imyaka 30 kujyana hejuru,+ bose baba 38.000. 4 Muri abo harimo 24.000 bari bashinzwe kugenzura imirimo ikorerwa mu nzu ya Yehova n’abandi 6.000 bari abayobozi n’abacamanza.+ 5 Hari abandi 4.000 bari abarinzi b’amarembo+ n’abandi 4.000 basingizaga+ Yehova bakoresheje ibikoresho Dawidi yari yarakoreye gusingiza Imana.
6 Nuko Dawidi abashyira mu matsinda+ y’abakomoka kuri Lewi, ari bo Gerushoni, Kohati na Merari.+ 7 Mu bakomoka kuri Gerushoni hari Ladani na Shimeyi. 8 Abahungu ba Ladani uko ari batatu ni Yehiyeli wari umuyobozi, Zetamu na Yoweli.+ 9 Abahungu ba Shimeyi uko ari batatu ni Shelomoti, Haziyeli na Harani. Bari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza mu bakomoka kuri Ladani. 10 Abahungu ba Shimeyi ni Yahati, Zina, Yewushi na Beriya. Abo uko ari bane bari abahungu ba Shimeyi. 11 Yahati ni we wari umuyobozi, Ziza akaba uwa kabiri. Ariko Yewushi na Beriya ntibari bafite abahungu benshi. Ni yo mpamvu bahurijwe hamwe bakaba umuryango umwe ufite inshingano imwe.
12 Abahungu ba Kohati uko ari bane ni Amuramu, Isuhari,+ Heburoni na Uziyeli.+ 13 Abahungu ba Amuramu ni Aroni+ na Mose.+ Ariko Aroni yari yaratoranyirijwe+ kweza Ahera Cyane, we n’abahungu be kugira ngo bajye batambira ibitambo imbere ya Yehova, bamukorere kandi basabire abantu umugisha mu izina rye igihe cyose.+ 14 Naho ku birebana na Mose umuntu w’Imana y’ukuri, abahungu be babariwe mu muryango w’Abalewi. 15 Abahungu ba Mose ni Gerushomu+ na Eliyezeri.+ 16 Abakomoka kuri Gerushomu umuyobozi wabo yari Shebuweli.+ 17 Abakomoka kuri* Eliyezeri umuyobozi wabo yari Rehabiya.+ Eliyezeri nta bandi bahungu yabyaye. Ariko Rehabiya we yabyaye abahungu benshi cyane. 18 Umuyobozi w’abakomoka kuri Isuhari+ yari Shelomiti.+ 19 Abakomoka kuri Heburoni ni Yeriya wari umuyobozi, uwa kabiri akaba Amariya, uwa gatatu akaba Yahaziyeli, uwa kane akaba Yekameyamu.+ 20 Abakomoka kuri Uziyeli+ ni Mika wari umuyobozi, uwa kabiri akaba Ishiya.
21 Abakomoka kuri Merari ni Mahali na Mushi.+ Abahungu ba Mahali ni Eleyazari na Kishi. 22 Ariko Eleyazari yapfuye nta muhungu asize; yari afite abakobwa gusa. Nuko bene wabo,* ni ukuvuga abakomoka kuri Kishi, bashyingiranwa na bo. 23 Abakomoka kuri Mushi bari batatu, ari bo Mahali, Ederi na Yeremoti.
24 Abo ni bo bakomokaga kuri Lewi, babazwe hakurikijwe imiryango ya ba sekuruza kandi bari abatware mu miryango ya ba sekuruza. Bari barahawe inshingano yo gukora imirimo mu nzu ya Yehova. Habazwe abari bafite imyaka 20 kujyana hejuru. 25 Dawidi yari yaravuze ati: “Yehova Imana ya Isirayeli yahaye amahoro abantu be+ kandi azatura i Yerusalemu kugeza iteka ryose.+ 26 Nanone Abalewi ntibazongera guheka ihema cyangwa ibikoresho byaryo.”+ 27 Ukurikije amabwiriza ya nyuma Dawidi yatanze, Abalewi bari bafite imyaka 20 kujyana hejuru, barabazwe. 28 Inshingano yabo yari iyo gufasha abahungu ba Aroni+ mu mirimo yakorerwaga mu nzu ya Yehova, ari yo kwita ku mbuga,+ ibyumba byo kuriramo, kweza ibintu byera byose n’imirimo yose yakorerwaga mu nzu y’Imana y’ukuri. 29 Nanone babafashaga mu mirimo irebana n’imigati igenewe Imana,*+ ifu inoze yo guturaho ituro ry’ibinyampeke, utugati dusize amavuta tutarimo umusemburo,+ imigati itetse ku ipanu, ifu iponze ivanze n’amavuta+ no kugenzura ibipimo byose by’uburemere n’iby’ubunini. 30 Bazaga buri gitondo+ na buri mugoroba+ gushimira Yehova no kumusingiza. 31 Babafashaga no mu mirimo yo gutambira Yehova ibitambo byose bitwikwa n’umuriro bitangwa ku Masabato,+ ibyatambwaga ku munsi ukwezi kwagaragayeho+ no ku minsi mikuru,+ hakurikijwe umubare wabyo n’amategeko abigenga, bakabikora igihe cyose imbere ya Yehova. 32 Nanone bari bashinzwe imirimo irebana n’ihema ryo guhuriramo n’Imana n’ahantu hera kandi bafashaga abavandimwe babo, ni ukuvuga abahungu ba Aroni, mu mirimo bakoreraga mu nzu ya Yehova.