ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 49
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Ubuhanuzi bwa Yakobo ari hafi gupfa (1-28)

        • Shilo azakomoka kuri Yuda (10)

      • Amabwiriza y’uko Yakobo yari kuzashyingurwa (29-32)

      • Yakobo apfa (33)

Intangiriro 49:3

Impuzamirongo

  • +Gut 33:6
  • +Int 29:32; Kuva 6:14; 1Ng 5:1

Intangiriro 49:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inshoreke.”

Impuzamirongo

  • +Int 35:22

Intangiriro 49:5

Impuzamirongo

  • +Int 29:33, 34; 35:23
  • +Int 34:25

Intangiriro 49:6

Impuzamirongo

  • +Int 34:7

Intangiriro 49:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “buvumwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +Int 34:25
  • +Yos 19:1; 21:41

Intangiriro 49:8

Impuzamirongo

  • +Int 29:35; Gut 33:7
  • +Int 43:8, 9; 46:28; 1Ng 5:2
  • +Abc 1:2
  • +Kub 10:14; 2Sm 5:3

Intangiriro 49:9

Impuzamirongo

  • +Ibh 5:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 83-84

Intangiriro 49:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura “nyirabyo.”

Impuzamirongo

  • +Kub 24:17; 2Sm 2:4; 7:16, 17
  • +Yes 9:6; Ezk 21:27; Luka 1:32; Heb 7:14
  • +Zb 2:8; Yes 11:10; Mat 2:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Egera Yehova, p. 192

    Ubwami bw’Imana burategeka, p. 33

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2011, p. 9

    1/12/2007, p. 23-25

    15/1/2004, p. 29

    1/10/2002, p. 17-20

    Ibyahishuwe, p. 83-84

    Ubumenyi, p. 92-93

    Isi Itarangwamo Intambara, p. 12-13

Intangiriro 49:13

Impuzamirongo

  • +Gut 33:18, 19
  • +Mat 4:13
  • +Yos 19:10

Intangiriro 49:14

Impuzamirongo

  • +Gut 33:18; 1Ng 7:5

Intangiriro 49:16

Impuzamirongo

  • +Gut 33:22
  • +Abc 13:2, 24; 15:20

Intangiriro 49:17

Impuzamirongo

  • +Abc 14:19; 15:15

Intangiriro 49:19

Impuzamirongo

  • +Gut 33:20
  • +Yos 13:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/6/2004, p. 15

Intangiriro 49:20

Impuzamirongo

  • +Gut 33:24
  • +1Bm 4:7, 16

Intangiriro 49:21

Impuzamirongo

  • +Gut 33:23
  • +Mat 4:13, 15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2002, p. 12

Intangiriro 49:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Umushibu w’igiti ni icyana k’igiti kimera aho baba baratemeye igiti kinini.

Impuzamirongo

  • +Gut 33:13-17

Intangiriro 49:23

Impuzamirongo

  • +Int 37:5, 8; 40:15

Intangiriro 49:24

Impuzamirongo

  • +Int 50:20
  • +Yos 1:1, 6; Abc 11:32

Intangiriro 49:25

Impuzamirongo

  • +Gut 33:13

Intangiriro 49:26

Impuzamirongo

  • +Yos 17:14
  • +Gut 33:16

Intangiriro 49:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.

Impuzamirongo

  • +Gut 33:12
  • +Abc 20:15, 16; 1Sm 9:16
  • +Est 2:5; 8:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Twigane, p. 142

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/2012, p. 29

Intangiriro 49:28

Impuzamirongo

  • +Heb 11:21

Intangiriro 49:29

Impuzamirongo

  • +Int 35:29; 49:33
  • +Int 23:17, 18

Intangiriro 49:31

Impuzamirongo

  • +Int 23:2, 19; 25:9, 10
  • +Int 35:29

Intangiriro 49:32

Impuzamirongo

  • +Int 23:17, 18

Intangiriro 49:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “asanga ba sekuruza.” Iyi ni imvugo y’ubusizi isobanura ko umuntu yapfuye.

Impuzamirongo

  • +Ibk 7:15

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 49:3Gut 33:6
Intang. 49:3Int 29:32; Kuva 6:14; 1Ng 5:1
Intang. 49:4Int 35:22
Intang. 49:5Int 29:33, 34; 35:23
Intang. 49:5Int 34:25
Intang. 49:6Int 34:7
Intang. 49:7Int 34:25
Intang. 49:7Yos 19:1; 21:41
Intang. 49:8Int 29:35; Gut 33:7
Intang. 49:8Int 43:8, 9; 46:28; 1Ng 5:2
Intang. 49:8Abc 1:2
Intang. 49:8Kub 10:14; 2Sm 5:3
Intang. 49:9Ibh 5:5
Intang. 49:10Kub 24:17; 2Sm 2:4; 7:16, 17
Intang. 49:10Yes 9:6; Ezk 21:27; Luka 1:32; Heb 7:14
Intang. 49:10Zb 2:8; Yes 11:10; Mat 2:6
Intang. 49:13Gut 33:18, 19
Intang. 49:13Mat 4:13
Intang. 49:13Yos 19:10
Intang. 49:14Gut 33:18; 1Ng 7:5
Intang. 49:16Gut 33:22
Intang. 49:16Abc 13:2, 24; 15:20
Intang. 49:17Abc 14:19; 15:15
Intang. 49:19Gut 33:20
Intang. 49:19Yos 13:8
Intang. 49:20Gut 33:24
Intang. 49:201Bm 4:7, 16
Intang. 49:21Gut 33:23
Intang. 49:21Mat 4:13, 15
Intang. 49:22Gut 33:13-17
Intang. 49:23Int 37:5, 8; 40:15
Intang. 49:24Int 50:20
Intang. 49:24Yos 1:1, 6; Abc 11:32
Intang. 49:25Gut 33:13
Intang. 49:26Yos 17:14
Intang. 49:26Gut 33:16
Intang. 49:27Gut 33:12
Intang. 49:27Abc 20:15, 16; 1Sm 9:16
Intang. 49:27Est 2:5; 8:7
Intang. 49:28Heb 11:21
Intang. 49:29Int 35:29; 49:33
Intang. 49:29Int 23:17, 18
Intang. 49:31Int 23:2, 19; 25:9, 10
Intang. 49:31Int 35:29
Intang. 49:32Int 23:17, 18
Intang. 49:33Ibk 7:15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 49:1-33

Intangiriro

49 Nyuma yaho Yakobo ahamagara abahungu be arababwira ati: “Nimuteranire hamwe kugira ngo mbabwire ibizababaho mu bihe bizaza. 2 Nimuteranire hamwe mwumve, yemwe bahungu ba Yakobo mwe. Nimwumve icyo papa wanyu Isirayeli ababwira.

3 “Rubeni,+ uri imfura yanjye+ ukaba n’imbaraga zanjye kandi ni wowe ubushobozi bwanjye bwo kubyara bwatangiriyeho. Wari ufite icyubahiro n’imbaraga bihebuje! 4 Umeze nk’amazi atagira ikiyatangira. Ntukagire ubutware kuko waryamanye n’umugore* wa papa wawe.+ Urabona ngo Rubeni aryamane n’umugore wanjye! Aratinyuka koko!

5 “Simeyoni na Lewi ni abavandimwe.+ Intwaro zabo bazikoresha urugomo.+ 6 Sinzigera nifatanya na bo. Mutima wanjye, ntukifatanye n’itsinda ryabo kuko bagize uburakari bakica abantu+ kandi batemye ibitsi by’ibimasa nta mpamvu. 7 Uburakari bwabo ni bubi cyane* kuko bwuzuye urugomo n’umujinya.+ Nzabatatanyiriza mu bahungu ba Yakobo kandi nzabakwirakwiza muri Isirayeli.+

8 “Naho wowe Yuda,+ abavandimwe bawe bazagushimagiza.+ Uzatsinda abanzi bawe.+ Abavandimwe bawe bazakunamira.+ 9 Yuda ameze nk’icyana cy’intare.+ Mwana wanjye, uzarya umuhigo uhage. Arasutama, akirambura nk’intare kandi ameze nk’intare. Ni nde watinyuka kumushotora? 10 Inkoni y’ubwami izaguma kuri Yuda+ kandi inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, kugeza igihe Shilo* azazira.+ Uwo ni we abantu bazumvira.+ 11 Azirika indogobe ye ku muzabibu kandi icyana cy’indogobe ye akizirika ku muzabibu w’indobanure. Azamesa umwenda we muri divayi kandi umwitero we azawumesa mu maraso y’imizabibu. 12 Amaso ye yatukujwe na divayi n’amenyo ye yezwa n’amata.

13 “Zabuloni+ azatura ku nkombe y’inyanja kandi azaba ku nkombe, aho bazirika ubwato.+ Umupaka w’aho atuye uzagera i Sidoni.+

14 “Isakari+ ni nk’indogobe y’inyambaraga, iryama hagati y’imitwaro ibiri. 15 Azabona ko ahantu ho kuruhukira ari heza kandi ko igihugu gishimishije. Azatega ibitugu kugira ngo aheke imizigo kandi azakoreshwa imirimo ivunanye cyane.

16 “Dani+ ni umwe mu miryango y’Abisirayeli. Ni we uzacira imanza Abisirayeli.+ 17 Dani azamera nk’inzoka iri ku ruhande rw’umuhanda, amere nk’impiri iri iruhande rw’inzira, iruma agatsinsino k’ifarashi, uyigenderaho akagwa agaramye.+ 18 Yehova, nzategereza agakiza kawe.

19 “Gadi,+ umutwe w’abanyazi uzamutera ariko na we azatera abasigaye inyuma.+

20 “Ibyokurya bya Asheri+ bizaba byinshi kandi azatanga ibyokurya biryoshye by’umwami.+

21 “Nafutali+ ni nk’imparakazi inyaruka. Avuga amagambo meza.+

22 “Yozefu+ ni umushibu w’igiti* cyera imbuto. Ni umushibu w’igiti cyera imbuto kiri hafi y’isoko y’amazi, amashami yacyo akagera hejuru y’urukuta. 23 Ariko abarashi bakomeza kumubuza amahwemo, bakamurasa kandi bagakomeza kumwanga cyane.+ 24 Nyamara umuheto we uguma mu mwanya wawo,+ n’amaboko ye ahorana imbaraga kandi agakora vuba vuba+ kubera ko afashwa n’Intwari ya Yakobo, ari yo Mwungeri, ikaba n’Ibuye rya Isirayeli. 25 Yozefu yaturutse ku Mana ya papa we kandi izamufasha. Ari kumwe n’Ishoborabyose. Imana izamuha umugisha uva mu ijuru n’umugisha w’amazi ava mu butaka,+ kandi azagira abana benshi agire n’amatungo menshi. 26 Imigisha papa wawe aguhaye izaruta rwose ibintu byiza byo ku misozi ihoraho iteka kandi izaruta ubwiza bw’udusozi duhoraho iteka.+ Izakomeza kuba ku mutwe wa Yozefu kandi rwose izakomeza kuba ku mutwe w’uwatoranyijwe mu bavandimwe be.+

27 “Benyamini+ azajya atanyagura nk’isega.*+ Mu gitondo azajya arya inyamaswa yafashe, naho nimugoroba azajya agabanya abantu ibyo yambuye abanzi be.”+

28 Iyo ni yo miryango 12 ya Isirayeli kandi ibyo ni byo papa wabo yababwiye igihe yabahaga umugisha. Yabahaye umugisha bose, buri wese amuha umugisha we.+

29 Hanyuma arabategeka ati: “Dore ngiye gupfa.+ Muzanshyingure iruhande rwa papa na sogokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti.+ 30 Ubwo buvumo buri mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure mu gihugu cy’i Kanani, uwo Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awushyinguramo. 31 Aho ni ho bashyinguye Aburahamu n’umugore we Sara.+ Ni ho bashyinguye Isaka+ n’umugore we Rebeka kandi ni ho nashyinguye Leya. 32 Uwo murima waguzwe hamwe n’ubuvumo burimo, wari uw’abahungu ba Heti.”+

33 Yakobo arangije guha abahungu be ayo mabwiriza, asubiza amaguru ku buriri bwe, ashiramo umwuka, arapfa kimwe na ba sekuruza.*+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze