Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
17 Igihe Dawidi yari amaze gutura mu nzu* ye, yabwiye umuhanuzi Natani+ ati: “Dore njye ntuye mu nzu yubakishijwe amasederi,+ naho isanduku y’isezerano rya Yehova iba mu ihema.”+ 2 Natani asubiza Dawidi ati: “Ubikore nk’uko ubitekereza, kuko Imana y’ukuri iri kumwe nawe.”
3 Nuko muri iryo joro, Imana ibwira Natani iti: 4 “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “Si wowe uzanyubakira inzu yo kubamo.+ 5 Kuva igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa kugeza uyu munsi, sinigeze mba mu nzu, ahubwo nakomeje kuva mu ihema rimwe njya mu rindi, nkava ahantu hamwe njya ahandi.+ 6 Muri icyo gihe cyose nabaga ndi kumwe n’Abisirayeli kandi ni njye watoranyaga abacamanza bo muri Isirayeli kugira ngo bayobore abantu banjye. Ese hari n’umwe muri bo nigeze mbaza nti: ‘Kuki mutanyubakiye inzu yubakishije imbaho z’amasederi?’”’
7 “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Ni njye wagukuye aho waragiraga amatungo nkugira umuyobozi w’abantu banjye, ari bo Bisirayeli.+ 8 Nzabana nawe aho uzajya hose+ kandi nzakuraho abanzi bawe bose.+ Nzatuma ugira izina rikomeye nk’iry’abantu bakomeye bo mu isi.+ 9 Nzaha abantu banjye, ari bo Bisirayeli ahantu ho kuba bahature kandi nta muntu uzongera kubabuza amahoro. Abantu babi ntibazongera kubagirira nabi nk’uko babigenzaga kera,+ 10 kuva igihe natoranyaga abacamanza kugira ngo bayobore abantu banjye, ari bo Bisirayeli.+ Nzakurinda abanzi bawe bose.+ Nanone icyo nakubwira ni uko ‘Yehova azatuma umuryango wawe ukomokamo abami.’*
11 “‘“Nupfa ugasanga ba sogokuruza bawe, nzafata ugukomokaho, ni ukuvuga umwe mu bahungu bawe,+ mugire umwami kandi nzatuma ubwami bwe bukomera.+ 12 Ni we uzanyubakira inzu+ kandi nzatuma ubwami bwe bugumaho iteka ryose.+ 13 Nzamubera papa kandi na we azambera umwana.+ Nzakomeza kumukunda+ urukundo rwanjye rudahemuka kandi sinzamuta nk’uko naretse uwakubanjirije.+ 14 Nzamugira umuyobozi w’inzu yanjye, mugire umwami kandi ubutegetsi bwe buzahoraho iteka ryose.”’”+
15 Nuko Natani abwira Dawidi ayo magambo yose n’ibyo yeretswe byose.
16 Umwami Dawidi abyumvise arinjira yicara imbere ya Yehova, aravuga ati: “Yehova Mana, nkanjye ndi nde kandi se umuryango wanjye wo ni iki ku buryo wankorera ibyiza bingana bitya?+ 17 Mana, ubonye ko ibyo bidahagije, unavuga ibizaba ku muryango wanjye mu gihe kizaza?+ Yehova Mana, wamfashe nk’umunyacyubahiro. 18 Njye umugaragu wawe Dawidi nta cyo narenza ku cyubahiro cyose umpaye, kuko ari wowe unzi neza.+ 19 Yehova, wakoze ibyo bintu byose bikomeye ubikoreye umugaragu wawe nk’uko ijambo ryawe riri, ubikora nk’uko biri mu mutima wawe ugaragaza ko ukomeye.+ 20 Yehova, nta wundi umeze nkawe+ kandi ni wowe Mana yonyine;+ ibintu byose twumvise bituma tubyemera. 21 Nta bandi bantu ku isi bameze nk’abantu bawe, ari bo Bisirayeli.+ Wowe Mana y’ukuri warabakijije ubagira abantu bawe.+ Watumye izina ryawe rimenyekana, ubakorera ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba.+ Wirukanye abatuye ibihugu kugira ngo ubituzemo abantu bawe,+ abo wicunguriye ukabavana muri Egiputa. 22 Witoranyirije Abisirayeli ubagira abawe iteka ryose+ kandi wowe Yehova, wabaye Imana yabo.+ 23 None rero Yehova, isezerano wampaye njye umugaragu wawe n’iryo wahaye umuryango wanjye uzarisohoze kugeza iteka ryose, ukore ibyo wavuze.+ 24 Izina ryawe rizahoreho* kandi ryubahwe+ iteka ryose kugira ngo abantu bajye bavuga bati: ‘Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli ni Imana ya Isirayeli,’ kandi umuryango wanjye, njyewe umugaragu wawe, ube umuryango ukomeye imbere yawe.+ 25 Wowe Mana yanjye wangaragarije impamvu ushaka ko umuryango wanjye ukomokamo abami.* Ni yo mpamvu njye umugaragu wawe ngize ubutwari bwo kugutura iri sengesho. 26 Wowe Yehova, uri Imana y’ukuri kandi wasezeranyije umugaragu wawe ibi bintu byiza. 27 Ubwo rero, uhe umugisha umuryango wanjye kandi ukomeze kuba imbere yawe iteka ryose, kuko wowe Yehova wawuhaye umugisha kandi umuryango wanjye uzahorana umugisha iteka ryose.”