Zaburi
Nimuririmbire Yehova indirimbo nshya.+
Nimumusingize muteraniye hamwe n’abantu b’indahemuka.+
3 Nibasingize izina rye babyina.+
Nibamuririmbire bamusingiza bavuza ishako* n’inanga.+
4 Yehova yishimira abantu be.+
Abicisha bugufi, abahesha icyubahiro akabakiza.+
5 Indahemuka nizihabwe icyubahiro.
Nizirangurure amajwi y’ibyishimo ziri ku buriri bwazo.+
6 Niziririmbe indirimbo zo gusingiza Imana,
Kandi zitwaze inkota ityaye impande zombi,
7 Kugira ngo zishyure abantu ibibi bakoze,
Kandi zibahane,
8 Ziboheshe abami bazo iminyururu,
N’abanyacyubahiro babo zibaboheshe amapingu,
Ibyo ni byo bihesha ishema indahemuka z’Imana zose.
Nimusingize Yah!*