ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Abasenga ibigirwamana bacirwa urubanza (1-11)

      • Ntibari kurokoka urubanza rwaciriwe Yerusalemu (12-23)

        • Umukiranutsi Nowa, Daniyeli na Yobu (14, 20)

Ezekiyeli 14:1

Impuzamirongo

  • +Ezk 33:30, 31

Ezekiyeli 14:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.

Impuzamirongo

  • +2Bm 3:13; Yes 1:15; Yer 11:11

Ezekiyeli 14:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzakura umutima ab’inzu ya Isirayeli mbigarurire.”

Impuzamirongo

  • +Yer 2:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 10

Ezekiyeli 14:6

Impuzamirongo

  • +Yes 55:7

Ezekiyeli 14:7

Impuzamirongo

  • +Yer 21:1, 2; Ezk 33:31

Ezekiyeli 14:8

Impuzamirongo

  • +Lew 20:2, 3

Ezekiyeli 14:9

Impuzamirongo

  • +1Bm 22:21, 22; Yer 4:10; 2Ts 2:10, 11

Ezekiyeli 14:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kwihumanya.”

Impuzamirongo

  • +Yer 24:7; Ezk 11:19, 20

Ezekiyeli 14:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzavuna inkoni bamanikaho imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni bakoreshaga babika imigati.

Impuzamirongo

  • +Lew 26:26
  • +Yes 3:1; Yer 15:2
  • +Yer 7:20

Ezekiyeli 14:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwabo.”

Impuzamirongo

  • +Int 6:8, 9; Heb 11:7
  • +Dan 10:11
  • +Yobu 1:8; 42:8
  • +Img 11:4; Yer 15:1; 2Pt 2:9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    8/2023, p. 2

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    2/2018, p. 3-7

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    5/2016, p. 26

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 10

Ezekiyeli 14:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “zikica abana bacyo bose.”

Impuzamirongo

  • +Lew 26:22; Yer 15:3

Ezekiyeli 14:17

Impuzamirongo

  • +Lew 26:25; Yer 25:9; Ezk 21:3
  • +Zef 1:3

Ezekiyeli 14:19

Impuzamirongo

  • +Gut 28:21, 22

Ezekiyeli 14:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwabo.”

Impuzamirongo

  • +Int 7:1
  • +Dan 10:11
  • +Yobu 1:8; 42:8
  • +Ezk 18:20; Zef 2:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 10

Ezekiyeli 14:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibyago bine by’imanza zanjye zo kurimbura.”

Impuzamirongo

  • +Yer 15:2
  • +Ezk 5:17; 33:27
  • +Yer 32:43

Ezekiyeli 14:22

Impuzamirongo

  • +Gut 4:31; 2Ng 36:20; Ezk 6:8; Mika 5:7

Ezekiyeli 14:23

Impuzamirongo

  • +Neh 9:33; Yer 22:8, 9; Ezk 9:9; Dan 9:7

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 14:1Ezk 33:30, 31
Ezek. 14:32Bm 3:13; Yes 1:15; Yer 11:11
Ezek. 14:5Yer 2:5
Ezek. 14:6Yes 55:7
Ezek. 14:7Yer 21:1, 2; Ezk 33:31
Ezek. 14:8Lew 20:2, 3
Ezek. 14:91Bm 22:21, 22; Yer 4:10; 2Ts 2:10, 11
Ezek. 14:11Yer 24:7; Ezk 11:19, 20
Ezek. 14:13Lew 26:26
Ezek. 14:13Yes 3:1; Yer 15:2
Ezek. 14:13Yer 7:20
Ezek. 14:14Int 6:8, 9; Heb 11:7
Ezek. 14:14Dan 10:11
Ezek. 14:14Yobu 1:8; 42:8
Ezek. 14:14Img 11:4; Yer 15:1; 2Pt 2:9
Ezek. 14:15Lew 26:22; Yer 15:3
Ezek. 14:17Lew 26:25; Yer 25:9; Ezk 21:3
Ezek. 14:17Zef 1:3
Ezek. 14:19Gut 28:21, 22
Ezek. 14:20Int 7:1
Ezek. 14:20Dan 10:11
Ezek. 14:20Yobu 1:8; 42:8
Ezek. 14:20Ezk 18:20; Zef 2:3
Ezek. 14:21Yer 15:2
Ezek. 14:21Ezk 5:17; 33:27
Ezek. 14:21Yer 32:43
Ezek. 14:22Gut 4:31; 2Ng 36:20; Ezk 6:8; Mika 5:7
Ezek. 14:23Neh 9:33; Yer 22:8, 9; Ezk 9:9; Dan 9:7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 14:1-23

Ezekiyeli

14 Nuko bamwe mu bayobozi ba Isirayeli baraza bicara imbere yanjye.+ 2 Yehova arambwira ati: 3 “Mwana w’umuntu we, aba bagabo biyemeje gukorera ibigirwamana byabo biteye iseseme* kandi bashyize imbere y’abantu ikintu gituma bakora icyaha. Ese birakwiriye ko mbemerera kugira icyo bambaza?+ 4 None rero, vugana na bo ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “niba Umwisirayeli yiyemeje gusenga ibigirwamana bye biteye iseseme kandi agashyiraho ikintu gituma abantu bakora icyaha maze akaza kubaza umuhanuzi, njyewe Yehova nzamusubiza ibyo azaba yabajije nkurikije ubwinshi bw’ibigirwamana bye biteye iseseme. 5 Nzatera ubwoba Abisirayeli,* kuko bose bantaye bagasenga ibigirwamana byabo biteye iseseme.”’+

6 “None rero, bwira Abisirayeli uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mugaruke mureke ibigirwamana byanyu biteye iseseme kandi mureke ibikorwa byanyu byose bibi cyane.+ 7 Nihagira Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri Isirayeli witandukanya nanjye akiyemeza gusenga ibigirwamana bye biteye iseseme kandi agashyiraho ikintu gituma abantu bakora icyaha maze akaza akabaza umuhanuzi wanjye,+ njyewe Yehova nzamwisubiriza. 8 Nzacira urubanza uwo muntu mugire ikimenyetso cyo kuburira abantu, abere abandi urugero kandi mukure mu bantu banjye.+ Muzamenya ko ndi Yehova.”’

9 “‘Ariko umuhanuzi nashukwa maze agasubiza, njyewe Yehova ni njye uzaba nshutse uwo muhanuzi.+ Nzarambura ukuboko kwanjye mukure mu bantu banjye, ari bo Bisirayeli. 10 Bazagerwaho n’ingaruka z’icyaha cyabo. Icyaha cy’umuntu ujya kubaza, kizaba kimwe n’icyaha cy’umuhanuzi, 11 kugira ngo Abisirayeli batazongera kuyoba bakajya kure yanjye no kugira ngo batazongera kwiyandurisha* ibicumuro byabo byose. Bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

12 Yehova yongera kumbwira ati: 13 “Mwana w’umuntu we, igihugu nigikora icyaha kikampemukira, nzarambura ukuboko kwanjye ngihane. Nzatuma ibyokurya bibura* mu gihugu,+ ngiteze inzara+ kandi ngitsembemo abantu n’amatungo.”+ 14 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: Niyo cyaba kirimo ba bagabo uko ari batatu, ari bo Nowa,+ Daniyeli+ na Yobu,+ barokora ubuzima bwabo* gusa bitewe no gukiranuka kwabo.’”+

15 “‘Ndamutse ntumye inyamaswa z’inkazi zinyura mu gihugu, zikakimaramo abaturage,* kigahinduka amatongo ku buryo nta muntu ukinyuramo bitewe n’izo nyamaswa z’inkazi,+ 16 niyo abo bagabo batatu baba bakirimo,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ntibashobora kurokora abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo bo ubwabo ni bo bonyine barokoka maze igihugu kigahinduka amatongo.’”

17 “‘Nanone ndamutse nteje icyo gihugu inkota+ maze nkavuga nti: “inkota ninyure mu gihugu,” ngatsemba abantu n’amatungo,+ 18 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ndahiye mu izina ryanjye ko niyo abo bagabo batatu baba bakirimo, batashobora kurokora abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo bonyine barokoka.’”

19 “‘Cyangwa ndamutse nteje icyo gihugu icyorezo,+ nkagisukaho umujinya wanjye, amaraso akameneka ari menshi kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo, 20 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko niyo cyaba kirimo Nowa,+ Daniyeli+ na Yobu,+ batashobora kurokora abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo bo ubwabo* ni bo bonyine barokoka bitewe no gukiranuka kwabo.’”+

21 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘uko ni ko bizagenda, ubwo nzateza Yerusalemu ibihano bine,*+ ni ukuvuga inkota, inzara, inyamaswa z’inkazi n’icyorezo,+ kugira ngo nyitsembemo abantu n’amatungo.+ 22 Icyakora, hari abazarokoka bayisohokemo,+ ni ukuvuga abahungu n’abakobwa; bazaza babasanga. Nimubona imyitwarire yabo n’ibikorwa byabo, ntimuzakomeza kubabazwa n’ibyago nateje Yerusalemu, cyangwa ngo mubabazwe n’ibintu byose nayikoreye.’”

23 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo bizabahumuriza kandi muzamenya ko Yerusalemu ntayihoye ubusa, ahubwo ko nakoze ibyo nagombaga kuyikorera byose.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze