ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 29
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Hezekiya, umwami w’u Buyuda (1, 2)

      • Ibyo Hezekiya yahinduye (3-11)

      • Urusengero rwezwa (12-19)

      • Imirimo yakorerwaga mu rusengero isubizwaho (20-36)

2 Ibyo ku Ngoma 29:1

Impuzamirongo

  • +Yes 1:1; Hos 1:1; Mat 1:10
  • +2Bm 18:1, 2

2 Ibyo ku Ngoma 29:2

Impuzamirongo

  • +2Ng 31:20
  • +1Bm 15:5; 2Bm 18:3

2 Ibyo ku Ngoma 29:3

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:33, 34; 2Ng 28:24

2 Ibyo ku Ngoma 29:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 15:11, 12
  • +2Bm 18:4

2 Ibyo ku Ngoma 29:6

Impuzamirongo

  • +2Ng 28:22, 23; Yer 44:21
  • +Yer 2:27; Ezk 8:16

2 Ibyo ku Ngoma 29:7

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:33, 34
  • +Lew 24:2
  • +Kuva 30:8
  • +Kuva 29:38

2 Ibyo ku Ngoma 29:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “avugiriza.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 24:18
  • +Lew 26:32; Gut 28:15, 25

2 Ibyo ku Ngoma 29:9

Impuzamirongo

  • +Lew 26:14, 17
  • +2Ng 28:5-8

2 Ibyo ku Ngoma 29:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kugira ngo uburakari bwe bugurumana butuveho.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 15:10-13

2 Ibyo ku Ngoma 29:11

Impuzamirongo

  • +Kub 3:6; Gut 10:8
  • +1Ng 23:13

2 Ibyo ku Ngoma 29:12

Impuzamirongo

  • +Kub 4:2, 3; 1Ng 23:12
  • +1Ng 23:21
  • +1Ng 23:7

2 Ibyo ku Ngoma 29:13

Impuzamirongo

  • +1Ng 15:16, 17; 25:1, 2

2 Ibyo ku Ngoma 29:14

Impuzamirongo

  • +1Ng 25:5
  • +1Ng 25:1

2 Ibyo ku Ngoma 29:15

Impuzamirongo

  • +2Ng 29:5

2 Ibyo ku Ngoma 29:16

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:36
  • +2Bm 23:4, 6; 2Ng 15:16; Yoh 18:1

2 Ibyo ku Ngoma 29:17

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:3; 1Ng 28:11

2 Ibyo ku Ngoma 29:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imigati yo kugerekeranya.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 4:1
  • +1Bm 7:40
  • +1Bm 7:48

2 Ibyo ku Ngoma 29:19

Impuzamirongo

  • +2Ng 28:1, 2, 24
  • +2Ng 29:5

2 Ibyo ku Ngoma 29:21

Impuzamirongo

  • +Lew 4:3, 13, 14; Kub 15:22-24

2 Ibyo ku Ngoma 29:22

Impuzamirongo

  • +Lew 4:4
  • +Lew 4:7, 18

2 Ibyo ku Ngoma 29:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa ”bamenya.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 25:1, 6; 2Ng 9:11
  • +1Ng 28:12, 13; 2Ng 8:12, 14
  • +2Sm 24:11, 12; 1Ng 29:29
  • +2Sm 7:2; 12:1

2 Ibyo ku Ngoma 29:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Kub 10:8; 1Ng 15:24

2 Ibyo ku Ngoma 29:27

Impuzamirongo

  • +Lew 1:3, 4

2 Ibyo ku Ngoma 29:30

Impuzamirongo

  • +2Sm 23:1
  • +1Ng 16:7

2 Ibyo ku Ngoma 29:31

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Ubwo mwujujwe ububasha mu biganza byanyu.”

Impuzamirongo

  • +Lew 1:3

2 Ibyo ku Ngoma 29:32

Impuzamirongo

  • +1Bm 3:4; 8:63; 1Ng 29:21, 22

2 Ibyo ku Ngoma 29:34

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “gukuraho uruhu.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bari bafite umutima uboneye mu bijyanye no kwiyeza.”

Impuzamirongo

  • +Kub 8:19; 2Ng 30:17; 35:10, 11
  • +2Ng 30:2, 3

2 Ibyo ku Ngoma 29:35

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 29:32
  • +Lew 3:1, 14-16
  • +Kub 15:5

2 Ibyo ku Ngoma 29:36

Impuzamirongo

  • +2Ng 30:12

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 29:1Yes 1:1; Hos 1:1; Mat 1:10
2 Ngoma 29:12Bm 18:1, 2
2 Ngoma 29:22Ng 31:20
2 Ngoma 29:21Bm 15:5; 2Bm 18:3
2 Ngoma 29:31Bm 6:33, 34; 2Ng 28:24
2 Ngoma 29:51Ng 15:11, 12
2 Ngoma 29:52Bm 18:4
2 Ngoma 29:62Ng 28:22, 23; Yer 44:21
2 Ngoma 29:6Yer 2:27; Ezk 8:16
2 Ngoma 29:71Bm 6:33, 34
2 Ngoma 29:7Lew 24:2
2 Ngoma 29:7Kuva 30:8
2 Ngoma 29:7Kuva 29:38
2 Ngoma 29:82Ng 24:18
2 Ngoma 29:8Lew 26:32; Gut 28:15, 25
2 Ngoma 29:9Lew 26:14, 17
2 Ngoma 29:92Ng 28:5-8
2 Ngoma 29:102Ng 15:10-13
2 Ngoma 29:11Kub 3:6; Gut 10:8
2 Ngoma 29:111Ng 23:13
2 Ngoma 29:12Kub 4:2, 3; 1Ng 23:12
2 Ngoma 29:121Ng 23:21
2 Ngoma 29:121Ng 23:7
2 Ngoma 29:131Ng 15:16, 17; 25:1, 2
2 Ngoma 29:141Ng 25:5
2 Ngoma 29:141Ng 25:1
2 Ngoma 29:152Ng 29:5
2 Ngoma 29:161Bm 6:36
2 Ngoma 29:162Bm 23:4, 6; 2Ng 15:16; Yoh 18:1
2 Ngoma 29:171Bm 6:3; 1Ng 28:11
2 Ngoma 29:182Ng 4:1
2 Ngoma 29:181Bm 7:40
2 Ngoma 29:181Bm 7:48
2 Ngoma 29:192Ng 28:1, 2, 24
2 Ngoma 29:192Ng 29:5
2 Ngoma 29:21Lew 4:3, 13, 14; Kub 15:22-24
2 Ngoma 29:22Lew 4:4
2 Ngoma 29:22Lew 4:7, 18
2 Ngoma 29:251Ng 25:1, 6; 2Ng 9:11
2 Ngoma 29:251Ng 28:12, 13; 2Ng 8:12, 14
2 Ngoma 29:252Sm 24:11, 12; 1Ng 29:29
2 Ngoma 29:252Sm 7:2; 12:1
2 Ngoma 29:26Kub 10:8; 1Ng 15:24
2 Ngoma 29:27Lew 1:3, 4
2 Ngoma 29:302Sm 23:1
2 Ngoma 29:301Ng 16:7
2 Ngoma 29:31Lew 1:3
2 Ngoma 29:321Bm 3:4; 8:63; 1Ng 29:21, 22
2 Ngoma 29:34Kub 8:19; 2Ng 30:17; 35:10, 11
2 Ngoma 29:342Ng 30:2, 3
2 Ngoma 29:352Ng 29:32
2 Ngoma 29:35Lew 3:1, 14-16
2 Ngoma 29:35Kub 15:5
2 Ngoma 29:362Ng 30:12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 29:1-36

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

29 Hezekiya+ yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 29 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Abiya, akaba yari umukobwa wa Zekariya.+ 2 Yakomeje gukora ibishimisha Yehova+ nk’ibyo sekuruza Dawidi yari yarakoze.+ 3 Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwe, mu kwezi kwa mbere, yakinguye imiryango y’inzu ya Yehova arayisana.+ 4 Hanyuma azana abatambyi n’Abalewi abateranyiriza ku mbuga iri mu burasirazuba bw’umujyi. 5 Nuko arababwira ati: “Nimuntege amatwi mwa Balewi mwe. Nimwiyeze*+ mweze n’inzu ya Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu kandi mukure ibigirwamana ahantu hera.+ 6 Ababyeyi bacu barahemutse bakora ibyo Yehova Imana yacu yanga.+ Baramutaye ntibagaragaza ko bubashye urusengero rwa Yehova bareka kumukorera.+ 7 Nanone bafunze imiryango y’ibaraza+ ry’urusengero kandi ntibacana amatara.+ Baretse gutwika imibavu+ no kujya ahera ngo bahatambire ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ bigenewe Imana ya Isirayeli. 8 Ibyo byatumye Yehova arakarira u Buyuda na Yerusalemu,+ ku buryo ubabonye wese yumva agize ubwoba bwinshi kandi akumirwa bigatuma abaseka* nk’uko namwe mubyirebera n’amaso yanyu.+ 9 Ba sogokuruza bishwe n’inkota+ kandi abahungu bacu, abakobwa bacu n’abagore bacu, abanzi bacu babajyanye mu kindi gihugu ku ngufu kubera iyo mpamvu.+ 10 None nifuje mu mutima wanjye kugirana isezerano na Yehova Imana ya Isirayeli,+ kugira ngo adakomeza kuturakarira cyane.* 11 None rero bana banjye, ntimukwiriye kwiyicarira kuko ari mwe Yehova yatoranyije ngo muhagarare imbere ye mumukorere+ kandi mumutambire ibitambo umwotsi wabyo uzamuke.”+

12 Nuko Abalewi biyemeza kugira icyo bakora. Abo ni Mahati umuhungu wa Amasayi na Yoweli umuhungu wa Azariya ukomoka mu Bakohati.+ Mu Bamerari,+ ni Kishi umuhungu wa Abudi na Azariya umuhungu wa Yehaleleli. Mu Bagerushoni+ ni Yowa umuhungu wa Zima na Edeni umuhungu wa Yowa. 13 Mu bakomoka kuri Elizafani ni Shimuri na Yeweli. Mu bakomoka kuri Asafu+ ni Zekariya na Mataniya. 14 Mu bakomoka kuri Hemani+ ni Yehiyeli na Shimeyi. Mu bakomoka kuri Yedutuni+ ni Shemaya na Uziyeli. 15 Nuko bahuriza hamwe abavandimwe babo, bariyeza baraza nk’uko umwami yari yabitegetse akurikije ibyo Yehova yari yavuze, kugira ngo beze inzu ya Yehova.+ 16 Hanyuma abatambyi binjira mu nzu ya Yehova kugira ngo bayeze. Basohora ibintu byose byakoreshwaga mu gusenga ibigirwamana byari mu rusengero rwa Yehova, babishyira mu rugo+ rw’inzu ya Yehova. Abalewi na bo barabifata babijyana inyuma y’umujyi mu Kibaya cya Kidironi.+ 17 Batangiye kweza urusengero ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa mbere. Ku itariki ya munani z’uko kwezi bari bageze ku ibaraza ry’inzu ya Yehova.+ Bamaze indi minsi umunani beza inzu ya Yehova, barangiza ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa mbere.

18 Ibyo birangiye bajya kureba Umwami Hezekiya, baramubwira bati: “Twejeje inzu ya Yehova yose, igicaniro gitwikirwaho ibitambo+ n’ibikoresho byacyo byose+ n’ameza ashyirwaho imigati igenewe Imana,*+ n’ibikoresho byayo byose. 19 Ibikoresho byose Umwami Ahazi yari yaratumye bidakoreshwa igihe yari yararetse kubera Imana indahemuka,+ twarabiteguye turabyeza.+ Biri imbere y’igicaniro cya Yehova.”

20 Nuko umwami Hezekiya azinduka kare mu gitondo, ateranyiriza hamwe abayobozi b’umujyi bose barazamuka bajya ku nzu ya Yehova. 21 Baza bazanye ibimasa birindwi, amapfizi y’intama arindwi, amasekurume y’intama arindwi n’amasekurume y’ihene arindwi yo gutambaho ibitambo byo kubabarirwa ibyaha, ibyo gutambira ubwami, urusengero n’u Buyuda.+ Hezekiya asaba abatambyi, ni ukuvuga abakomoka kuri Aroni, kubitambira ku gicaniro cya Yehova. 22 Nuko babaga izo nka,+ abatambyi bafata amaraso bayaminjagira ku gicaniro.+ Hanyuma babaga amapfizi y’intama, amaraso bayaminjagira ku gicaniro, babaga n’amasekurume y’intama, amaraso bayaminjagira ku gicaniro. 23 Bazana amasekurume y’ihene yo gutambaho igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, bayashyira imbere y’umwami n’abari aho bose, barangije bayarambikaho ibiganza. 24 Abatambyi barayabaga, bayatambira ku gicaniro hamwe n’amaraso yayo ngo abe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, kugira ngo gitume Abisirayeli bose biyunga n’Imana. Umwami yari yavuze ko igitambo gitwikwa n’umuriro n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha bitambirwa Abisirayeli bose.

25 Hagati aho umwami yari yategetse Abalewi guhagarara ku nzu ya Yehova bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, ibyuma by’umuziki bifite imirya n’inanga,+ nk’uko byategetswe na Dawidi+ na Gadi+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* akabimenyesha umwami hamwe n’umuhanuzi Natani,+ kuko Yehova ari we watanze iryo tegeko akoresheje abahanuzi be. 26 Nuko Abalewi bahagarara bafite ibikoresho by’umuziki bya Dawidi, naho abatambyi bafite impanda.*+

27 Hanyuma Hezekiya ategeka ko batambira ku gicaniro igitambo gitwikwa n’umuriro.+ Nuko batangiye gutamba icyo gitambo, bahita baririmba indirimbo ya Yehova kandi bavuza impanda bayobowe n’abacurangaga ibikoresho by’umuziki bya Dawidi, umwami wa Isirayeli. 28 Igihe abaririmbyi baririmbaga n’abavuza impanda bari kuzivuza, abari aho bose bari bubitse imitwe, bikomeza bityo kugeza igihe bamariye gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro. 29 Bakirangiza gutamba icyo gitambo, umwami n’abo bari kumwe bose barunama, barapfukama bakoza imitwe hasi. 30 Umwami Hezekiya n’abatware bategeka Abalewi gusingiza Yehova bakoresheje amagambo ya Dawidi+ n’aya Asafu+ wamenyaga ibyo Imana ishaka. Nuko basingiza Imana bishimye cyane kandi barapfukama bakoza umutwe hasi.

31 Hezekiya aravuga ati: “Ubwo mwatoranyirijwe gukorera Yehova,* nimuzane mu nzu ya Yehova ibitambo byo gushimira n’ibindi bitambo.” Abari bateraniye aho batangira kuzana ibitambo byo gushimira n’ibindi bitambo kandi umuntu wese wabishakaga azana igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 32 Ibitambo bitwikwa n’umuriro abantu batanze ni inka 70, amapfizi y’intama 100 n’amasekurume y’intama 200; byose byatambiwe Yehova ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 33 Bazanye n’amaturo yera y’inka 600 n’intama 3.000. 34 Icyakora abatambyi bari bake cyane ku buryo batashoboraga kubaga* amatungo yose yatambwe akaba ibitambo bitwikwa n’umuriro. Nuko abavandimwe babo b’Abalewi barabafasha+ kugeza igihe barangirije gukora uwo murimo no kugeza igihe abatambyi bamariye kwiyeza,+ kuko Abalewi ari bo bashishikariye* kwiyeza kurusha abatambyi. 35 Ikindi kandi, hatambwe ibitambo byinshi bitwikwa n’umuriro,+ ibinure by’ibitambo bisangirwa,*+ n’amaturo y’ibyokunywa atambanwa n’ibitambo bitwikwa n’umuriro.+ Uko ni ko umurimo wakorerwaga mu nzu ya Yehova Imana wongeye gusubizwaho. 36 Nuko Hezekiya n’abantu bose bishimira ko Imana y’ukuri yabafashije,+ kuko ibyo byose byari byabaye mu buryo butunguranye.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze