ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 47
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Yakobo abonana na Farawo (1-12)

      • Yozefu ayoborana ubwenge (13-26)

      • Isirayeli atura i Gosheni (27-31)

Intangiriro 47:1

Impuzamirongo

  • +Int 46:31
  • +Int 45:10; Kuva 8:22

Intangiriro 47:2

Impuzamirongo

  • +Ibk 7:13

Intangiriro 47:3

Impuzamirongo

  • +Int 12:16; 26:12, 14; 31:17, 18; 46:33, 34

Intangiriro 47:4

Impuzamirongo

  • +Int 15:13; Gut 26:5; Zb 105:23; Ibk 7:6
  • +Ibk 7:11
  • +Int 45:10

Intangiriro 47:6

Impuzamirongo

  • +Int 45:17, 18

Intangiriro 47:9

Impuzamirongo

  • +Yobu 14:1, 2
  • +Int 25:7; 35:28

Intangiriro 47:11

Impuzamirongo

  • +Int 45:10; Kuva 1:8, 11; 12:37; Kub 33:3

Intangiriro 47:13

Impuzamirongo

  • +Int 41:30, 31

Intangiriro 47:14

Impuzamirongo

  • +Int 41:56; 44:25

Intangiriro 47:21

Impuzamirongo

  • +Int 41:48, 49

Intangiriro 47:22

Impuzamirongo

  • +Int 41:45

Intangiriro 47:24

Impuzamirongo

  • +Int 41:34

Intangiriro 47:25

Impuzamirongo

  • +Int 45:5; Ibk 7:11
  • +Int 47:19

Intangiriro 47:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Impuzamirongo

  • +Int 47:22

Intangiriro 47:27

Impuzamirongo

  • +Int 47:4
  • +Kuva 1:7; Gut 10:22; Zb 105:24; Ibk 7:17

Intangiriro 47:28

Impuzamirongo

  • +Int 47:9

Intangiriro 47:29

Impuzamirongo

  • +Int 49:33
  • +Int 46:4; 50:13; Ibk 7:15, 16

Intangiriro 47:30

Impuzamirongo

  • +Int 25:9, 10; 49:29, 30

Intangiriro 47:31

Impuzamirongo

  • +Int 50:5
  • +Heb 11:21

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 47:1Int 46:31
Intang. 47:1Int 45:10; Kuva 8:22
Intang. 47:2Ibk 7:13
Intang. 47:3Int 12:16; 26:12, 14; 31:17, 18; 46:33, 34
Intang. 47:4Int 15:13; Gut 26:5; Zb 105:23; Ibk 7:6
Intang. 47:4Ibk 7:11
Intang. 47:4Int 45:10
Intang. 47:6Int 45:17, 18
Intang. 47:9Yobu 14:1, 2
Intang. 47:9Int 25:7; 35:28
Intang. 47:11Int 45:10; Kuva 1:8, 11; 12:37; Kub 33:3
Intang. 47:13Int 41:30, 31
Intang. 47:14Int 41:56; 44:25
Intang. 47:21Int 41:48, 49
Intang. 47:22Int 41:45
Intang. 47:24Int 41:34
Intang. 47:25Int 45:5; Ibk 7:11
Intang. 47:25Int 47:19
Intang. 47:26Int 47:22
Intang. 47:27Int 47:4
Intang. 47:27Kuva 1:7; Gut 10:22; Zb 105:24; Ibk 7:17
Intang. 47:28Int 47:9
Intang. 47:29Int 49:33
Intang. 47:29Int 46:4; 50:13; Ibk 7:15, 16
Intang. 47:30Int 25:9, 10; 49:29, 30
Intang. 47:31Int 50:5
Intang. 47:31Heb 11:21
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 47:1-31

Intangiriro

47 Nuko Yozefu aragenda abwira Farawo+ ati: “Papa n’abavandimwe banjye baje baturutse mu gihugu cy’i Kanani none ubu bari i Gosheni.+ Bazanye n’amatungo yabo yose n’ibyo batunze byose.” 2 Hanyuma atoranya batanu mu bavandimwe be kugira ngo ajye kubereka Farawo.+

3 Nuko Farawo abaza abavandimwe ba Yozefu ati: “Umwuga wanyu ni uwuhe?” Basubiza Farawo bati: “Nyakubahwa, turagira intama kandi ni na byo ba sogokuruza bakoraga.”+ 4 Hanyuma babwira Farawo bati: “Twimukiye muri iki gihugu+ kubera ko inzara ari nyinshi cyane mu gihugu cy’i Kanani,+ tukaba twabuze ubwatsi bw’amatungo. None turakwinginze nyakubahwa, ureke duture mu karere k’i Gosheni.”+ 5 Nuko Farawo abwira Yozefu ati: “Dore papa wawe n’abavandimwe bawe bagusanze ino aha. 6 Ufite ububasha mu gihugu cya Egiputa cyose. Utuze papa wawe n’abavandimwe bawe ahantu heza cyane kuruta ahandi mu gihugu.+ Ubatuze i Gosheni kandi niba uzi ko muri bo harimo abagabo bashoboye, ubagire abatware bashinzwe amatungo yanjye.”

7 Hanyuma Yozefu azana papa we Yakobo, amwereka Farawo maze Yakobo aha Farawo umugisha. 8 Nuko Farawo abaza Yakobo ati: “Ufite imyaka ingahe?” 9 Yakobo aramusubiza ati: “Maze imyaka 130 ngenda nimuka. Iyo myaka ni mike kandi yari yuzuyemo imibabaro.+ Ntabwo igeze ku yo ba sogokuru babayeho bagenda bimuka.”+ 10 Hanyuma Yakobo aha Farawo umugisha maze arasohoka ava imbere ya Farawo.

11 Nguko uko Yozefu yatuje papa we n’abavandimwe be muri Egiputa, akabaha amasambu muri icyo gihugu, akabaha ahantu heza cyane kuruta ahandi mu karere ka Ramesesi,+ nk’uko Farawo yari yabitegetse. 12 Yozefu akomeza kujya aha papa we n’abavandimwe be n’abo mu rugo rwa papa we bose ibyokurya, akurikije umubare w’abana babo.

13 Bigeze aho, ibyokurya bishira mu gihugu hose kuko inzara yarushagaho kuba nyinshi kandi ibintu bishira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani bitewe n’inzara.+ 14 Yozefu akusanya amafaranga yose yari mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani, ayo yahabwaga n’ababaga baje guhaha ibiribwa.+ Yozefu akomeza kuzana ayo mafaranga yose mu nzu ya Farawo. 15 Nyuma y’igihe, amafaranga ashira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani maze Abanyegiputa bose batangira gusanga Yozefu baramubwira bati: “Duhe ibyokurya. Dore amafaranga yaradushiranye. None se uratureka dupfe ngo ni uko nta mafaranga dufite?” 16 Yozefu arabasubiza ati: “Ubwo amafaranga yabashiranye, nimutange amatungo yanyu. Nzajya mbaha ibyokurya, namwe mumpe amatungo yanyu.” 17 Nuko batangira kuzanira Yozefu amatungo yabo. Yozefu akabaha ibyokurya, na bo bakamuha amafarashi yabo, intama zabo, ihene zabo, inka zabo n’indogobe zabo. Muri uwo mwaka akomeza kubaha ibyokurya, na bo bamuha amatungo yabo yose.

18 Uwo mwaka urarangira maze mu mwaka ukurikiyeho basanga Yozefu baramubwira bati: “Nyakubahwa, ntitwaguhisha ko amafaranga yacu n’amatungo yacu byose twabiguhaye. Nta kindi kintu dusigaranye nyakubahwa, uretse twe n’amasambu yacu. 19 None se kuki wakwemera ko dupfa, n’amasambu yacu agakomeza kuba aho nta wuyahinga? Tugure, ugure n’amasambu yacu maze uduhe ibyokurya. Natwe tuzaba abagaragu ba Farawo n’amasambu yacu abe aye. Duhe imyaka yo guhinga n’iyo kurya kugira ngo dukomeze kubaho kandi dukomeze guhinga amasambu yacu.” 20 Nuko Yozefu agurira Farawo amasambu yose y’Abanyegiputa kubera ko buri Munyegiputa yagurishije isambu ye bitewe n’uko inzara yari ibamereye nabi. Amaherezo amasambu yose aba aya Farawo.

21 Afata abaturage bose, uhereye ku mupaka umwe w’igihugu cya Egiputa ukagera ku wundi arabimura, abatuza mu mijyi.+ 22 Amasambu y’abatambyi ni yo yonyine ataguze+ kubera ko abatambyi batungwaga n’ibyo Farawo yabahaga. Ni cyo cyatumye batagurisha amasambu yabo. 23 Hanyuma Yozefu abwira abantu ati: “Uyu munsi nabaguze n’amasambu yanyu ngo mube aba Farawo. None dore mbahaye imyaka ngo mutere mu mirima yanyu. 24 Nimusarura muzajye muha Farawo+ kimwe cya gatanu. Ibisigaye bizaba ibyanyu kugira ngo mukureho imyaka yo gutera mu mirima, mubone n’ibyo murya mwebwe n’abana banyu n’abandi bo mu ngo zanyu.” 25 Na bo baramubwira bati: “Warokoye ubuzima bwacu.+ Nyakubahwa, niba ubyemeye tuzaba abagaragu ba Farawo.”+ 26 Nuko Yozefu abigira itegeko kugeza n’uyu munsi* ko Farawo azajya ahabwa kimwe cya gatanu cy’ibiva mu masambu yose yo muri Egiputa. Amasambu y’abatambyi ni yo yonyine atarabaye aya Farawo.+

27 Abisirayeli bakomeza gutura mu gihugu cya Egiputa, mu karere k’i Gosheni.+ Batura muri icyo gihugu, barabyara baba benshi cyane.+ 28 Yakobo yamaze imyaka 17 mu gihugu cya Egiputa. Imyaka yose Yakobo yabayeho ni 147.+

29 Igihe Isirayeli yari hafi gupfa+ yahamagaye umuhungu we Yozefu aramubwira ati: “Niba unkunda, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y’itako ryanjye. Uzangaragarize urukundo rudahemuka kandi ube uwizerwa. Ndakwinginze ntuzanshyingure muri Egiputa.+ 30 Nimfa, uzamvane muri Egiputa, ujye kunshyingura aho ba sogokuru bashyinguwe.”+ Na we aramusubiza ati: “Nzabikora nk’uko ubivuze.” 31 Hanyuma aramubwira ati: “Rahira!” Yozefu ararahira.+ Nuko Isirayeli yubika umutwe ku musego w’uburiri bwe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze