Yobu
35 Elihu akomeza gusubiza ati:
2 “Ese uracyemeza udashidikanya ko uri mu kuri,
Ku buryo wavuga uti: ‘gukiranuka kwanjye kuruta ukw’Imana?’+
3 Dore uravuga uti: ‘bimaze iki?*
Ubu se kuba naririnze icyaha hari icyo byamariye?’+
6 None se, uramutse ukoze icyaha waba uyitwaye iki?+
Ese uramutse ukoze ibyaha byinshi hari icyo yatakaza?+
8 Ibikorwa byawe bibi bigira ingaruka ku muntu nkawe,
Kandi iyo ubaye umukiranutsi bigira icyo bimarira abandi bantu.
9 Iyo abantu bakandamijwe cyane, baratabaza.
Baba batabaza kugira ngo umuntu ubarusha imbaraga adakomeza kubakandamiza.+
10 Nyamara nta n’umwe uvuga ati: ‘Imana, yo Muremyi wanjye Mukuru iri he,+
Yo ituma abantu baririmba indirimbo zo kuyisingiza nijoro?’+
11 Ni yo itwigisha+ maze tukaba abanyabwenge kurusha inyamaswa zo mu isi,+
Igatuma tugira ubwenge kurusha inyoni zo mu kirere.
12 Abantu bakomeza gutabaza ariko Imana ntibasubiza,+
Kuko bakora ibikorwa bibi kandi bakaba ari abibone.+
13 Ni ukuri Imana ntiyumva abantu batabaza kandi nta cyo babaye,+
Kandi Ishoborabyose ntiyita ku byo bavuga.
14 None se wowe ubwo yakumva ite kandi uvuga ko utayibona?+
Urubanza rwawe ruri imbere yayo. Ubwo rero tegereza urebe uko izaruca.+
16 Ibyo Yobu avuga ni imfabusa.
Avuga amagambo menshi atarimo ubwenge.”+