ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Ahaziya, umwami w’u Buyuda (1-9)

      • Ataliya yigarurira ubwami (10-12)

2 Ibyo ku Ngoma 22:1

Impuzamirongo

  • +2Ng 21:16, 17
  • +2Bm 8:24-26

2 Ibyo ku Ngoma 22:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyaditswemo ni “umukobwa.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 11:1, 13, 16; 2Ng 24:7
  • +1Bm 16:28

2 Ibyo ku Ngoma 22:3

Impuzamirongo

  • +1Bm 16:33; 2Bm 8:27, 28; Mika 6:16

2 Ibyo ku Ngoma 22:5

Impuzamirongo

  • +2Bm 8:15; 10:32
  • +1Bm 22:3; 2Ng 18:14

2 Ibyo ku Ngoma 22:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu nyandiko zimwe na zimwe z’Igiheburayo zandikishije intoki ni “Azariya.”

  • *

    Cyangwa “yari arwaye.”

Impuzamirongo

  • +Yos 19:18, 23
  • +2Bm 9:15
  • +2Bm 8:16
  • +2Bm 3:1
  • +2Bm 9:16

2 Ibyo ku Ngoma 22:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuhungu.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 19:16; 2Bm 9:20, 21
  • +2Bm 9:6, 7

2 Ibyo ku Ngoma 22:8

Impuzamirongo

  • +2Bm 10:10-14

2 Ibyo ku Ngoma 22:9

Impuzamirongo

  • +2Bm 9:27, 28
  • +2Ng 17:3, 4

2 Ibyo ku Ngoma 22:10

Impuzamirongo

  • +2Ng 22:2
  • +2Bm 11:1-3

2 Ibyo ku Ngoma 22:11

Impuzamirongo

  • +2Bm 11:21
  • +2Bm 8:16
  • +2Ng 23:1
  • +2Sm 7:12, 13; 1Bm 15:4; 2Ng 21:7

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 22:12Ng 21:16, 17
2 Ngoma 22:12Bm 8:24-26
2 Ngoma 22:22Bm 11:1, 13, 16; 2Ng 24:7
2 Ngoma 22:21Bm 16:28
2 Ngoma 22:31Bm 16:33; 2Bm 8:27, 28; Mika 6:16
2 Ngoma 22:52Bm 8:15; 10:32
2 Ngoma 22:51Bm 22:3; 2Ng 18:14
2 Ngoma 22:6Yos 19:18, 23
2 Ngoma 22:62Bm 9:15
2 Ngoma 22:62Bm 8:16
2 Ngoma 22:62Bm 3:1
2 Ngoma 22:62Bm 9:16
2 Ngoma 22:71Bm 19:16; 2Bm 9:20, 21
2 Ngoma 22:72Bm 9:6, 7
2 Ngoma 22:82Bm 10:10-14
2 Ngoma 22:92Bm 9:27, 28
2 Ngoma 22:92Ng 17:3, 4
2 Ngoma 22:102Ng 22:2
2 Ngoma 22:102Bm 11:1-3
2 Ngoma 22:112Bm 11:21
2 Ngoma 22:112Bm 8:16
2 Ngoma 22:112Ng 23:1
2 Ngoma 22:112Sm 7:12, 13; 1Bm 15:4; 2Ng 21:7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 22:1-12

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

22 Abaturage b’i Yerusalemu bashyiraho Ahaziya wari bucura bwa Yehoramu aba ari we umusimbura, kuko itsinda ry’abasahuzi ryazanye n’Abarabu mu nkambi y’Abayuda ryari ryarishe bakuru be bose.+ Ahaziya umuhungu wa Yehoramu ajya ku butegetsi aba umwami w’u Buyuda.+ 2 Ahaziya yabaye umwami afite imyaka 22, amara umwaka umwe ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Ataliya,+ akaba yari umwuzukuru* wa Omuri.+

3 Yakoze ibyaha nk’iby’abo mu muryango wa Ahabu,+ kuko mama we yamugiraga inama zo gukora ibibi. 4 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga nk’iby’abo mu muryango wa Ahabu bakoze, kuko ari bo babaye abajyanama be nyuma y’urupfu rwa papa we, bituma arimbuka. 5 Yakurikije inama zabo maze ajyana ku rugamba na Yehoramu umuhungu wa Ahabu umwami wa Isirayeli, batera Hazayeli+ umwami wa Siriya i Ramoti-gileyadi,+ ari na ho abasirikare barashisha imiheto barasiye Yehoramu bakamukomeretsa. 6 Yaragarutse ajya kwivuriza i Yezereli+ kuko bari bamurasiye i Rama bakamukomeretsa, igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya.+

Hanyuma Ahaziya* umuhungu wa Yehoramu+ umwami w’u Buyuda aramanuka ajya i Yezereli gusura Yehoramu+ umuhungu wa Ahabu, kuko yari yarakomeretse.*+ 7 Ariko Imana ni yo yatumye Ahaziya ajya gusura Yehoramu kugira ngo apfireyo. Agezeyo ajyana na Yehoramu gusanganira Yehu+ umwuzukuru* wa Nimushi, uwo Yehova yari yarasutseho amavuta kugira ngo arimbure abo mu muryango wa Ahabu.+ 8 Igihe Yehu yatangiraga gukora ibihuje n’urubanza Imana yari yaraciriye abo mu muryango wa Ahabu, yabonye abayobozi b’i Buyuda n’abahungu b’abavandimwe ba Ahaziya bakoreraga Ahaziya maze arabica.+ 9 Hanyuma ashakisha Ahaziya. Nuko bamufatira i Samariya aho yari yihishe bamuzanira Yehu, baramwica maze baramushyingura.+ Baravugaga bati: “Ni umwuzukuru wa Yehoshafati washatse Yehova abikuye ku mutima.”+ Nta muntu wo mu muryango wa Ahaziya wari ufite ubushobozi bwo kumusimbura ngo abe umwami.

10 Ataliya+ mama wa Ahaziya abonye ko umuhungu we apfuye, atanga itegeko ngo bice abashoboraga kuba abami b’u Buyuda bose.+ 11 Ariko Yehoshabeyati wari umukobwa w’umwami, yiba Yehowashi+ umuhungu wa Ahaziya amukura mu bana b’umwami bari bagiye kwicwa, amujyanana n’umugore wamureraga, abahisha mu cyumba cy’imbere cyo kuraramo. Yehoshabeyati wari umukobwa w’Umwami Yehoramu+ (wari umugore w’umutambyi Yehoyada+ akaba na mushiki wa Ahaziya), yamuhishe Ataliya ntiyamwica.+ 12 Yakomeje kubana na bo mu gihe cy’imyaka itandatu, abahishe mu nzu y’Imana y’ukuri. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze