ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 25
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Yehova aburana n’amahanga (1-38)

        • Ibihugu bizakorera Babuloni imyaka 70 (11)

        • Igikombe cya divayi y’umujinya w’Imana (15)

        • Ibyago bizava mu gihugu kimwe bijya mu kindi (32)

        • Abishwe na Yehova (33)

Yeremiya 25:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:1; Yer 36:1; 46:2; Dan 1:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 18-19

Yeremiya 25:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare nkababwira.”

Impuzamirongo

  • +Yer 1:2
  • +Yer 7:13; 13:10

Yeremiya 25:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akazinduka kare akabatuma.”

Impuzamirongo

  • +Yer 29:19

Yeremiya 25:5

Impuzamirongo

  • +2Bm 17:13; Yes 55:7; Yer 18:11; 35:15; Ezk 18:30; 33:11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 11-12

Yeremiya 25:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 11-12

Yeremiya 25:7

Impuzamirongo

  • +Gut 32:21; Neh 9:26

Yeremiya 25:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 12

Yeremiya 25:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +Lew 26:25; Yes 5:26; Yer 1:15
  • +Yer 27:6; 43:10
  • +Gut 28:49, 50; Yer 5:15; Ezk 7:24
  • +Ezk 26:7; 29:19; Hab 1:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Nimukanguke!,

    6/2012, p. 13

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 12

Yeremiya 25:10

Impuzamirongo

  • +Yes 24:7; Ezk 26:13
  • +Yer 7:34

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2015, p. 15

    1/6/2014, p. 9

    1/11/1994, p. 12

    Ibyahishuwe, p. 270

Yeremiya 25:11

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:20, 21; Dan 9:2; Zek 1:12; 7:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Nimukanguke!,

    6/2012, p. 13

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/2011, p. 26-28

    1/11/1994, p. 12

    Yeremiya, p. 162

    Ibyahishuwe, p. 270

    Isi Itarangwamo Intambara, p. 7

Yeremiya 25:12

Impuzamirongo

  • +Gut 30:3; Ezr 1:1, 2; Yer 29:10
  • +Yes 47:1; Yer 51:1; Dan 5:26, 30
  • +Yes 13:1, 19; 14:4, 23

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 13

Yeremiya 25:13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 13

Yeremiya 25:14

Impuzamirongo

  • +Yer 50:9; 51:27
  • +Yes 14:2; Hab 2:8
  • +Zb 137:8; Yer 50:29; 51:6, 24; Ibh 18:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 13

Yeremiya 25:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 206-207

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 13

Yeremiya 25:16

Impuzamirongo

  • +Yer 51:7; Amg 4:21; Ezk 23:32-34; Nah 3:7, 11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 206-207

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 13

Yeremiya 25:17

Impuzamirongo

  • +Yer 1:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 13-14

Yeremiya 25:18

Impuzamirongo

  • +Yes 51:17
  • +Yer 24:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 13-14

Yeremiya 25:19

Impuzamirongo

  • +Yer 46:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 13-14

Yeremiya 25:20

Impuzamirongo

  • +Yer 47:1
  • +Yer 47:5

Yeremiya 25:21

Impuzamirongo

  • +Yer 49:17; Amg 4:21
  • +Yer 48:1
  • +Yer 49:1

Yeremiya 25:22

Impuzamirongo

  • +Yer 27:2, 3; 47:4

Yeremiya 25:23

Impuzamirongo

  • +Yer 49:8
  • +Yer 9:25, 26; 49:32

Yeremiya 25:24

Impuzamirongo

  • +Yer 49:31, 32

Yeremiya 25:25

Impuzamirongo

  • +Yer 49:34
  • +Yer 51:11

Yeremiya 25:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Birashoboka ko ari uburyo bujimije bwo kuvuga Babuloni.

Impuzamirongo

  • +Yer 51:41

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 13-14

Yeremiya 25:27

Impuzamirongo

  • +Yes 63:6; Hab 2:16

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 14

Yeremiya 25:28

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 14

Yeremiya 25:29

Impuzamirongo

  • +1Bm 9:7; Yer 7:12, 14; Dan 9:18; Hos 12:2; Mika 6:2
  • +Yer 49:12; Obd 16

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 14

Yeremiya 25:30

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 14-15

Yeremiya 25:31

Impuzamirongo

  • +Yow 3:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 14-15

Yeremiya 25:32

Impuzamirongo

  • +Yes 34:2, 3; Yer 25:17
  • +Zef 3:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 14-15

Yeremiya 25:33

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 14-15

Yeremiya 25:34

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakomeye bo mu mukumbi.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 283

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 15

Yeremiya 25:35

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abashumba.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 15

Yeremiya 25:36

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 15

Yeremiya 25:37

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 15

Yeremiya 25:38

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”

Impuzamirongo

  • +Hos 5:14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/1994, p. 15

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 25:12Bm 24:1; Yer 36:1; 46:2; Dan 1:1
Yer. 25:3Yer 1:2
Yer. 25:3Yer 7:13; 13:10
Yer. 25:4Yer 29:19
Yer. 25:52Bm 17:13; Yes 55:7; Yer 18:11; 35:15; Ezk 18:30; 33:11
Yer. 25:7Gut 32:21; Neh 9:26
Yer. 25:9Lew 26:25; Yes 5:26; Yer 1:15
Yer. 25:9Yer 27:6; 43:10
Yer. 25:9Gut 28:49, 50; Yer 5:15; Ezk 7:24
Yer. 25:9Ezk 26:7; 29:19; Hab 1:6
Yer. 25:10Yes 24:7; Ezk 26:13
Yer. 25:10Yer 7:34
Yer. 25:112Ng 36:20, 21; Dan 9:2; Zek 1:12; 7:5
Yer. 25:12Gut 30:3; Ezr 1:1, 2; Yer 29:10
Yer. 25:12Yes 47:1; Yer 51:1; Dan 5:26, 30
Yer. 25:12Yes 13:1, 19; 14:4, 23
Yer. 25:14Yer 50:9; 51:27
Yer. 25:14Yes 14:2; Hab 2:8
Yer. 25:14Zb 137:8; Yer 50:29; 51:6, 24; Ibh 18:6
Yer. 25:16Yer 51:7; Amg 4:21; Ezk 23:32-34; Nah 3:7, 11
Yer. 25:17Yer 1:10
Yer. 25:18Yes 51:17
Yer. 25:18Yer 24:9
Yer. 25:19Yer 46:2
Yer. 25:20Yer 47:1
Yer. 25:20Yer 47:5
Yer. 25:21Yer 49:17; Amg 4:21
Yer. 25:21Yer 48:1
Yer. 25:21Yer 49:1
Yer. 25:22Yer 27:2, 3; 47:4
Yer. 25:23Yer 49:8
Yer. 25:23Yer 9:25, 26; 49:32
Yer. 25:24Yer 49:31, 32
Yer. 25:25Yer 49:34
Yer. 25:25Yer 51:11
Yer. 25:26Yer 51:41
Yer. 25:27Yes 63:6; Hab 2:16
Yer. 25:291Bm 9:7; Yer 7:12, 14; Dan 9:18; Hos 12:2; Mika 6:2
Yer. 25:29Yer 49:12; Obd 16
Yer. 25:31Yow 3:2
Yer. 25:32Yes 34:2, 3; Yer 25:17
Yer. 25:32Zef 3:8
Yer. 25:38Hos 5:14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 25:1-38

Yeremiya

25 Dore ibyo Imana yabwiye Yeremiya byari kuba ku baturage bose b’i Buyuda. Icyo gihe hari mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu,+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni. 2 Ibi ni byo umuhanuzi Yeremiya yavuze ku birebana n’abantu b’i Buyuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu bose:

3 “Kuva mu mwaka wa 13 w’ubutegetsi bwa Yosiya,+ umuhungu wa Amoni umwami w’u Buyuda kugeza uyu munsi, mu gihe kingana n’imyaka 23 yose, Yehova yavuganaga nanjye, nanjye nkaza kubabwira kenshi* ariko mukanga kumva.+ 4 Kandi Yehova yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, abohereza inshuro nyinshi* ariko mwanze kumva kandi ntimwabatega amatwi.+ 5 Barababwiraga bati: ‘turabinginze, buri wese muri mwe nareke imyifatire ye mibi n’ibikorwa bye bibi.+ Ni bwo muzatura igihe kirekire mu gihugu Yehova yabahaye kera cyane mwe na ba sogokuruza banyu. 6 Ntimukumvire izindi mana ngo muzikorere kandi ngo muzunamire, kugira ngo mutandakaza mukorera ibigirwamana byanyu. Nimubigenza mutyo, nzabateza ibyago.’

7 “Yehova aravuga ati: ‘ariko mwanze kunyumva, ahubwo mundakaza mukorera ibigirwamana byanyu, bituma mbateza ibyago.’+

8 “Ni yo mpamvu Yehova nyiri ingabo avuga ati: ‘“kubera ko mwanze kumvira amagambo yanjye, 9 Yehova aravuga ati: ‘ngiye gutumaho imiryango yose yo mu majyaruguru,+ ntumeho n’umugaragu wanjye+ Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni mbazane batere iki gihugu,+ barwanye abaturage bacyo n’ibi bihugu byose bigikikije.+ Nzabirimbura mbigire ikintu giteye ubwoba, ku buryo uzabireba azavugiriza yumiwe, kandi iki gihugu nzagihindura amatongo. 10 Nzatuma ijwi ryo kwishima,+ ijwi ryo kunezerwa, ijwi ry’umukwe, ijwi ry’umugeni+ n’ijwi ry’urusyo bitongera kumvikana kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara. 11 Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo, gihinduke ikintu giteye ubwoba kandi ibi bihugu bizamara imyaka 70 bikorera umwami w’i Babuloni.’”’+

12 “Yehova aravuga ati: ‘ariko iyo myaka 70 nirangira,+ umwami w’i Babuloni n’icyo gihugu nzabahanira icyaha cyabo+ kandi nzatuma icyo gihugu cy’Abakaludaya kiba amatongo, nticyongere guturwa iteka ryose.+ 13 Nzatuma ibyo navuze byose kuri iki gihugu bisohora, ni ukuvuga amagambo yose yanditswe muri iki gitabo Yeremiya yahanuriye ibihugu byose. 14 Kuko ibihugu byinshi n’abami bakomeye,+ bazabagira abacakara babo+ kandi nzabaha igihano gihwanye n’ibikorwa byabo n’ibyo bakoze.’”+

15 Yehova Imana ya Isirayeli yarambwiye ati: “Akira iki gikombe cya divayi y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, uzayinyweshe abo mu bihugu byose ngiye kugutumaho. 16 Bazayinywa bagende nk’abasinzi, bamere nk’abasazi bitewe n’inkota ngiye kubateza.”+

17 Nuko mfata igikombe cyari mu ntoki za Yehova, nkinywesha ibihugu byose Yehova yari yantumyeho.+ 18 Nahereye kuri Yerusalemu n’imijyi y’u Buyuda,+ abami baho n’abatware baho, kugira ngo hahinduke amatongo n’ikintu giteye ubwoba, ikintu abantu bareba bakavugiriza batangaye, hahinduke n’umuvumo,+ nk’uko bimeze uyu munsi. 19 Nakurikijeho Farawo umwami wa Egiputa n’abagaragu be, abatware be n’abantu be bose;+ 20 abanyamahanga bose batuye mu gihugu cyabo, abami bose bo mu gihugu cya Usi, abami bose bo mu gihugu cy’Abafilisitiya,+ Ashikeloni,+ Gaza, Ekuroni n’abasigaye bo muri Ashidodi; 21 Edomu,+ Mowabu+ n’Abamoni;+ 22 abami bose b’i Tiro, abami bose b’i Sidoni+ n’abami b’ikirwa cyo mu nyanja; 23 Dedani,+ Tema, Buzi n’abandi bose bafite imisatsi ikatiye mu misaya;+ 24 abami bose b’Abarabu+ n’abami bose b’ubwoko bw’abantu batandukanye baba mu butayu; 25 abami bose b’i Zimuri, abami bose bo muri Elamu+ n’abami bose b’Abamedi;+ 26 abami bose bo mu majyaruguru, baba aba hafi n’aba kure, uko bakurikirana n’ubundi bwami bwose bwo ku isi. Umwami Sheshaki*+ azanywa nyuma yabo.

27 “Uzababwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “munywe musinde kandi muruke, mugwe ku buryo mudashobora guhaguruka+ bitewe n’inkota ngiye kubateza.”’ 28 Kandi nibanga kwakira icyo gikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “mugomba kuyinywa! 29 Ese niba ngiye kubanza guteza ibyago umujyi witirirwa izina ryanjye,+ mwibwira ko ari mwe muzasigara mudahanwe?”’+

“Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘ntimuzasigara mudahanwe, kuko ngiye guteza intambara abatuye isi bose.’

30 “Nawe uzabahanurire ayo magambo yose, ubabwire uti:

‘Yehova azatontomera hejuru

Kandi ijwi rye rizumvikanira ahantu hera atuye.

Azatontoma cyane atangaza urubanza yaciriye abatuye aho aba.

Azasakuza yishimye, nk’abanyukanyukira imizabibu aho bengera divayi.

Namara gutsinda abatuye isi yose, azaririmba indirimbo y’intsinzi.’

31 Yehova aravuga ati: ‘urusaku ruzagera ku mpera z’isi

Kuko Yehova afitanye urubanza n’ibihugu.

We ubwe azacira urubanza abantu bose+

Kandi abantu babi azabicisha inkota.’

32 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:

‘Ibyago bizava mu gihugu kimwe bijya mu kindi+

Kandi umuyaga ukaze uzaturuka mu turere twa kure cyane tw’isi.+

33 “‘Abishwe na Yehova kuri uwo munsi bazaba ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi mpera y’isi. Nta wuzabaririra cyangwa ngo bashyirwe hamwe, cyangwa ngo bahambwe. Bazaba nk’amase ku butaka.’

34 Mwa bashumba mwe murire kandi mutake cyane!

Mwebwe abakomeye bo mu bantu,* mwigaragure hasi

Kuko igihe cyo kubica no kubatatanya kigeze

Kandi muzagwa nk’ikibumbano cy’agaciro.

35 Abungeri* babuze aho bahungira

N’abakomeye bo mu bantu babura uko bahunga.

36 Nimwumve ijwi ryo gutaka kw’abungeri

N’ijwi ryo kurira cyane ry’abakomeye bo mu bantu,

Kuko Yehova yangije urwuri* rwabo.

37 Ahantu abantu bahoze batuye mu mahoro nta kintu gifite ubuzima kikiharangwa,

Bitewe n’uburakari bwa Yehova bugurumana nk’umuriro.

38 Yavuye aho yabaga nk’intare ikiri nto,*+

Kuko igihugu cyahindutse ikintu giteye ubwoba,

Bitewe n’uko abantu bicishijwe inkota nta mbabazi

Kandi bitewe n’uburakari bugurumana nk’umuriro.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze