Igitabo cya kabiri cy’Abami
24 Igihe Yehoyakimu yari ku butegetsi, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yaramuteye, nuko Yehoyakimu amara imyaka itatu ari umugaragu we, ariko nyuma yanga kumukorera, amwigomekaho. 2 Yehova ateza Yehoyakimu udutsiko tw’abasahuzi b’Abakaludaya,+ Abasiriya, Abamowabu n’utw’Abamoni. Yakomeje guteza u Buyuda abo basahuzi kugira ngo baburimbure nk’uko Yehova yari yarabivuze+ akoresheje abagaragu be b’abahanuzi. 3 Yehova ni we wategetse ko ibyo biba ku Buyuda kugira ngo abukure imbere y’amaso ye+ bitewe n’ibyaha Manase yari yarakoze byose,+ 4 n’abantu yishe abahoye ubusa, akuzuza Yerusalemu amaraso yabo,+ bigatuma Yehova yanga gutanga imbabazi.+
5 Andi mateka ya Yehoyakimu, ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda.+ 6 Nuko Yehoyakimu arapfa,*+ maze umuhungu we Yehoyakini, aramusimbura aba ari we uba umwami.
7 Umwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami w’i Babuloni yari yarafashe ibihugu byose byahoze ari iby’umwami wa Egiputa,+ kuva ku Kibaya* cya Egiputa+ kugera ku Ruzi rwa Ufurate.+
8 Yehoyakini+ yabaye umwami afite imyaka 18, amara amezi atatu ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Nehushita akaba yari umukobwa wa Elunatani w’i Yerusalemu. 9 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo papa we yakoze byose. 10 Icyo gihe ni bwo abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bateye umujyi wa Yerusalemu barawugota.+ 11 Igihe abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bari bagose uwo mujyi, uwo mwami yarawuteye.
12 Umwami Yehoyakini w’u Buyuda yemera ko atsinzwe n’umwami w’i Babuloni,+ nuko we na mama we, abagaragu be, abanyacyubahiro be n’abakozi b’ibwami bishyira umwami w’i Babuloni.+ Nuko umwami w’i Babuloni afunga Yehoyakini. Ibyo byabaye mu mwaka wa munani w’ubutegetsi bwe.+ 13 Umwami w’i Babuloni yakuye mu gihugu cy’u Buyuda ibintu byose by’agaciro byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu* y’umwami.+ Yacagaguye ibikoresho byose bya zahabu Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova. Ibyo byabaye nk’uko Yehova+ yari yarabivuze. 14 Yajyanye ku ngufu abaturage bose b’i Yerusalemu, abanyacyubahiro baho bose,+ abarwanyi b’intwari bose, abanyabukorikori bose n’abakoraga ibintu mu byuma.*+ Yatwaye ku ngufu abantu 10.000, ku buryo nta muntu n’umwe yasize, uretse abari bakennye cyane.+ 15 Uko ni ko Umwami Nebukadinezari yajyanye Yehoyakini+ ku ngufu i Babuloni.+ Nanone yajyanye mama w’umwami, abagore b’umwami, abakozi b’ibwami n’abantu bakomeye bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana i Babuloni ku ngufu. 16 Umwami w’i Babuloni yanajyanye ku ngufu abasirikare bose, bari 7.000, ajyana n’abanyabukorikori 1.000 n’abakora ibintu mu byuma,* bose bakaba bari abagabo b’intwari batojwe kurwana. 17 Umwami w’i Babuloni yafashe Mataniya, wari murumuna wa papa wa Yehoyakini,+ amusimbuza Yehoyakini aba ari we uba umwami. Umwami yahinduye izina rya Mataniya amwita Sedekiya.+
18 Sedekiya yabaye umwami afite imyaka 21, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 19 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.+ 20 Ibyo byose byabaye i Yerusalemu no mu Buyuda bitewe n’uko Yehova yabarakariye, kugeza ubwo yabakuye imbere y’amaso ye.+ Nuko Sedekiya yigomeka ku mwami w’i Babuloni.+