ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 20
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Ibihugu byegeranye n’u Buyuda bibutera ubwoba (1-4)

      • Yehoshafati asenga asaba ubufasha (5-13)

      • Igisubizo giturutse kuri Yehova (14-19)

      • U Buyuda bukizwa mu buryo bw’igitangaza (20-30)

      • Iherezo ry’ubutegetsi bwa Yehoshafati (31-37)

2 Ibyo ku Ngoma 20:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Abamewuni.”

Impuzamirongo

  • +Abc 3:14; 2Sm 8:2; Zb 83:2, 6
  • +Int 19:36-38

2 Ibyo ku Ngoma 20:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Uko bigaragara ni Inyanja y’Umunyu.

Impuzamirongo

  • +Yos 15:1
  • +Yos 15:20, 62

2 Ibyo ku Ngoma 20:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +2Ng 19:1, 3

2 Ibyo ku Ngoma 20:4

Impuzamirongo

  • +Gut 4:29-31

2 Ibyo ku Ngoma 20:6

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:23; Mat 6:9
  • +1Ng 29:11; Dan 4:17
  • +1Ng 29:12; Yes 40:15, 17; Dan 4:35

2 Ibyo ku Ngoma 20:7

Impuzamirongo

  • +Int 12:7; Neh 9:7, 8; Yes 41:8; Yak 2:23

2 Ibyo ku Ngoma 20:8

Impuzamirongo

  • +2Ng 2:4

2 Ibyo ku Ngoma 20:9

Impuzamirongo

  • +2Ng 6:20
  • +1Bm 8:33, 34; 2Ng 6:28-30

2 Ibyo ku Ngoma 20:10

Impuzamirongo

  • +Int 36:8
  • +Kub 20:17, 18; Gut 2:5, 9, 19

2 Ibyo ku Ngoma 20:11

Impuzamirongo

  • +Abc 11:23, 24; Zb 83:2, 4

2 Ibyo ku Ngoma 20:12

Impuzamirongo

  • +Abc 11:27, 28; Zb 7:6
  • +2Bm 6:15, 16
  • +2Ng 14:11; Zb 25:15; 62:1

2 Ibyo ku Ngoma 20:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”

2 Ibyo ku Ngoma 20:15

Impuzamirongo

  • +Gut 1:29, 30; Yos 11:4, 6; 2Ng 32:7, 8

2 Ibyo ku Ngoma 20:17

Impuzamirongo

  • +Yes 30:15
  • +Kuva 14:13, 14; 15:2; 1Sm 2:1; 1Ng 16:23; Amg 3:26
  • +Gut 31:8; Yos 10:25
  • +Kub 14:9; 2Ng 15:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Amasomo ya Bibiliya, p. 120-121

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/2005, p. 21

    1/6/2003, p. 21-22

2 Ibyo ku Ngoma 20:19

Impuzamirongo

  • +1Ng 23:12
  • +1Ng 15:16

2 Ibyo ku Ngoma 20:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kwihangana.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:5, 6
  • +Kuva 14:31; 19:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1998, p. 20

2 Ibyo ku Ngoma 20:21

Impuzamirongo

  • +1Ng 15:16
  • +Kuva 34:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1998, p. 20

2 Ibyo ku Ngoma 20:22

Impuzamirongo

  • +Abc 7:22; 1Sm 14:20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1998, p. 20

2 Ibyo ku Ngoma 20:23

Impuzamirongo

  • +Gut 2:5
  • +Kuva 14:25; Ezk 38:21

2 Ibyo ku Ngoma 20:24

Impuzamirongo

  • +2Ng 20:16
  • +Kuva 14:30; Zb 110:5, 6; Yes 37:36

2 Ibyo ku Ngoma 20:25

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:35; 2Bm 7:15, 16

2 Ibyo ku Ngoma 20:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura “umugisha.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 17:14, 15; 1Sm 7:12

2 Ibyo ku Ngoma 20:27

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:1; Zb 20:5; 30:1

2 Ibyo ku Ngoma 20:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +2Sm 6:5; 1Ng 16:5
  • +Kub 10:8; 1Ng 13:8; 2Ng 29:26
  • +Zb 116:19

2 Ibyo ku Ngoma 20:29

Impuzamirongo

  • +Kuva 15:13, 14; Yos 9:3, 9; 2Ng 17:10

2 Ibyo ku Ngoma 20:30

Impuzamirongo

  • +Yos 23:1; 2Sm 7:1; 2Ng 15:15

2 Ibyo ku Ngoma 20:31

Impuzamirongo

  • +1Bm 22:41, 42

2 Ibyo ku Ngoma 20:32

Impuzamirongo

  • +1Bm 15:11
  • +2Ng 17:3, 4; 19:2, 3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    3/2017, p. 20

2 Ibyo ku Ngoma 20:33

Impuzamirongo

  • +1Bm 15:14; 22:43; 2Ng 17:1, 6
  • +1Bm 18:21

2 Ibyo ku Ngoma 20:34

Impuzamirongo

  • +1Bm 16:1; 2Ng 19:2
  • +2Ng 16:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2009, p. 32

2 Ibyo ku Ngoma 20:35

Impuzamirongo

  • +2Bm 1:2, 16

2 Ibyo ku Ngoma 20:36

Impuzamirongo

  • +1Bm 10:22, 23
  • +Kub 33:1, 35; Gut 2:8; 1Bm 9:26

2 Ibyo ku Ngoma 20:37

Impuzamirongo

  • +2Ng 19:2; Zb 127:1
  • +1Bm 22:48

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 20:1Abc 3:14; 2Sm 8:2; Zb 83:2, 6
2 Ngoma 20:1Int 19:36-38
2 Ngoma 20:2Yos 15:1
2 Ngoma 20:2Yos 15:20, 62
2 Ngoma 20:32Ng 19:1, 3
2 Ngoma 20:4Gut 4:29-31
2 Ngoma 20:61Bm 8:23; Mat 6:9
2 Ngoma 20:61Ng 29:11; Dan 4:17
2 Ngoma 20:61Ng 29:12; Yes 40:15, 17; Dan 4:35
2 Ngoma 20:7Int 12:7; Neh 9:7, 8; Yes 41:8; Yak 2:23
2 Ngoma 20:82Ng 2:4
2 Ngoma 20:92Ng 6:20
2 Ngoma 20:91Bm 8:33, 34; 2Ng 6:28-30
2 Ngoma 20:10Int 36:8
2 Ngoma 20:10Kub 20:17, 18; Gut 2:5, 9, 19
2 Ngoma 20:11Abc 11:23, 24; Zb 83:2, 4
2 Ngoma 20:12Abc 11:27, 28; Zb 7:6
2 Ngoma 20:122Bm 6:15, 16
2 Ngoma 20:122Ng 14:11; Zb 25:15; 62:1
2 Ngoma 20:15Gut 1:29, 30; Yos 11:4, 6; 2Ng 32:7, 8
2 Ngoma 20:17Yes 30:15
2 Ngoma 20:17Kuva 14:13, 14; 15:2; 1Sm 2:1; 1Ng 16:23; Amg 3:26
2 Ngoma 20:17Gut 31:8; Yos 10:25
2 Ngoma 20:17Kub 14:9; 2Ng 15:2
2 Ngoma 20:191Ng 23:12
2 Ngoma 20:191Ng 15:16
2 Ngoma 20:202Ng 11:5, 6
2 Ngoma 20:20Kuva 14:31; 19:9
2 Ngoma 20:211Ng 15:16
2 Ngoma 20:21Kuva 34:6
2 Ngoma 20:22Abc 7:22; 1Sm 14:20
2 Ngoma 20:23Gut 2:5
2 Ngoma 20:23Kuva 14:25; Ezk 38:21
2 Ngoma 20:242Ng 20:16
2 Ngoma 20:24Kuva 14:30; Zb 110:5, 6; Yes 37:36
2 Ngoma 20:25Kuva 12:35; 2Bm 7:15, 16
2 Ngoma 20:26Kuva 17:14, 15; 1Sm 7:12
2 Ngoma 20:271Sm 2:1; Zb 20:5; 30:1
2 Ngoma 20:282Sm 6:5; 1Ng 16:5
2 Ngoma 20:28Kub 10:8; 1Ng 13:8; 2Ng 29:26
2 Ngoma 20:28Zb 116:19
2 Ngoma 20:29Kuva 15:13, 14; Yos 9:3, 9; 2Ng 17:10
2 Ngoma 20:30Yos 23:1; 2Sm 7:1; 2Ng 15:15
2 Ngoma 20:311Bm 22:41, 42
2 Ngoma 20:321Bm 15:11
2 Ngoma 20:322Ng 17:3, 4; 19:2, 3
2 Ngoma 20:331Bm 15:14; 22:43; 2Ng 17:1, 6
2 Ngoma 20:331Bm 18:21
2 Ngoma 20:341Bm 16:1; 2Ng 19:2
2 Ngoma 20:342Ng 16:7
2 Ngoma 20:352Bm 1:2, 16
2 Ngoma 20:361Bm 10:22, 23
2 Ngoma 20:36Kub 33:1, 35; Gut 2:8; 1Bm 9:26
2 Ngoma 20:372Ng 19:2; Zb 127:1
2 Ngoma 20:371Bm 22:48
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 20:1-37

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

20 Nyuma yaho, Abamowabu,+ Abamoni+ na bamwe mu Bamonimu* batera Yehoshafati. 2 Abantu baraza babwira Yehoshafati bati: “Utewe n’abantu benshi cyane baturutse mu karere k’inyanja,* muri Edomu.+ Dore bageze i Hasasoni-tamari, ari ho muri Eni-gedi.”+ 3 Yehoshafati abyumvise agira ubwoba, yiyemeza gushaka Yehova.+ Nuko atangaza ko mu Buyuda hose abantu bigomwa kurya no kunywa.* 4 Nyuma yaho abantu bo mu Buyuda bateranira hamwe kugira ngo bagishe Yehova inama.+ Baturutse mu mijyi yose y’u Buyuda baza kugisha inama Yehova.

5 Hanyuma Yehoshafati ahagarara imbere y’iteraniro ry’abo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu mu nzu ya Yehova, imbere y’imbuga nshya, 6 aravuga ati:

“Yehova Mana ya ba sogokuruza, ese nturi Imana mu ijuru+ kandi ukaba utegeka ibihugu byose?+ Ufite imbaraga n’ububasha ku buryo nta wushobora kukurwanya.+ 7 Mana yacu, ese ntiwirukanye abaturage b’iki gihugu imbere y’abantu bawe, ari bo Bisirayeli, ukagiha abakomoka ku ncuti yawe Aburahamu,+ kugira ngo kibabere umurage iteka ryose? 8 Bagituyemo bakikubakiramo urusengero rwitirirwa izina ryawe,+ bagira bati: 9 ‘niduhura n’ibyago, byaba bitewe n’intambara, gutsindwa n’urubanza, icyorezo cyangwa inzara, tuzajya duhagarara imbere y’iyi nzu n’imbere yawe (kuko muri iyi nzu ari ho izina ryawe riri),+ kugira ngo tugutabaze udukize ingorane duhuye na zo, utwumve kandi udutabare.’+ 10 None reba ibyo Abamoni, Abamowabu n’abo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri+ barimo gukora. Wabujije Abisirayeli kubatera igihe bavaga mu gihugu cya Egiputa, banyura iruhande ntibabarimbura.+ 11 None icyo batwishyuye ni ukuza kutwirukana bakadukura mu murage waduhaye.+ 12 Mana yacu, ese ntuzabibahanira?+ Twe nta mbaraga dufite zo kurwana n’abantu bangana batya baduteye. Ntituzi icyo dukwiriye gukora,+ icyakora ni wowe twiringiye.”+

13 Hagati aho abaturage bo mu Buyuda bose bari bahagaze imbere ya Yehova, bari kumwe n’abagore babo n’abana* babo ndetse n’abakiri bato.

14 Nuko umwuka wa Yehova uza kuri Yahaziyeli, umuhungu wa Zekariya, umuhungu wa Benaya, umuhungu wa Yeyeli, umuhungu wa Mataniya w’Umulewi wo mu bakomoka kuri Asafu, igihe yari hagati y’iteraniro. 15 Aravuga ati: “Yemwe baturage mwese b’i Buyuda, namwe baturage b’i Yerusalemu, nawe Mwami Yehoshafati, nimutege amatwi! Yehova arababwiye ati: ‘ntimutinye cyangwa ngo mukuke umutima bitewe n’aba bantu benshi, kuko atari mwe ubwanyu muzarwana urugamba ahubwo ari Imana izarurwana.+ 16 Ejo muzamanuke mubatere. Bazazamukira mu nzira inyura i Sisi, muzabasanga aho ikibaya kirangirira, ahateganye n’ubutayu bwa Yeruweli. 17 Ntibizaba ngombwa ko murwana. Mwe muzajyeyo mwihagararire gusa+ maze murebe uko Yehova azabakiza.+ Yemwe Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu, ntimutinye cyangwa ngo mukuke umutima.+ Ejo muzabatere, Yehova azaba ari kumwe namwe.’”+

18 Nuko Yehoshafati arapfukama akoza umutwe hasi, Abayuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu na bo bapfukama imbere ya Yehova kugira ngo basenge Yehova. 19 Hanyuma Abalewi bo mu bakomoka kuri Kohati+ n’abo mu bakomoka kuri Kora barahaguruka basingiza Yehova Imana ya Isirayeli mu ijwi ryumvikana cyane.+

20 Babyuka kare mu gitondo bajya mu butayu bw’i Tekowa.+ Bakigenda Yehoshafati arahaguruka aravuga ati: “Muntege amatwi mwa Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu. Mwizere Yehova Imana yanyu kugira ngo mukomeze kuba intwari.* Mwizere abahanuzi be+ kugira ngo bizabagendekere neza.”

21 Amaze kujya inama n’abaturage, ashyiraho abagabo bo kuririmbira+ Yehova no kumusingiza bambaye imyenda yera, bagenda imbere y’abasirikare bavuga bati: “Nimushimire Yehova kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”+

22 Batangiye kuririmbira Yehova bamusingiza bishimye, atega umutego ingabo z’Abamoni, iz’Abamowabu n’izo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri zari zateye u Buyuda maze ziricana.+ 23 Abamoni n’Abamowabu bahindukirana abaturage bo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri+ kugira ngo babice babamareho. Bamaze kwica abaturage b’i Seyiri bose, na bo ubwabo baricana.+

24 Ariko Abayuda bageze ku munara w’umurinzi wari mu butayu,+ bareba ba bantu benshi cyane bari babateye, babona imirambo yabo irambaraye aho+ kandi nta n’umwe wari warokotse. 25 Yehoshafati n’ingabo ze baje gutwara ibyo abo bantu bari bafite, bahasanga ibintu byinshi cyane n’imyenda n’ibindi bikoresho byiza cyane; bakomeza kubijyana kugeza aho bananiriwe kubitwara.+ Bamaze iminsi itatu batwara ibyo bari babambuye, kuko byari byinshi cyane. 26 Ku munsi wa kane bateranira mu Kibaya cya Beraka basingiza Yehova. Ni yo mpamvu kugeza n’uyu munsi aho hantu hitwa Ikibaya cya Beraka.*+

27 Nuko abaturage bose bo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu basubira i Yerusalemu bayobowe na Yehoshafati, bishimye kuko Yehova yari yatumye batsinda abanzi babo.+ 28 Binjira muri Yerusalemu bafite ibyuma by’umuziki bifite imirya, bafite inanga+ n’impanda.*+ Nuko bajya mu nzu ya Yehova.+ 29 Abo mu bwami bwose bwo muri ibyo bihugu bumvise ko Yehova yarwanyije abanzi ba Isirayeli,+ bumva batinye Imana. 30 Nuko ubwami bwa Yehoshafati bugira amahoro kandi Imana ye ikomeza kumuha amahoro impande zose.+

31 Yehoshafati akomeza gutegeka u Buyuda. Yabaye umwami afite imyaka 35, amara imyaka 25 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Azuba, akaba yari umukobwa wa Shiluhi.+ 32 Yiganye papa we Asa,+ ntiyareka gukurikiza urugero rwe, akora ibishimisha Yehova.+ 33 Icyakora, ahantu hirengeye ho gusengera ntihakuweho+ kandi abantu bari batariyemeza gusenga Imana ya ba sekuruza+ babikuye ku mutima.

34 Ibindi bintu byose Yehoshafati yakoze, ni ukuvuga ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu magambo ya Yehu+ umuhungu wa Hanani,+ yashyizwe mu Gitabo cy’Abami ba Isirayeli. 35 Nyuma y’ibyo, Yehoshafati umwami w’u Buyuda agirana amasezerano na Ahaziya umwami wa Isirayeli wakoraga ibibi.+ 36 Yagiranye na we amasezerano yo gukora amato ajya i Tarushishi,+ ayo mato bakajya bayakorera muri Esiyoni-geberi.+ 37 Icyakora Eliyezeri umuhungu wa Dodavahu w’i Maresha ahanurira Yehoshafati ibyago, aramubwira ati: “Kubera ko wagiranye amasezerano na Ahaziya, Yehova azasenya ibikorwa byawe.”+ Nuko ayo mato ararohama,+ ntiyashobora kugera i Tarushishi.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze