ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Urukundo Imana ikunda Yerusalemu (1-63)

        • Yerusalemu imeze nk’umwana watawe (1-7)

        • Imana yambika Yerusalemu ibintu by’umurimbo kandi igashyingiranwa na yo (8-14)

        • Yabaye umuhemu (15-34)

        • Yarahanwe kuko yabaye umusambanyi (35-43)

        • Yagereranyijwe na Samariya na Sodomu (44-58)

        • Imana yibutse isezerano ryayo (59-63)

Ezekiyeli 16:2

Impuzamirongo

  • +Ezk 8:10; 20:4

Ezekiyeli 16:3

Impuzamirongo

  • +Yos 10:5; 1Bm 21:25, 26; 2Bm 21:11
  • +1Ng 1:13, 14

Ezekiyeli 16:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ugukata agaheha gafatanya umukondo w’umwana w’uruhinja n’ingobyi aba arimo ya mama we.

Ezekiyeli 16:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “banze ubugingo bwawe.”

Ezekiyeli 16:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ikanzu.”

Impuzamirongo

  • +Rusi 3:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/2012, p. 25

Ezekiyeli 16:9

Impuzamirongo

  • +Zb 23:5

Ezekiyeli 16:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ukwiriye ubwami.”

Impuzamirongo

  • +Zb 48:2

Ezekiyeli 16:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izina ryawe ryatangiye kumenyekana mu bindi bihugu.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 4:21
  • +1Bm 10:1; Zb 50:2; Amg 2:15

Ezekiyeli 16:15

Impuzamirongo

  • +Yer 7:4; Mika 3:11
  • +1Bm 11:5, 7; Zb 106:35, 36; Yes 57:7, 8; Yer 2:20; Yak 4:4
  • +Yer 3:13

Ezekiyeli 16:16

Impuzamirongo

  • +1Bm 14:22, 23; 2Ng 21:5, 11

Ezekiyeli 16:17

Impuzamirongo

  • +Yes 57:7, 8

Ezekiyeli 16:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, ibigirwamana bimeze nk’abagabo.

Impuzamirongo

  • +Ezk 8:10, 11

Ezekiyeli 16:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “impumuro igusha neza.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impumuro iruhura.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 22:16, 17

Ezekiyeli 16:20

Impuzamirongo

  • +Kuva 13:2
  • +Zb 106:37, 38

Ezekiyeli 16:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubacishije mu muriro.”

Impuzamirongo

  • +Lew 18:21; 20:2; 2Bm 16:1, 3; 2Ng 33:1, 6; Yer 7:31; Ezk 20:26

Ezekiyeli 16:23

Impuzamirongo

  • +Yer 13:27; Zef 3:1

Ezekiyeli 16:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “watambikizaga imbere.”

Impuzamirongo

  • +Yer 2:23, 24
  • +Yer 3:2

Ezekiyeli 16:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bafite umubiri munini.”

Impuzamirongo

  • +Yes 30:2, 3; Yer 2:36

Ezekiyeli 16:27

Impuzamirongo

  • +Gut 28:48
  • +Zb 106:41
  • +Yer 2:11, 12

Ezekiyeli 16:28

Impuzamirongo

  • +2Bm 16:7

Ezekiyeli 16:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihugu cya Kanani.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 23:14, 16

Ezekiyeli 16:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Mbega ukuntu nakurakariye.”

Impuzamirongo

  • +Yer 3:3

Ezekiyeli 16:32

Impuzamirongo

  • +Yer 3:1, 20

Ezekiyeli 16:33

Impuzamirongo

  • +Int 38:16
  • +Yes 57:9
  • +2Ng 16:2, 3

Ezekiyeli 16:35

Impuzamirongo

  • +Yes 1:21; Yer 3:6

Ezekiyeli 16:36

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.

Impuzamirongo

  • +2Bm 21:11
  • +Zb 106:37, 38

Ezekiyeli 16:37

Impuzamirongo

  • +Yer 13:22; Amg 1:8

Ezekiyeli 16:38

Impuzamirongo

  • +Int 38:24; Lew 20:10; Gut 22:22
  • +Int 9:6; Kuva 21:12
  • +Zb 79:2, 3; Ezk 23:25

Ezekiyeli 16:39

Impuzamirongo

  • +Yes 27:9; Ezk 16:24
  • +Yer 4:30
  • +Yes 3:18-23; Ezk 23:26

Ezekiyeli 16:40

Impuzamirongo

  • +Ezk 23:46, 47; Hab 1:6
  • +Gut 22:20, 21
  • +2Ng 36:17; Yer 25:9

Ezekiyeli 16:41

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:8, 9
  • +Ezk 23:27

Ezekiyeli 16:42

Impuzamirongo

  • +Ezk 5:13
  • +Yes 40:2

Ezekiyeli 16:43

Impuzamirongo

  • +Yer 2:32

Ezekiyeli 16:44

Impuzamirongo

  • +1Bm 21:25, 26; 2Bm 21:2, 9; Zb 106:35, 36

Ezekiyeli 16:45

Impuzamirongo

  • +Gut 20:17; Yos 10:5; 2Bm 21:11; Ezk 16:3

Ezekiyeli 16:46

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibumoso bwawe.”

  • *

    Bishobora kuba byerekeza ku mijyi yaho.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iburyo bwawe.”

Impuzamirongo

  • +Yer 3:8
  • +Ezk 23:33
  • +Int 19:24, 25
  • +Int 18:20; Yes 3:9; Yer 23:14

Ezekiyeli 16:47

Impuzamirongo

  • +2Bm 21:2, 9; Ezk 5:5, 6

Ezekiyeli 16:49

Impuzamirongo

  • +Yuda 7
  • +Img 16:5
  • +Int 13:10
  • +Img 1:32
  • +Img 21:13

Ezekiyeli 16:50

Impuzamirongo

  • +Img 16:18
  • +Int 13:13; 18:20; 19:4, 5
  • +Int 19:24, 25; Amg 4:6; 2Pt 2:6

Ezekiyeli 16:51

Impuzamirongo

  • +2Bm 21:13; Yer 23:13; Ezk 23:33
  • +Yer 3:11

Ezekiyeli 16:52

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kujya impaka ubaburanira.”

Ezekiyeli 16:53

Impuzamirongo

  • +Zb 126:1

Ezekiyeli 16:55

Impuzamirongo

  • +Ezk 36:11

Ezekiyeli 16:57

Impuzamirongo

  • +Ezk 21:24
  • +2Ng 28:18

Ezekiyeli 16:59

Impuzamirongo

  • +Yes 3:11; Gal 6:7
  • +Gut 29:12; Yer 22:8, 9

Ezekiyeli 16:60

Impuzamirongo

  • +Yer 32:40; 50:4, 5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 10

Ezekiyeli 16:61

Impuzamirongo

  • +Ezk 20:43

Ezekiyeli 16:63

Impuzamirongo

  • +Ezr 9:6; Ezk 36:31
  • +Zb 103:12; Mika 7:18, 19

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 16:2Ezk 8:10; 20:4
Ezek. 16:3Yos 10:5; 1Bm 21:25, 26; 2Bm 21:11
Ezek. 16:31Ng 1:13, 14
Ezek. 16:8Rusi 3:9
Ezek. 16:9Zb 23:5
Ezek. 16:13Zb 48:2
Ezek. 16:141Bm 4:21
Ezek. 16:141Bm 10:1; Zb 50:2; Amg 2:15
Ezek. 16:15Yer 7:4; Mika 3:11
Ezek. 16:151Bm 11:5, 7; Zb 106:35, 36; Yes 57:7, 8; Yer 2:20; Yak 4:4
Ezek. 16:15Yer 3:13
Ezek. 16:161Bm 14:22, 23; 2Ng 21:5, 11
Ezek. 16:17Yes 57:7, 8
Ezek. 16:18Ezk 8:10, 11
Ezek. 16:192Bm 22:16, 17
Ezek. 16:20Kuva 13:2
Ezek. 16:20Zb 106:37, 38
Ezek. 16:21Lew 18:21; 20:2; 2Bm 16:1, 3; 2Ng 33:1, 6; Yer 7:31; Ezk 20:26
Ezek. 16:23Yer 13:27; Zef 3:1
Ezek. 16:25Yer 2:23, 24
Ezek. 16:25Yer 3:2
Ezek. 16:26Yes 30:2, 3; Yer 2:36
Ezek. 16:27Gut 28:48
Ezek. 16:27Zb 106:41
Ezek. 16:27Yer 2:11, 12
Ezek. 16:282Bm 16:7
Ezek. 16:29Ezk 23:14, 16
Ezek. 16:30Yer 3:3
Ezek. 16:32Yer 3:1, 20
Ezek. 16:33Int 38:16
Ezek. 16:33Yes 57:9
Ezek. 16:332Ng 16:2, 3
Ezek. 16:35Yes 1:21; Yer 3:6
Ezek. 16:362Bm 21:11
Ezek. 16:36Zb 106:37, 38
Ezek. 16:37Yer 13:22; Amg 1:8
Ezek. 16:38Int 38:24; Lew 20:10; Gut 22:22
Ezek. 16:38Int 9:6; Kuva 21:12
Ezek. 16:38Zb 79:2, 3; Ezk 23:25
Ezek. 16:39Yes 27:9; Ezk 16:24
Ezek. 16:39Yer 4:30
Ezek. 16:39Yes 3:18-23; Ezk 23:26
Ezek. 16:40Ezk 23:46, 47; Hab 1:6
Ezek. 16:40Gut 22:20, 21
Ezek. 16:402Ng 36:17; Yer 25:9
Ezek. 16:412Bm 25:8, 9
Ezek. 16:41Ezk 23:27
Ezek. 16:42Ezk 5:13
Ezek. 16:42Yes 40:2
Ezek. 16:43Yer 2:32
Ezek. 16:441Bm 21:25, 26; 2Bm 21:2, 9; Zb 106:35, 36
Ezek. 16:45Gut 20:17; Yos 10:5; 2Bm 21:11; Ezk 16:3
Ezek. 16:46Yer 3:8
Ezek. 16:46Ezk 23:33
Ezek. 16:46Int 19:24, 25
Ezek. 16:46Int 18:20; Yes 3:9; Yer 23:14
Ezek. 16:472Bm 21:2, 9; Ezk 5:5, 6
Ezek. 16:49Yuda 7
Ezek. 16:49Img 16:5
Ezek. 16:49Int 13:10
Ezek. 16:49Img 1:32
Ezek. 16:49Img 21:13
Ezek. 16:50Img 16:18
Ezek. 16:50Int 13:13; 18:20; 19:4, 5
Ezek. 16:50Int 19:24, 25; Amg 4:6; 2Pt 2:6
Ezek. 16:512Bm 21:13; Yer 23:13; Ezk 23:33
Ezek. 16:51Yer 3:11
Ezek. 16:53Zb 126:1
Ezek. 16:55Ezk 36:11
Ezek. 16:57Ezk 21:24
Ezek. 16:572Ng 28:18
Ezek. 16:59Yes 3:11; Gal 6:7
Ezek. 16:59Gut 29:12; Yer 22:8, 9
Ezek. 16:60Yer 32:40; 50:4, 5
Ezek. 16:61Ezk 20:43
Ezek. 16:63Ezr 9:6; Ezk 36:31
Ezek. 16:63Zb 103:12; Mika 7:18, 19
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
  • 50
  • 51
  • 52
  • 53
  • 54
  • 55
  • 56
  • 57
  • 58
  • 59
  • 60
  • 61
  • 62
  • 63
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 16:1-63

Ezekiyeli

16 Yehova arongera arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, menyesha Yerusalemu ibintu bibi cyane ikora.+ 3 Uyibwire uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira Yerusalemu ati: “ukomoka mu gihugu cy’Abanyakanani kandi ni ho wavukiye. Papa wawe yari Umwamori+ na ho mama wawe akaba Umuhetikazi.+ 4 Igihe wavukaga, ni ukuvuga ku munsi wavutseho, ntibigeze bakugenya* kandi ntibakuhagije amazi ngo bagusukure, nta n’ubwo bigeze bagusiga umunyu, cyangwa ngo bagufubike imyenda. 5 Nta wigeze akugirira impuhwe ngo agukorere kimwe muri ibyo; nta wigeze akugirira imbabazi. Ahubwo bakujugunye ku gasozi kuko bakwanze* kuva ukivuka.

6 “‘“Igihe nakunyuragaho nkabona uri kwigaragura mu maraso yawe, narakubwiye nti: ‘uzabaho!’ Koko rero, nakubwiye uri mu maraso yawe nti: ‘uzabaho!’ 7 Natumye ugira abantu benshi nk’ibyatsi bimera mu murima, urakura kandi uba muremure maze wambara ibintu byiza by’umurimbo. Amabere yawe yarakuze n’imisatsi yawe irakura, ariko wari ucyambaye ubusa, nta kintu na kimwe wambaye.”’

8 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘igihe nakunyuragaho nkakubona, nabonye ko wari ugeze igihe cyo kugaragarizwa urukundo. Nuko mfata umwenda* wanjye ndagutwikira,+ kugira ngo udakomeza kwambara ubusa maze ndarahira kandi ngirana nawe isezerano, uba uwanjye. 9 Nanone nafashe amazi ndakuhagira ngukuraho amaraso yawe maze ngusiga amavuta.+ 10 Nakwambitse umwenda ufumye, nkwambika n’inkweto zikozwe mu ruhu rwiza, ngufubika umwenda mwiza cyane kandi nkwambika imyenda ihenze cyane. 11 Nakurimbishije nkwambika ibintu by’umurimbo, ngushyira udukomo ku maboko n’urunigi mu ijosi. 12 Nanone nakwambitse iherena ku zuru, nkwambika amaherena ku matwi n’ikamba ryiza cyane ku mutwe. 13 Wirimbishaga ukoresheje zahabu n’ifeza, ukambara imyenda myiza cyane, imyenda ihenze n’imyenda ifumye. Watungwaga n’ifu inoze, ubuki n’amavuta, nuko urakura uba mwiza cyane+ maze ugera igihe ukwiriye kuba umwamikazi.’”*

14 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:  ‘Watangiye kumenyekana mu bindi bihugu*+ bitewe n’ubwiza bwawe, ni ukuvuga ubwiza butunganye kuko ari njye watumye uba mwiza cyane.’”+

15 “‘Ariko watangiye kwiringira uburanga bwawe,+ wigira indaya bitewe n’uko wari umaze kumenyekana cyane.+ Wasambanaga n’abahisi+ n’abagenzi ukabaha ubwiza bwawe. 16 Wafashe imwe mu myenda yawe myiza maze wubaka ahantu hirengeye h’amabara atandukanye, aho wasambaniraga.+ Ibintu nk’ibyo ntibikwiriye kandi ntibikigere bibaho. 17 Nanone, wafashe ibintu byawe byiza cyane by’imirimbo bikoze muri zahabu n’ifeza naguhaye, ubikoramo ibishushanyo by’abagabo maze usambana na byo.+ 18 Wafashe imyenda yawe ifumye urabyambika,* ubitura amavuta yanjye n’umubavu wanjye.+ 19 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Umugati wanjye naguhaye ngo ugutunge, ukoze mu ifu nziza, amavuta n’ubuki, na wo warabiwuhaye kugira ngo ube impumuro nziza.*+ Uko ni ko byagenze.’”

20 “‘Nanone wafashe abahungu bawe n’abakobwa bawe wambyariye,+ ubatambira ibyo bigirwamana.+ Ese ibikorwa byawe by’uburaya ntibihagije? 21 Wishe abana banjye ubatambaho ibitambo ubatwitse.*+ 22 Igihe wakoraga ibintu bibi cyane n’ibikorwa byawe by’uburaya, ntiwigeze wibuka iminsi yawe ya kera, igihe wigaraguraga mu maraso yawe wambaye ubusa, nta kintu na kimwe wambaye. 23 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nyuma y’ibibi byose wakoze, ugushije ishyano! Ugushije ishyano!”+ 24 Warunze ikirundo cy’itaka kandi wiyubakira ahantu hirengeye, ahantu hose hahurira abantu benshi. 25 Wubatse ahantu hirengeye ku nzira zose ahantu hagaragara cyane, utuma ubwiza bwawe buba ikintu kibi cyane kuko wasambanaga* n’umuhisi n’umugenzi,+ ugatuma ibikorwa byawe by’uburaya biba byinshi.+ 26 Wasambanye n’Abanyegiputa,+ abaturanyi bawe bagira irari ryinshi,* urandakaza bitewe n’ibikorwa byawe byinshi by’uburaya. 27 Ngiye kurambura ukuboko kwanjye nguhane kandi nzatuma ibyokurya byawe biba bike,+ nguteze abagore bakwanga,+ ni ukuvuga abakobwa b’Abafilisitiya, batewe isoni n’imyifatire yawe y’ubwiyandarike.+

28 “‘Nanone wasambanye n’Abashuri+ bitewe n’uko utashiraga irari kandi na nyuma yo gusambana na bo ntiwashize irari. 29 Wongereye ibikorwa byawe by’uburaya, usambana n’igihugu cy’abacuruzi* n’Abakaludaya,+ ariko na bwo ntiwashira irari. 30 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Mbega ukuntu umutima wawe wari urwaye* igihe wakoraga ibyo byose, ukamera nk’indaya itagira isoni!’+ 31 ‘Ariko warunze itaka ku nzira zose ahantu hagaragara cyane kandi wiyubakira ahantu hirengeye, aho abantu benshi bahurira hose. Ntiwari umeze nk’izindi ndaya, kubera ko wanze ko babanza kukwishyura. 32 Uri umugore w’umusambanyi ureka umugabo we agafata undi.+ 33 Ubusanzwe indaya zose baziha impano,+ ariko ni wowe wahaye impano abagufitiye irari bose+ kandi ubaha ruswa kugira ngo baturuke impande zose baje gusambana nawe.+ 34 Utandukanye n’abandi bagore b’indaya. Uburaya bwawe ntibumeze nk’ubw’abandi. Ni wowe ubishyura, aho kugira ngo abe ari bo bakwishyura. Ibyo ukora bitandukanye n’iby’abandi.’

35 “None rero wa ndaya we,+ umva uko Yehova avuga. 36 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko wagize irari ryinshi ukiyambika ubusa mu bikorwa byawe by’uburaya wakoranye n’abagukunda n’ibigirwamana byawe bibi cyane kandi biteye iseseme,*+ ukaba warageze n’aho ubitambira amaraso y’abahungu bawe,+ 37 ngiye guhuriza hamwe abagukunda bose washimishaga, abo wakunze n’abo wanze. Nzabahuriza hamwe baturutse hirya no hino bakurwanye, bakwambike ubusa kandi bazakubona wambaye ubusa, nta kintu na kimwe wambaye.+

38 “‘Nzaguhanisha kugucira urubanza rw’abagore basambana+ n’urw’abagore bamena amaraso+ kandi amaraso yawe nzayavusha, mbitewe n’uburakari n’ishyari.+ 39 Nzatuma bagufata basenye ibirundo byawe by’itaka n’ahantu hawe hirengeye.+ Bazakwambura imyenda yawe,+ batware ibintu byawe byiza by’imirimbo+ maze bagusige wambaye ubusa, nta kintu na kimwe wambaye. 40 Bazaguteza abantu benshi cyane+ bagutere amabuye+ kandi bakwicishe inkota zabo.+ 41 Bazatwika amazu yawe+ bakore ibihuje n’urubanza naguciriye abagore benshi babireba. Nzahagarika uburaya bwawe+ kandi ntume utongera kwishyura abasambana nawe. 42 Umujinya ngufitiye uzagabanuka,+ sinongere kukurakarira.+ Nzatuza kandi ntimuzongera kumbabaza.’

43 “‘Kubera ko utibutse ibyakubayeho ukiri muto+ ahubwo ukandakaza ukora ibyo bintu byose, ubu ngiye gutuma ugerwaho n’ingaruka z’imyifatire yawe,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘kandi ntuzongera kugira imyifatire y’ubwiyandarike n’ibikorwa byawe bibi.

44 “‘Dore uzajya aca umugani akuvugiraho azajya avuga ati: “uyu mukobwa ntaho ataniye na nyina.”+ 45 Uri uwa nyoko, wasuzuguye umugabo we n’abana be. Umeze nk’abo muvukana basuzuguye abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, naho so akaba Umwamori.’”+

46 “‘Mukuru wawe utuye mu majyaruguru* n’abakobwa be*+ ni Samariya,+ naho murumuna wawe utuye mu majyepfo* n’abakobwa be+ ni Sodomu.+ 47 Ntiwagize imyifatire nk’iyabo gusa, ahubwo wanakoze ibikorwa bibi nk’ibyabo kandi mu gihe gito imyifatire yawe y’ubwiyandarike yarushije iyabo kuba mibi.+ 48 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko murumuna wawe Sodomu n’abakobwa be batakoze ibyo wowe n’abakobwa bawe mwakoze. 49 Dore iki ni cyo cyabaye icyaha cya murumuna wawe Sodomu: We n’abakobwa be+ bariyemeraga,+ bafite ibyokurya byinshi+ kandi bafite amahoro.+ Ariko ntibigeze bafasha umuntu ubabaye n’umukene.+ 50 Bakomeje kwishyira hejuru+ no gukora ibikorwa bibi mbareba+ maze mbona ko bakwiriye kuvaho.+

51 “‘Na Samariya+ ntiyigeze akora kimwe cya kabiri cy’ibyaha wakoze. Wakomeje gukora ibikorwa bibi birenze ibyo bakoze, ku buryo abo muvukana bagaragaye nk’aho ari abakiranutsi bitewe n’ibikorwa bibi byose wakoze.+ 52 Ugomba gukorwa n’isoni, bitewe n’uko wagerageje kugaragaza ko ibyo abo muvukana bakoze bikwiriye.* Bo ni abakiranutsi kukurusha kuko wakoze ibibi birenze ibyo bakoze. Ubwo rero ukwiriye gukorwa n’isoni kandi ugaseba, bitewe n’uko utuma abo muvukana bagaragara nk’aho ari abakiranutsi.’

53 “‘Nzahuriza hamwe imfungwa zabo, ni ukuvuga imfungwa za Sodomu n’abakobwa be n’imfungwa za Samariya n’abakobwa be. Nanone nzahuriza hamwe imfungwa zawe ziri kumwe na bo,+ 54 kugira ngo ukorwe n’isoni kandi usebe bitewe n’ibyo wakoze ubahumuriza. 55 Sodomu muvukana n’abakobwa be bazongera kumera nk’uko bari bameze, Samariya n’abakobwa be bongere kumera nk’uko bahoze kandi nawe n’abakobwa bawe mwongere kumera nk’uko mwahoze.+ 56 Murumuna wawe Sodomu ntiwari ukwiriye kumuvuga igihe wari ufite ubwibone, 57 mbere y’uko ububi bwawe bugaragara.+ Ubu abakobwa ba Siriya n’abaturanyi babo baragutuka kandi abakobwa b’Abafilisitiya,+ ni ukuvuga abagukikije bose, baragusuzugura. 58 “ Uzagerwaho n’ingaruka z’ubwiyandarike bwawe n’ibikorwa byawe bibi,’ ni ko Yehova avuga.”

59 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzagukorera nk’ibyo wakoze,+ kuko wasuzuguye indahiro ukica isezerano ryanjye.+ 60 Ariko nzibuka isezerano nagiranye nawe ukiri muto kandi nzagirana nawe isezerano rihoraho.+ 61 Uzibuka imyifatire yawe ukorwe n’isoni,+ igihe uzakira abo muvukana, ari bo bakuru bawe na barumuna bawe kandi nzabaguha bakubere abakobwa ariko bidatewe n’isezerano ryawe.’

62 “‘Nzakomeza isezerano nagiranye nawe kandi uzamenya ko ndi Yehova. 63 Icyo gihe uzibuka kandi ugire isoni zo kugira icyo uvuga,+ bitewe no guseba, igihe nzakubabarira nubwo wakoze ibyo byose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze