ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Ubutegetsi bwa Yehowashi (1-3)

      • Yehowashi asana urusengero (4-14)

      • Ubuhakanyi bwa Yehowashi (15-22)

      • Yehowashi yicwa (23-27)

2 Ibyo ku Ngoma 24:1

Impuzamirongo

  • +2Bm 11:21
  • +Int 21:14; 2Sm 3:10; 2Bm 12:1

2 Ibyo ku Ngoma 24:2

Impuzamirongo

  • +2Bm 12:2

2 Ibyo ku Ngoma 24:4

Impuzamirongo

  • +2Bm 22:3-5

2 Ibyo ku Ngoma 24:5

Impuzamirongo

  • +2Bm 12:4, 5; 2Ng 29:1, 3; 34:9, 10
  • +2Bm 12:6

2 Ibyo ku Ngoma 24:6

Impuzamirongo

  • +2Bm 12:7
  • +Kub 1:50
  • +Kuva 30:12-16

2 Ibyo ku Ngoma 24:7

Impuzamirongo

  • +2Ng 22:2, 3
  • +2Ng 28:24

2 Ibyo ku Ngoma 24:8

Impuzamirongo

  • +Mar 12:41
  • +2Bm 12:9

2 Ibyo ku Ngoma 24:9

Impuzamirongo

  • +Kuva 30:12-16; Neh 10:32; Mat 17:24

2 Ibyo ku Ngoma 24:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “kugeza igihe bose barangirije kuwutanga.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 29:9

2 Ibyo ku Ngoma 24:11

Impuzamirongo

  • +2Bm 12:10

2 Ibyo ku Ngoma 24:12

Impuzamirongo

  • +2Bm 12:11, 12; 2Ng 34:10, 11

2 Ibyo ku Ngoma 24:14

Impuzamirongo

  • +Kuva 37:16; Kub 7:84
  • +Kub 28:3

2 Ibyo ku Ngoma 24:16

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:10
  • +2Ng 23:1

2 Ibyo ku Ngoma 24:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

2 Ibyo ku Ngoma 24:19

Impuzamirongo

  • +2Bm 17:13, 14; 2Ng 36:15, 16; Yer 7:25, 26

2 Ibyo ku Ngoma 24:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utwikira.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 23:11
  • +Gut 29:24, 25; 1Ng 28:9; 2Ng 15:2

2 Ibyo ku Ngoma 24:21

Impuzamirongo

  • +Yer 11:19
  • +Mat 23:35; Luka 11:51

2 Ibyo ku Ngoma 24:22

Impuzamirongo

  • +Int 9:5; Zb 94:1; Yer 11:20; Heb 10:30

2 Ibyo ku Ngoma 24:23

Impuzamirongo

  • +2Bm 12:17
  • +2Ng 24:17, 18

2 Ibyo ku Ngoma 24:24

Impuzamirongo

  • +Lew 26:17, 37; Gut 32:30

2 Ibyo ku Ngoma 24:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “arwaye indwara nyinshi.”

  • *

    Cyangwa “umuhungu.” Birashoboka ko impamvu yashyizwe mu bwinshi ari uburyo bwo kumwubaha.

Impuzamirongo

  • +2Ng 24:20, 21
  • +2Bm 12:20
  • +2Sm 5:9; 1Bm 2:10
  • +2Ng 21:16, 20; 28:27

2 Ibyo ku Ngoma 24:26

Impuzamirongo

  • +2Bm 12:21

2 Ibyo ku Ngoma 24:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mu bisobanuro.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 24:20
  • +2Ng 24:13

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 24:12Bm 11:21
2 Ngoma 24:1Int 21:14; 2Sm 3:10; 2Bm 12:1
2 Ngoma 24:22Bm 12:2
2 Ngoma 24:42Bm 22:3-5
2 Ngoma 24:52Bm 12:4, 5; 2Ng 29:1, 3; 34:9, 10
2 Ngoma 24:52Bm 12:6
2 Ngoma 24:62Bm 12:7
2 Ngoma 24:6Kub 1:50
2 Ngoma 24:6Kuva 30:12-16
2 Ngoma 24:72Ng 22:2, 3
2 Ngoma 24:72Ng 28:24
2 Ngoma 24:8Mar 12:41
2 Ngoma 24:82Bm 12:9
2 Ngoma 24:9Kuva 30:12-16; Neh 10:32; Mat 17:24
2 Ngoma 24:101Ng 29:9
2 Ngoma 24:112Bm 12:10
2 Ngoma 24:122Bm 12:11, 12; 2Ng 34:10, 11
2 Ngoma 24:14Kuva 37:16; Kub 7:84
2 Ngoma 24:14Kub 28:3
2 Ngoma 24:161Bm 2:10
2 Ngoma 24:162Ng 23:1
2 Ngoma 24:192Bm 17:13, 14; 2Ng 36:15, 16; Yer 7:25, 26
2 Ngoma 24:202Ng 23:11
2 Ngoma 24:20Gut 29:24, 25; 1Ng 28:9; 2Ng 15:2
2 Ngoma 24:21Yer 11:19
2 Ngoma 24:21Mat 23:35; Luka 11:51
2 Ngoma 24:22Int 9:5; Zb 94:1; Yer 11:20; Heb 10:30
2 Ngoma 24:232Bm 12:17
2 Ngoma 24:232Ng 24:17, 18
2 Ngoma 24:24Lew 26:17, 37; Gut 32:30
2 Ngoma 24:252Ng 24:20, 21
2 Ngoma 24:252Bm 12:20
2 Ngoma 24:252Sm 5:9; 1Bm 2:10
2 Ngoma 24:252Ng 21:16, 20; 28:27
2 Ngoma 24:262Bm 12:21
2 Ngoma 24:272Ng 24:20
2 Ngoma 24:272Ng 24:13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 24:1-27

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

24 Yehowashi yabaye umwami afite imyaka irindwi,+ amara imyaka 40 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Sibiya w’i Beri-sheba.+ 2 Yehowashi yakomeje gukora ibishimisha Yehova igihe cyose umutambyi Yehoyada yari akiriho.+ 3 Yehoyada yamushakiye abagore babiri maze Yehowashi abyara abahungu n’abakobwa.

4 Hashize igihe, Yehowashi yifuza gusana inzu ya Yehova.+ 5 Nuko ateranyiriza hamwe abatambyi n’Abalewi arababwira ati: “Mujye mu mijyi y’u Buyuda mwegeranye amafaranga atangwa n’Abisirayeli bose yo kujya musana inzu y’Imana yanyu+ buri mwaka kandi mubikore vuba.” Ariko Abalewi batinda kubikora.+ 6 Nuko umwami ahamagaza umutambyi mukuru Yehoyada, aramubaza ati:+ “Kuki utategetse Abalewi kwaka abaturage bo mu Buyuda n’i Yerusalemu umusoro ugenewe Imana utangwa n’Abisirayeli, ugenewe ihema ryera+ wategetswe na Mose+ umugaragu wa Yehova? 7 Ese ntiwibuka ko abahungu ba Ataliya,+ wa mugore w’umugome, binjiye ku ngufu mu nzu y’Imana y’ukuri,+ bagafata ibintu byera byose byari mu nzu ya Yehova bakabikoresha basenga Bayali?” 8 Nuko umwami ategeka ko bakora isanduku+ bakayishyira hanze ku muryango w’inzu ya Yehova.+ 9 Hanyuma batangaza mu Buyuda n’i Yerusalemu hose ko bagomba guha Yehova umusoro wamugenewe,+ ni ukuvuga uwo Mose umugaragu w’Imana y’ukuri yategetse Abisirayeli kujya batanga igihe bari mu butayu. 10 Abayobozi bose n’abaturage bose barabyishimira+ maze bakomeza kuzana uwo musoro bakawushyira mu isanduku, kugeza igihe yuzuriye.*

11 Igihe cyose Abalewi bazanaga isanduku ngo bayihe umwami bakabona harimo amafaranga menshi, umunyamabanga w’umwami n’uwari wungirije umutambyi mukuru barazaga bakayakura muri iyo sanduku,+ nuko bakayisubiza mu mwanya wayo. Uko ni ko babigenzaga buri munsi, ku buryo bakusanyije amafaranga menshi cyane. 12 Umwami na Yehoyada bayahaga abari bahagarariye imirimo yakorwaga ku nzu ya Yehova, na bo bakayishyura abaconga amabuye n’abanyabukorikori kugira ngo basane inzu ya Yehova,+ ndetse n’abacuraga ibintu bikozwe mu muringa no mu cyuma byo gusana inzu ya Yehova. 13 Nuko abari bahagarariye imirimo batangira gusana kandi imirimo bari bahagarariye igenda neza maze inzu y’Imana y’ukuri imera nk’uko yahoze kandi irakomera. 14 Bakirangiza imirimo bazanira umwami na Yehoyada amafaranga asigaye. Bayakoresha bakora ibikoresho by’inzu ya Yehova, ibikoresho bikoreshwa mu murimo n’ibikoreshwa mu gutamba ibitambo n’ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza.+ Igihe cyose Yehoyada yari akiriho, batambiraga ibitambo bitwikwa n’umuriro+ mu nzu ya Yehova.

15 Yehoyada yabayeho imyaka myinshi kandi abayeho neza, apfa afite imyaka 130. 16 Nuko bamushyingura hamwe n’abami+ mu Mujyi wa Dawidi, kuko yari yarakoze ibyiza muri Isirayeli,+ abikorera Imana y’ukuri n’inzu yayo.

17 Yehoyada amaze gupfa, abayobozi bo mu Buyuda baza kureba umwami baramwunamira, nuko umwami abatega amatwi. 18 Bataye inzu ya Yehova Imana ya ba sekuruza, batangira gusenga ibigirwamana n’inkingi z’ibiti* zisengwa, bituma Imana irakarira abantu bo mu Buyuda no muri Yerusalemu bitewe n’icyaha cyabo. 19 Yehova yakomeje kubatumaho abahanuzi kugira ngo bamugarukire, abo bahanuzi bagakomeza kubaburira ariko bakanga kumva.+

20 Nuko umwuka w’Imana uza* kuri Zekariya umuhungu w’umutambyi Yehoyada,+ ahagarara ahantu yari yitegeye abantu arababwira ati: “Imana y’ukuri iravuze iti: ‘kuki mudakurikiza amategeko ya Yehova? Nta cyo muzageraho. Kubera ko mwataye Yehova na we azabata.’”+ 21 Ariko baramugambanira,+ bamuterera amabuye mu rugo rw’inzu ya Yehova+ babitegetswe n’umwami. 22 Nuko Umwami Yehowashi ntiyibuka urukundo rudahemuka Yehoyada, papa wa Zekariya yamugaragarije, yica Zekariya umuhungu we. Zekariya agiye gupfa aravuga ati: “Yehova abirebe kandi azabikubaze.”+

23 Mu ntangiriro z’umwaka, ingabo za Siriya zitera Yehowashi zinjira mu Buyuda na Yerusalemu ku ngufu,+ zica abayobozi bose+ maze ibyo zisahuye zibyoherereza umwami w’i Damasiko. 24 Nubwo ingabo z’Abasiriya zateye ari nke cyane, Yehova yatumye zitsinda ingabo z’Abayuda zari nyinshi cyane,+ bitewe n’uko Abayuda bari barataye Yehova Imana ya ba sekuruza. Uko ni ko izo ngabo zasize zikoreye Yehowashi ibihuje n’urubanza Imana yari yaramuciriye. 25 Zimaze kuva iwe (kuko zasize zimukomerekeje cyane*), abagaragu be baramugambaniye bitewe n’abahungu* b’umutambyi Yehoyada+ yari yarishe, bamwicira ku buriri bwe.+ Nuko bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi,+ ariko ntibamushyingura mu irimbi ry’abami.+

26 Abamugambaniye+ ni aba: Zabadi umuhungu wa Shimeyati w’Umwamonikazi, na Yehozabadi umuhungu wa Shimuriti w’Umumowabukazi. 27 Ibirebana n’abahungu be, ukuntu abahanuzi bagiye bamuburira+ kenshi n’uko yasannye inzu y’Imana y’ukuri,+ byose byanditswe mu nkuru* zo mu Gitabo cy’Abami. Umuhungu we Amasiya ni we wamusimbuye aba umwami.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze