ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 25
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Amabwiriza yo guhanisha umuntu inkoni (1-3)

      • Ntimugahambire umunwa w’ikimasa gihura (4)

      • Ibirebana no gushaka uwahoze ari umugore w’umuvandimwe wawe (5-10)

      • Imyifatire idakwiriye mu gihe abagabo barwanye (11, 12)

      • Ibipimo by’uburemere n’ibindi bipimo bihuje n’ukuri (13-16)

      • Abamaleki bagombaga kurimburwa (17-19)

Gutegeka kwa Kabiri 25:1

Impuzamirongo

  • +Gut 16:18; 17:8, 9; 19:16, 17
  • +Kuva 23:6; 2Ng 19:6; Img 17:15; 31:9

Gutegeka kwa Kabiri 25:2

Impuzamirongo

  • +Img 10:13; 20:30; 26:3; Luka 12:48; Heb 2:2

Gutegeka kwa Kabiri 25:3

Impuzamirongo

  • +2Kor 11:24

Gutegeka kwa Kabiri 25:4

Impuzamirongo

  • +Img 12:10; 1Kor 9:9; 1Tm 5:18

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/2012, p. 30

Gutegeka kwa Kabiri 25:5

Impuzamirongo

  • +Int 38:7, 8; Rusi 4:5; Mar 12:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhinduzi bw’isi nshya (nwt),

Gutegeka kwa Kabiri 25:6

Impuzamirongo

  • +Int 38:9; Rusi 4:10, 17
  • +Kub 27:1, 4

Gutegeka kwa Kabiri 25:9

Impuzamirongo

  • +Rusi 4:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/9/2004, p. 26

Gutegeka kwa Kabiri 25:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “impago.”

Impuzamirongo

  • +Img 11:1; 20:10; Mika 6:11

Gutegeka kwa Kabiri 25:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +Lew 19:36

Gutegeka kwa Kabiri 25:15

Impuzamirongo

  • +Gut 4:40

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    8/2022, p. 27

Gutegeka kwa Kabiri 25:16

Impuzamirongo

  • +Lew 19:35

Gutegeka kwa Kabiri 25:17

Impuzamirongo

  • +Kuva 17:8; Kub 24:20

Gutegeka kwa Kabiri 25:19

Impuzamirongo

  • +Yos 22:4
  • +Kuva 17:14; 1Sm 14:47, 48; 15:1-3; 1Ng 4:42, 43

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Twigane, p. 144

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/2012, p. 29

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Guteg. 25:1Gut 16:18; 17:8, 9; 19:16, 17
Guteg. 25:1Kuva 23:6; 2Ng 19:6; Img 17:15; 31:9
Guteg. 25:2Img 10:13; 20:30; 26:3; Luka 12:48; Heb 2:2
Guteg. 25:32Kor 11:24
Guteg. 25:4Img 12:10; 1Kor 9:9; 1Tm 5:18
Guteg. 25:5Int 38:7, 8; Rusi 4:5; Mar 12:19
Guteg. 25:6Int 38:9; Rusi 4:10, 17
Guteg. 25:6Kub 27:1, 4
Guteg. 25:9Rusi 4:7
Guteg. 25:13Img 11:1; 20:10; Mika 6:11
Guteg. 25:14Lew 19:36
Guteg. 25:15Gut 4:40
Guteg. 25:16Lew 19:35
Guteg. 25:17Kuva 17:8; Kub 24:20
Guteg. 25:19Yos 22:4
Guteg. 25:19Kuva 17:14; 1Sm 14:47, 48; 15:1-3; 1Ng 4:42, 43
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 25:1-19

Gutegeka kwa Kabiri

25 “Abantu nibagira icyo bapfa, bazabashyire abacamanza.+ Abo bacamanza bazabacire urubanza, maze uri mu kuri bavuge ko atsinze, uwakoze icyaha bavuge ko atsinzwe.+ 2 Uwakoze icyaha naba akwiriye gukubitwa,+ umucamanza azategeke ko bamuryamisha, bamukubitire imbere ye inkoni zihwanye n’icyaha cye. 3 Bashobora kumukubita inkoni 40.+ Ntibazagire n’imwe barenzaho kugira ngo batamukubita inkoni nyinshi zirenze izo, maze umuvandimwe wanyu agakorwa n’isoni ari imbere yanyu.

4 “Ntimugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke.+

5 “Niba abavandimwe batuye mu gace kamwe, umwe muri bo agapfa atabyaye umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashakwe n’umugabo utari uwo muri uwo muryango. Umuvandimwe w’uwo mugabo azamugire umugore we.+ 6 Umwana w’imfura azabyarana n’uwo mugore azitirirwa izina ry’umuvandimwe we wapfuye,+ kugira ngo ritibagirana muri Isirayeli.+

7 “Niba uwo muvandimwe adashaka gushakana n’uwo mupfakazi, uwo mupfakazi azasange abayobozi mu marembo y’umujyi, ababwire ati: ‘umuvandimwe w’umugabo wanjye yanze ko izina ry’umuvandimwe we rizakomeza kwibukwa muri Isirayeli. Yanze ko dushakana.’ 8 Abayobozi b’umujyi w’iwabo bazamuhamagare babimubaze, maze ahagarare imbere yabo avuge ati: ‘sinshaka gushakana na we.’ 9 Namara kuvuga atyo, umupfakazi w’umuvandimwe we azamwegere abayobozi babireba, amukure urukweto mu kirenge,+ amucire mu maso maze avuge ati: ‘ibi ni byo bakorera uwanze kubyarira umuhungu uwo bavukana.’ 10 Hanyuma muri Isirayeli bajye berekeza ku muryango we bavuga bati: ‘dore inzu y’uwakuwemo urukweto.’

11 “Abagabo babiri nibarwana maze umugore w’umwe yaza gutabara umugabo we, agafata imyanya ndangagitsina y’uwo urwana n’umugabo we, 12 uwo mugore muzamuce ikiganza. Ntimuzamugirire impuhwe.

13 “Mu dufuka* twanyu ntimukagire ibipimisho by’uburemere by’uburyo bubiri,+ ikiremereye n’ikitaremereye. 14 Mu mazu yanyu ntimukagire ibipimisho* by’ibinyampeke by’uburyo bubiri,+ ni ukuvuga ikinini n’igito. 15 Mujye muhorana ibipimisho bihuje n’ukuri kandi byuzuye, kugira ngo muzabeho iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha.+ 16 Kuko umuntu wese uriganya muri ubwo buryo Yehova Imana yanyu amwanga cyane.+

17 “Mujye mwibuka ibyo Abamaleki babakoreye igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa,+ 18 ukuntu babategeye mu nzira, bakabatera babaturutse inyuma, bakica abari basigaye inyuma bose, ubwo mwari mwananiwe cyane. Ntibatinye Imana. 19 Yehova Imana yanyu namara kubakiza abanzi banyu bose bazaba babakikije, mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mugituremo,+ muzatume Abamaleki batongera kwibukwa ukundi munsi y’ijuru.+ Muramenye ntimuzabyibagirwe.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze