ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Yehoshafati, umwami w’u Buyuda (1-6)

      • Gahunda yo kwigisha (7-9)

      • Imbaraga z’igisirikare cya Yehoshafati (10-19)

2 Ibyo ku Ngoma 17:1

Impuzamirongo

  • +1Bm 15:24; 22:41

2 Ibyo ku Ngoma 17:2

Impuzamirongo

  • +2Ng 15:8

2 Ibyo ku Ngoma 17:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yagendeye mu nzira za sekuruza Dawidi.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:15

2 Ibyo ku Ngoma 17:4

Impuzamirongo

  • +Gut 4:29; 2Ng 26:1, 5
  • +1Bm 12:28-30; 13:33

2 Ibyo ku Ngoma 17:5

Impuzamirongo

  • +1Bm 9:4, 5; Zb 132:12
  • +2Ng 18:1

2 Ibyo ku Ngoma 17:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akurikiza inzira za Yehova.”

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +1Bm 22:42, 43
  • +Gut 7:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2009, p. 12

2 Ibyo ku Ngoma 17:8

Impuzamirongo

  • +Gut 33:8, 10; Mal 2:7

2 Ibyo ku Ngoma 17:9

Impuzamirongo

  • +Gut 31:11; Yos 1:7, 8; Neh 8:7

2 Ibyo ku Ngoma 17:12

Impuzamirongo

  • +2Ng 18:1
  • +2Ng 14:2, 6
  • +1Bm 9:19; 2Ng 8:3, 4

2 Ibyo ku Ngoma 17:14

Impuzamirongo

  • +2Ng 13:3; 26:11-13

2 Ibyo ku Ngoma 17:17

Impuzamirongo

  • +Int 49:27
  • +2Ng 14:8

2 Ibyo ku Ngoma 17:19

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:5, 23

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 17:11Bm 15:24; 22:41
2 Ngoma 17:22Ng 15:8
2 Ngoma 17:32Sm 8:15
2 Ngoma 17:4Gut 4:29; 2Ng 26:1, 5
2 Ngoma 17:41Bm 12:28-30; 13:33
2 Ngoma 17:51Bm 9:4, 5; Zb 132:12
2 Ngoma 17:52Ng 18:1
2 Ngoma 17:61Bm 22:42, 43
2 Ngoma 17:6Gut 7:5
2 Ngoma 17:8Gut 33:8, 10; Mal 2:7
2 Ngoma 17:9Gut 31:11; Yos 1:7, 8; Neh 8:7
2 Ngoma 17:122Ng 18:1
2 Ngoma 17:122Ng 14:2, 6
2 Ngoma 17:121Bm 9:19; 2Ng 8:3, 4
2 Ngoma 17:142Ng 13:3; 26:11-13
2 Ngoma 17:17Int 49:27
2 Ngoma 17:172Ng 14:8
2 Ngoma 17:192Ng 11:5, 23
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 17:1-19

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

17 Nuko umuhungu we Yehoshafati+ aba ari we uba umwami, arakomera kandi agira ububasha kuri Isirayeli. 2 Yashyize ingabo mu mijyi yose yo mu Buyuda ikikijwe n’inkuta, ashyira n’imitwe y’ingabo mu gihugu cy’u Buyuda no mu mijyi yo mu ntara ya Efurayimu, papa we Asa yari yarafashe.+ 3 Yehova akomeza kubana na Yehoshafati kuko yakurikije urugero* rwa sekuruza Dawidi,+ ntashake Bayali. 4 Yashatse Imana ya papa we,+ akurikiza amategeko yayo kandi ntiyakora nk’ibyo Isirayeli yakoraga.+ 5 Yehova yafashije Yehoshafati ubutegetsi bwe burakomera+ kandi abo mu Buyuda bose bakomeje kumuzanira impano maze agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi.+ 6 Yagize ubutwari akora ibyo Yehova yamusabaga,* ndetse akura mu Buyuda ahantu hirengeye+ ho gusengera n’inkingi z’ibiti* zisengwa.+

7 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwe, yohereje abatware be, ari bo Beni-hayili, Obadiya, Zekariya, Netaneli na Mikaya, bajya kwigisha mu mijyi y’u Buyuda. 8 Bajyanye n’Abalewi ari bo Shemaya, Netaniya, Zebadiya, Asaheli, Shemiramoti, Yehonatani, Adoniya, Tobiya na Tobu-adoniya, hamwe na Elishama na Yehoramu bari abatambyi.+ 9 Nuko batangira kwigisha mu Buyuda bafite igitabo cy’Amategeko ya Yehova.+ Bazengurutse imijyi yose y’u Buyuda bigisha abantu.

10 Yehova yateye ubwoba ibihugu byose byari bikikije u Buyuda, ntibyatera Yehoshafati. 11 Abafilisitiya bazaniye Yehoshafati impano n’amafaranga y’imisoro. Abarabu bamuzaniye amapfizi y’intama 7.700, n’amasekurume y’ihene 7.700 bakuye mu matungo yabo.

12 Nuko Yehoshafati agenda arushaho gukomera+ kandi akomeza kubaka mu Buyuda imijyi ikikijwe n’inkuta+ n’imijyi yo kubikamo ibintu.+ 13 Yakoze imishinga ikomeye mu mijyi y’u Buyuda. I Yerusalemu yari ahafite abasirikare n’abarwanyi b’abanyambaraga. 14 Abo bari barashyizwe mu matsinda hakurikijwe imiryango ya ba sekuruza. Mu muryango wa Yuda, Aduna ni we wari uhagarariye abayoboraga abantu igihumbi igihumbi kandi yayoboraga abarwanyi b’abanyambaraga+ 300.000. 15 Yakurikirwaga na Yehohanani wayoboraga ingabo 280.000. 16 Na we yakurikirwaga na Amasiya umuhungu wa Zikiri, wari waritangiye gukora umurimo wa Yehova. Yayoboraga abarwanyi b’abanyambaraga 200.000. 17 Mu muryango wa Benyamini+ hari Eliyada, wari umurwanyi w’umunyambaraga, wayoboraga ingabo 200.000 zitwaje imiheto n’ingabo.+ 18 Yakurikirwaga na Yehozabadi wayoboraga ingabo 180.000 ziteguye urugamba. 19 Abo ni bo bakoreraga umwami, bakaba bariyongeraga ku bo umwami yashyize mu mijyi ikikijwe n’inkuta yari hirya no hino mu Buyuda.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze