Zekariya
7 Ku itariki ya kane y’ukwezi kwa cyenda, ari ko Kisilevu,* mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bw’Umwami Dariyo, Zekariya yabonye ubutumwa buturutse kuri Yehova.+ 2 Abantu b’i Beteli bohereje Shareseri na Regemu-meleki n’abantu be kugira ngo bajye guhendahenda Yehova. 3 Nuko babwira abatambyi bo mu nzu* ya Yehova nyiri ingabo n’abahanuzi bati: “Ese mu kwezi kwa gatanu+ tuzarire kandi twigomwe kurya no kunywa nk’uko twari tumaze imyaka myinshi tubigenza?”
4 Yehova nyiri ingabo yongera kumbwira ati: 5 “Bwira abaturage bose bo mu gihugu n’abatambyi uti: ‘ese mu myaka 70,+ mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi,+ igihe mwajyaga mwigomwa kurya no kunywa kandi mukarira cyane, ni njye mwabaga mubikoreye? 6 Ese iyo mwabaga murya cyangwa munywa, ntimwabaga mubikora ku bw’inyungu zanyu? 7 Ese ntimwagombye kuba mwarumviye ibyo Yehova yavuze binyuze ku bahanuzi ba kera,+ igihe Yerusalemu yari ituwe ifite amahoro, yo n’imidugudu yari iyikikije kandi i Negebu no muri Shefela hatuwe?’”
8 Yehova yongera kubwira Zekariya ati: 9 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘mujye muca imanza mukoresheje ubutabera nyakuri,+ kandi mujye mugaragarizanya urukundo rudahemuka+ n’imbabazi. 10 Ntimukariganye umupfakazi, imfubyi,*+ umwimukira+ cyangwa imbabare.+ Nanone ntimukiyemeze mu mitima yanyu kugirira abandi nabi.’+ 11 Ariko ba sogokuruza banyu banze gutega amatwi,+ banga kumva, bantera umugongo,+ kandi bafunga amatwi ngo batumva ibyo mbabwira.+ 12 Imitima yabo bayigize nk’ibuye rikomeye cyane+ kugira ngo batumvira amategeko n’amagambo Yehova nyiri ingabo yabamenyesheje binyuze ku mwuka we wera no ku bahanuzi ba kera.+ Ibyo byatumye Yehova nyiri ingabo abarakarira cyane.”+
13 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nk’uko nabahamagaye ntibanyumve,+ na bo barampamagaye nanga kumva.+ 14 Nabatatanyirije mu bindi bihugu byose batigeze bamenya,+ bagenda nk’abajyanywe n’umuyaga ukaze. Igihugu basize cyaje kuba amatongo, kitagira umuntu ukinyuramo, yaba agenda cyangwa agaruka.+ Icyahoze ari igihugu cyiza, cyahindutse igihugu giteye ubwoba.’”