ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Aburahamu yari kuzakomokwaho n’abantu benshi (1-8)

        • Aburamu ahindurirwa izina akitwa Aburahamu (5)

      • Isezerano ryo gukebwa (9-14)

      • Sarayi ahindurirwa izina akitwa Sara (15-17)

      • Isezerano ry’uko Isaka yari kuzavuka (18-27)

Intangiriro 17:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ujye ugendera imbere yanjye.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 125

Intangiriro 17:2

Impuzamirongo

  • +Int 15:18; Zb 105:8-11
  • +Int 22:17; Gut 1:10; Heb 11:11, 12

Intangiriro 17:4

Impuzamirongo

  • +Zb 105:9-11
  • +Int 13:16; Rom 4:17

Intangiriro 17:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Umubyeyi ahabwa icyubahiro.”

  • *

    Bisobanura ngo: “Sekuruza w’abantu benshi.”

  • *

    Cyangwa “uzaba sekuruza w’amahanga menshi.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2009, p. 13

Intangiriro 17:6

Impuzamirongo

  • +Int 35:10, 11

Intangiriro 17:7

Impuzamirongo

  • +Luka 1:72, 73

Intangiriro 17:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 6:4; Heb 11:8, 9
  • +Gut 14:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Nimukanguke!,

    5/2012, p. 17-18

Intangiriro 17:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Impuzamirongo

  • +Int 21:4; Rom 2:29

Intangiriro 17:11

Impuzamirongo

  • +Ibk 7:8; Rom 4:11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/6/2007, p. 12-13

Intangiriro 17:12

Impuzamirongo

  • +Luka 2:21

Intangiriro 17:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:44

Intangiriro 17:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora kuba bisobanura “Umunyamahane.”

  • *

    Bisobanura “Igikomangoma.”

Impuzamirongo

  • +Int 11:29

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 5 2017, p. 14

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2009, p. 13

Intangiriro 17:16

Impuzamirongo

  • +Int 18:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 5 2017, p. 14

Intangiriro 17:17

Impuzamirongo

  • +Int 18:12
  • +Rom 4:19; Heb 11:11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 5 2017, p. 14

Intangiriro 17:18

Impuzamirongo

  • +Int 16:11

Intangiriro 17:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura “Useka.”

Impuzamirongo

  • +Mat 1:2
  • +Int 26:24

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2009, p. 13-14

Intangiriro 17:20

Impuzamirongo

  • +Int 16:10; 21:13, 18; 25:13-16; 1Ng 1:29-31

Intangiriro 17:21

Impuzamirongo

  • +Int 26:3; Heb 11:8, 9
  • +Int 18:10, 14; 21:1

Intangiriro 17:23

Impuzamirongo

  • +Int 17:13

Intangiriro 17:24

Impuzamirongo

  • +Ibk 7:8; Rom 4:11

Intangiriro 17:25

Impuzamirongo

  • +Int 16:16

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 17:2Int 15:18; Zb 105:8-11
Intang. 17:2Int 22:17; Gut 1:10; Heb 11:11, 12
Intang. 17:4Zb 105:9-11
Intang. 17:4Int 13:16; Rom 4:17
Intang. 17:6Int 35:10, 11
Intang. 17:7Luka 1:72, 73
Intang. 17:8Kuva 6:4; Heb 11:8, 9
Intang. 17:8Gut 14:2
Intang. 17:10Int 21:4; Rom 2:29
Intang. 17:11Ibk 7:8; Rom 4:11
Intang. 17:12Luka 2:21
Intang. 17:13Kuva 12:44
Intang. 17:15Int 11:29
Intang. 17:16Int 18:10
Intang. 17:17Int 18:12
Intang. 17:17Rom 4:19; Heb 11:11
Intang. 17:18Int 16:11
Intang. 17:19Mat 1:2
Intang. 17:19Int 26:24
Intang. 17:20Int 16:10; 21:13, 18; 25:13-16; 1Ng 1:29-31
Intang. 17:21Int 26:3; Heb 11:8, 9
Intang. 17:21Int 18:10, 14; 21:1
Intang. 17:23Int 17:13
Intang. 17:24Ibk 7:8; Rom 4:11
Intang. 17:25Int 16:16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 17:1-27

Intangiriro

17 Igihe Aburamu yari afite imyaka 99, Yehova yaramubonekeye aramubwira ati: “Ndi Imana Ishoborabyose. Ujye ukora ibyo nshaka* kandi ube inyangamugayo. 2 Nzakomeza isezerano nagiranye nawe+ kandi nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane.”+

3 Nuko Aburamu arapfukama akoza umutwe hasi, maze Imana ikomeza kuvugana na we igira iti: 4 “Dore nagiranye nawe isezerano+ kandi rwose uzakomokwaho n’abantu bo mu bihugu byinshi.+ 5 Ntuzongera kwitwa Aburamu* ahubwo uzitwa Aburahamu* kuko abantu bo mu bihugu byinshi ari wowe bazakomokaho.* 6 Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, bakwire mu bihugu byinshi kandi n’abami bazagukomokaho.+

7 “Nzubahiriza isezerano nagiranye nawe.+ Iryo sezerano rireba n’abazagukomokaho uko bazagenda bakurikirana. Iryo sezerano rizahoraho iteka ryose kugira ngo mbe Imana yawe n’iy’urubyaro ruzagukomokaho. 8 Kandi iki gihugu cy’i Kanani utuyemo uri umunyamahanga,+ nzakiguha cyose wowe n’abazagukomokaho. Kizaba icyabo kugeza iteka ryose kandi nzaba Imana yabo.”+

9 Imana yongera kubwira Aburahamu iti: “Nawe uzubahirize isezerano ryanjye, wowe n’abazagukomokaho uko bazagenda bakurikirana. 10 Dore isezerano ngiranye nawe ari na ryo sezerano wowe n’abazagukomokaho mugomba kubahiriza: Umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agomba gukebwa.*+ 11 Muzajye mukebwa kandi icyo kizababere ikimenyetso cy’isezerano riri hagati yanjye namwe.+ 12 Mu bazagukomokaho bose, umwana w’umuhungu wese umaze iminsi umunani avutse agomba gukebwa,+ ni ukuvuga umwana wese wavukiye mu rugo rwawe n’umugaragu w’umunyamahanga wese waguze utari uwo mu bagukomokaho. 13 Umugabo wese wavukiye mu rugo rwawe n’umugabo wese waguze amafaranga agomba gukebwa.+ Icyo kimenyetso kiri ku mubiri wanyu kizajya kigaragaza isezerano ngiranye namwe kugeza iteka ryose. 14 Umuntu wese w’igitsina gabo utazakebwa, azicwe. Azaba yishe isezerano ryanjye.”

15 Hanyuma Imana ibwira Aburahamu iti: “Naho Sarayi*+ umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, ahubwo azitwa Sara.* 16 Nzamuha umugisha kandi muzabyarana umwana w’umuhungu.+ Nzaha umugisha Sara kandi abantu bo mu bihugu byinshi bazamukomokaho n’abami bamukomokeho.” 17 Aburahamu abyumvise arapfukama akoza umutwe hasi, atangira guseka no kwibwira mu mutima+ ati: “Ese umugabo w’imyaka 100 azabyara umwana, na Sara umugore w’imyaka 90 abyare?”+

18 Hanyuma Aburahamu abwira Imana y’ukuri ati: “Ndagusabye uhe umugisha Ishimayeli!”+ 19 Imana iramusubiza iti: “Uzabyarana n’umugore wawe Sara umwana w’umuhungu, uzamwite Isaka.*+ Nzagirana isezerano na we n’abazamukomokaho, ribe isezerano ry’iteka ryose.+ 20 Naho ku byo wasabiye Ishimayeli, nakumvise. Na we nzamuha umugisha abyare abana benshi, abazamukomokaho babe benshi cyane. Abatware 12 bazamukomokaho kandi abantu bazamukomokaho bazaba benshi cyane, bagire imbaraga.+ 21 Icyakora isezerano ryanjye nzarigirana na Isaka,+ uwo uzabyarana na Sara umwaka utaha igihe nk’iki.”+

22 Nuko Imana irangije kuvugana na Aburahamu imusiga aho. 23 Hanyuma kuri uwo munsi Aburahamu afata umuhungu we Ishimayeli n’abantu bose b’igitsina gabo bo mu muryango we n’umugaragu wese yaguze, ni ukuvuga buri muntu wese w’igitsina gabo wavukiye mu rugo rwe, arabakeba nk’uko Imana yari yabimubwiye.+ 24 Aburahamu yari afite imyaka 99 igihe yakebwaga.+ 25 Naho umuhungu we Ishimayeli yari afite imyaka 13 igihe yakebwaga.+ 26 Uwo munsi ni bwo Aburahamu n’umuhungu we Ishimayeli bakebwe. 27 Nanone abagabo bose bo mu rugo rwe, ni ukuvuga umuntu wese wavukiye mu rugo rwe n’umugaragu w’umunyamahanga yaguze amafaranga, na bo barakebwe.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze