Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
3 Nuko Salomo atangira kubaka inzu ya Yehova+ i Yerusalemu ku Musozi wa Moriya,+ aho Yehova yari yarabonekeye papa we Dawidi,+ ku mbuga ya Orunani+ w’Umuyebusi bahuriraho imyaka, aho Dawidi yari yarateganyije. 2 Yatangiye kuyubaka ku itariki ya kabiri z’ukwezi kwa kabiri, mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwe. 3 Fondasiyo y’inzu Salomo yubakiye Imana y’ukuri yari ifite uburebure bwa metero 27 n’ubugari bwa metero 9.*+ 4 Ibaraza ryari imbere yayo ryari rifite uburebure bwa metero 9, bungana n’ubugari bw’iyo nzu. Ryari rifite ubuhagarike bwa metero 9.* Muri iryo baraza imbere yahayagirije zahabu itavangiye.+ 5 Yometse imbaho z’igiti cy’umuberoshi mu cyumba kinini, azisiga zahabu nziza,+ arangije azishushanyaho imitako y’imikufi+ n’ibiti by’imikindo.+ 6 Nanone iyo nzu yayometseho amabuye y’agaciro+ y’imitako. Zahabu+ yakoresheje yaturukaga i Paruwayimu. 7 Yayagirije zahabu+ muri iyo nzu, ku mitambiko yayo, mu miryango, ku nkuta no ku nzugi zayo; hanyuma aharatura ibishushanyo by’abakerubi ku nkuta.+
8 Yubatse icyumba cy’Ahera Cyane+ cy’iyo nzu, gifite uburebure bwa metero icyenda, bungana n’ubugari bw’iyo nzu, na bwo bwanganaga na metero icyenda. Nuko akiyagirizamo zahabu nziza ingana na toni 20 n’ibiro 520.*+ 9 Uburemere bwa zahabu yakoresheje ku misumari bwari garama 570.* Ibyumba byo hejuru na byo yabiyagirijemo zahabu.
10 Nuko akora ibishushanyo bibiri by’abakerubi abishyira mu cyumba cy’Ahera Cyane cy’iyo nzu, abiyagirizaho zahabu.+ 11 Amababa y’abo bakerubi+ yose yari afite uburebure bwa metero 9.* Ibaba rimwe ryari rifite metero 2 na santimetero 50* kandi ryakoraga ku rukuta rumwe rw’inzu, irindi baba rifite metero 2 na santimetero 50 rigakora ku ibaba ry’undi mukerubi. 12 Ibaba ry’undi mukerubi ryari rifite metero 2 na santimetero 50 ryakoraga ku rundi rukuta rw’inzu, irindi baba rya metero 2 na santimetero 50 rigakora ku ibaba ry’umukerubi wa mbere. 13 Amababa y’abo bakerubi bombi arambuye yari afite uburebure bwa metero icyenda,* kandi bari bahagaze bareba Ahera.
14 Nanone yaboshye rido+ mu budodo bw’ubururu, mu bwoya buteye ibara ry’isine, ubutukura cyane no mu budodo bwiza cyane, nuko afumaho ibishushanyo by’abakerubi.+
15 Yacuze inkingi ebyiri+ azishyira imbere y’iyo nzu. Zari zifite uburebure bwa metero 16,* kandi umutwe wa buri nkingi wari ufite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 50.*+ 16 Nanone acura utunyururu tumeze nk’umukufi adushyira ku mitwe y’izo nkingi, acura n’amakomamanga* 100 ayashyira kuri utwo tunyururu. 17 Ashinga izo nkingi imbere y’urusengero, imwe iburyo* indi ibumoso.* Inkingi y’iburyo ayita Yakini,* iy’ibumoso ayita Bowazi.*