ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Dawidi agaragariza urukundo rudahemuka Mefibosheti (1-13)

2 Samweli 9:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:1, 3; 20:15, 42

2 Samweli 9:2

Impuzamirongo

  • +2Sm 16:1; 19:17

2 Samweli 9:3

Impuzamirongo

  • +2Sm 4:4; 9:13; 19:26

2 Samweli 9:4

Impuzamirongo

  • +2Sm 17:27-29

2 Samweli 9:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzajya urira umugati ku meza yanjye.”

Impuzamirongo

  • +Img 11:17
  • +2Sm 19:28; Img 11:25

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2002, p. 19

2 Samweli 9:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:14

2 Samweli 9:9

Impuzamirongo

  • +2Sm 9:1; 16:4; 19:29

2 Samweli 9:10

Impuzamirongo

  • +2Sm 19:28
  • +2Sm 19:17

2 Samweli 9:12

Impuzamirongo

  • +1Ng 8:34; 9:40

2 Samweli 9:13

Impuzamirongo

  • +2Sm 9:7; 19:28
  • +2Sm 4:4

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Sam. 9:11Sm 18:1, 3; 20:15, 42
2 Sam. 9:22Sm 16:1; 19:17
2 Sam. 9:32Sm 4:4; 9:13; 19:26
2 Sam. 9:42Sm 17:27-29
2 Sam. 9:7Img 11:17
2 Sam. 9:72Sm 19:28; Img 11:25
2 Sam. 9:81Sm 24:14
2 Sam. 9:92Sm 9:1; 16:4; 19:29
2 Sam. 9:102Sm 19:28
2 Sam. 9:102Sm 19:17
2 Sam. 9:121Ng 8:34; 9:40
2 Sam. 9:132Sm 9:7; 19:28
2 Sam. 9:132Sm 4:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 9:1-13

Igitabo cya kabiri cya Samweli

9 Dawidi aravuga ati: “Ese haba hari uwo mu muryango wa Sawuli wasigaye, kugira ngo mugaragarize urukundo rudahemuka kubera Yonatani?”+ 2 Mu rugo rwa Sawuli habaga umugaragu witwaga Siba,+ baramubwira ngo yitabe Dawidi. Nuko umwami Dawidi aramubaza ati: “Ni wowe Siba?” Aramusubiza ati: “Yego mwami!” 3 Umwami aramubaza ati: “Ese haba hari umuntu n’umwe wo mu muryango wa Sawuli wasigaye, kugira ngo mugaragarize urukundo rudahemuka nk’uko Imana ibidusaba?” Siba asubiza umwami ati: “Hari umuhungu wa Yonatani ukiriho, wamugaye ibirenge.”+ 4 Umwami aramubaza ati: “Aba he?” Siba asubiza umwami ati: “Aba i Lodebari kwa Makiri+ umuhungu wa Amiyeli.”

5 Umwami Dawidi ahita yohereza abantu bajya kumuzana, bamukura i Lodebari kwa Makiri umuhungu wa Amiyeli. 6 Mefibosheti umuhungu wa Yonatani, umuhungu wa Sawuli, ageze imbere ya Dawidi ahita apfukama akoza umutwe hasi. Dawidi aramuhamagara ati: “Mefiboshe!” Aritaba ati: “Karame mwami!” 7 Dawidi aramubwira ati: “Witinya, kuko nzakugirira neza+ mbikoreye papa wawe Yonatani. Nzagusubiza imirima yose ya sogokuru wawe Sawuli kandi igihe cyose uzajya urira ku meza yanjye.”*+

8 Mefibosheti aramwunamira, aravuga ati: “Nkanjye umugaragu wawe, mfite akahe gaciro ku buryo wanyitaho? Ndi intumbi y’imbwa!”+ 9 Umwami ahamagara Siba, umugaragu wa Sawuli, aramubwira ati: “Ibyari ibya Sawuli n’umuryango we byose mbihaye umwuzukuru we.+ 10 Wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe mujye muhinga imirima ya Mefibosheti, ibyo musaruye bibe ibyo gutunga abana be. Ariko Mefibosheti we, ni ukuvuga umwuzukuru wa Sawuli, igihe cyose azajya arira ku meza yanjye.”+

Siba yari afite abahungu 15 n’abagaragu 20.+ 11 Siba abwira umwami ati: “Mwami, ibyo untegetse nzabikora.” Nuko Mefibosheti akajya arira ku meza ya Dawidi nk’umwana w’umwami. 12 Icyo gihe Mefibosheti yari afite umuhungu ukiri muto witwaga Mika.+ Kandi abo mu rugo rwa Siba bose bari abagaragu ba Mefibosheti. 13 Mefibosheti yabaga i Yerusalemu, kuko igihe cyose yariraga ku meza y’umwami.+ Yari yaramugaye ibirenge.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze