ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Imana igirana isezerano na Aburamu (1-21)

        • Ubuhanuzi buvuga iby’imyaka 400 yo gukandamizwa (13)

        • Imana isubiramo isezerano yagiranye na Aburamu (18-21)

Intangiriro 15:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ndi ingabo ikurinda.”

Impuzamirongo

  • +Zb 27:1; Yes 41:10; Rom 8:31; Heb 13:6
  • +Gut 33:29; Img 30:5
  • +Int 17:5, 6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/4/2010, p. 8

Intangiriro 15:2

Impuzamirongo

  • +Int 24:2, 3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 125

Intangiriro 15:3

Impuzamirongo

  • +Int 12:7; Ibk 7:5

Intangiriro 15:4

Impuzamirongo

  • +Int 17:15, 16; 21:12

Intangiriro 15:5

Impuzamirongo

  • +Int 22:17; Gut 1:10; Rom 4:18; Heb 11:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2004, p. 27-28

    15/1/1998, p. 10-11

Intangiriro 15:6

Impuzamirongo

  • +Heb 11:8
  • +Rom 4:13, 22; Gal 3:6; Yak 2:23

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    12/2023, p. 2-7

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2008, p. 21

    15/1/2004, p. 27-28

    15/1/1998, p. 10-11

Intangiriro 15:7

Impuzamirongo

  • +Int 11:31; Neh 9:7

Intangiriro 15:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ihene y’inyagazi.”

  • *

    Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

  • *

    Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.

Intangiriro 15:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bazabagira abacakara.”

Impuzamirongo

  • +Int 21:9; Kuva 1:13, 14; 3:7; Ibk 7:6, 7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    7/2016, p. 14-15

    Nimukanguke!,

    5/2012, p. 16-17

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2004, p. 27

    15/9/1998, p. 12-13

Intangiriro 15:14

Impuzamirongo

  • +Kuva 7:4; Kub 33:4
  • +Kuva 3:22; Zb 105:37

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/9/1998, p. 12-13

Intangiriro 15:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uzasanga ba sogokuruza bawe.”

Impuzamirongo

  • +Int 25:8

Intangiriro 15:16

Impuzamirongo

  • +Yos 14:1; Ibk 7:7
  • +1Bm 21:26; 2Bm 21:11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Egera Yehova, p. 62-63

    Nimukanguke!,

    5/2012, p. 16-17

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/2010, p. 14

    15/1/2004, p. 28

    1/6/1999, p. 5

    1/4/1997, p. 28-29

Intangiriro 15:18

Impuzamirongo

  • +Int 17:19; 22:17
  • +Kuva 3:8
  • +1Bm 4:21

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/2010, p. 13

    1/10/2005, p. 11

Intangiriro 15:19

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:6

Intangiriro 15:20

Impuzamirongo

  • +Yos 1:4
  • +Kuva 3:17
  • +Yos 17:15

Intangiriro 15:21

Impuzamirongo

  • +Gut 7:1

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 15:1Zb 27:1; Yes 41:10; Rom 8:31; Heb 13:6
Intang. 15:1Gut 33:29; Img 30:5
Intang. 15:1Int 17:5, 6
Intang. 15:2Int 24:2, 3
Intang. 15:3Int 12:7; Ibk 7:5
Intang. 15:4Int 17:15, 16; 21:12
Intang. 15:5Int 22:17; Gut 1:10; Rom 4:18; Heb 11:12
Intang. 15:6Heb 11:8
Intang. 15:6Rom 4:13, 22; Gal 3:6; Yak 2:23
Intang. 15:7Int 11:31; Neh 9:7
Intang. 15:13Int 21:9; Kuva 1:13, 14; 3:7; Ibk 7:6, 7
Intang. 15:14Kuva 7:4; Kub 33:4
Intang. 15:14Kuva 3:22; Zb 105:37
Intang. 15:15Int 25:8
Intang. 15:16Yos 14:1; Ibk 7:7
Intang. 15:161Bm 21:26; 2Bm 21:11
Intang. 15:18Int 17:19; 22:17
Intang. 15:18Kuva 3:8
Intang. 15:181Bm 4:21
Intang. 15:191Sm 15:6
Intang. 15:20Yos 1:4
Intang. 15:20Kuva 3:17
Intang. 15:20Yos 17:15
Intang. 15:21Gut 7:1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 15:1-21

Intangiriro

15 Nyuma y’ibyo, Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu, witinya.+ Nzakurinda*+ kandi uzahabwa imigisha myinshi.”+ 2 Aburamu abyumvise aravuga ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, ibihembo byawe bizamarira iki ko ubona nta kana ngira, kandi uzasigarana ibyanjye ari Eliyezeri w’i Damasiko?”+ 3 Aburamu yongeraho ati: “Dore nta bana+ wampaye kandi umugaragu wo mu rugo rwanjye ni we uzasigarana ibyanjye.” 4 Ariko Yehova aramusubiza ati: “Uwo si we uzasigarana ibyawe, ahubwo umwana uzabyara ni we uzasigarana ibyawe.”+

5 Nuko Imana imujyana hanze iramubwira iti: “Reba mu ijuru maze ubare inyenyeri, niba ushobora kuzibara.” Hanyuma iramubwira iti: “Abazagukomokaho ni uko bazangana.”+ 6 Aburamu yizera Yehova,+ bituma na we abona ko Aburamu ari umukiranutsi.+ 7 Hanyuma yongera kumubwira ati: “Ndi Yehova wagukuye muri Uri y’Abakaludaya kugira ngo nguhe iki gihugu kibe icyawe.”+ 8 Nuko aravuga ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, nakwemezwa n’iki ko iki gihugu kizaba icyanjye?” 9 Na we aramusubiza ati: “Nshakira inyana imaze imyaka itatu, ihene y’ingore* imaze imyaka itatu, isekurume* y’intama imaze imyaka itatu, intungura* n’icyana cy’inuma.” 10 Nuko afata ayo matungo yose ayacamo kabiri, maze ibyo bice abirambika ku buryo buri gice kiringanira n’icyacyo ariko inyoni zo ntiyazicamo kabiri. 11 Ibisiga bitangira kumanuka bigwa kuri izo ntumbi, ariko Aburamu akomeza kujya abyirukana.

12 Igihe izuba ryari rigiye kurenga, Aburamu arasinzira cyane maze haza umwijima mwinshi cyane kandi uteye ubwoba uramutwikira. 13 Nuko Imana ibwira Aburamu iti: “Umenye udashidikanya ko abagukomokaho bazajya kuba mu gihugu kitari icyabo, kandi abo muri icyo gihugu bazabakoresha imirimo ivunanye cyane,* babababaze mu gihe cy’imyaka 400.+ 14 Ariko icyo gihugu kizabakoresha iyo mirimo nzagicira urubanza+ kandi bazakivamo bajyanye ubutunzi bwinshi.+ 15 Naho wowe, uzapfa* mu mahoro ushaje neza+ kandi uzahambwa. 16 Ariko mu gihe cy’abuzukuruza bawe ni bwo bazagaruka ino,+ kuko igihe cyo guhana Abamori bitewe n’ibyaha byabo kitaragera.”+

17 Igihe izuba ryari rimaze kurenga kandi n’umwijima ari mwinshi cyane habonetse itanura rivamo umwotsi kandi umuriro waka unyura hagati ya bya bice. 18 Kuri uwo munsi Yehova agirana na Aburamu isezerano+ agira ati: “Abazagukomokaho nzabaha iki gihugu,+ uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini, ari rwo ruzi rwa Ufurate.+ 19 Nzabaha igihugu cy’Abakeni,+ icy’Abakenizi, icy’Abakadimoni, 20 icy’Abaheti,+ icy’Abaperizi,+ icy’Abarefayimu,+ 21 icy’Abamori, icy’Abanyakanani, icy’Abagirugashi n’icy’Abayebusi.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze