ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Abo mu muryango wa Dawidi barushaho gukomera (1)

      • Abahungu ba Dawidi (2-5)

      • Abuneri ajya ku ruhande rwa Dawidi (6-21)

      • Yowabu yica Abuneri (22-30)

      • Dawidi aririra Abuneri (31-39)

2 Samweli 3:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:27, 28; 24:17, 20; 26:25
  • +2Sm 2:17

2 Samweli 3:2

Impuzamirongo

  • +1Ng 3:1-4
  • +2Sm 13:1
  • +1Sm 25:43

2 Samweli 3:3

Impuzamirongo

  • +1Sm 25:42
  • +2Sm 15:12
  • +2Sm 13:37

2 Samweli 3:4

Impuzamirongo

  • +1Bm 1:5

2 Samweli 3:6

Impuzamirongo

  • +2Sm 2:8

2 Samweli 3:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inshoreke.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 21:8-11
  • +2Sm 2:10
  • +2Sm 16:21; 1Bm 2:22

2 Samweli 3:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutwe w’imbwa.”

2 Samweli 3:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:27, 28; Zb 78:70; 89:20

2 Samweli 3:10

Impuzamirongo

  • +Abc 20:1; 2Sm 24:2

2 Samweli 3:11

Impuzamirongo

  • +2Sm 3:39

2 Samweli 3:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kandi ukuboko kwanjye kuri kumwe nawe.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:3

2 Samweli 3:13

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:20; 19:11; 1Ng 15:29

2 Samweli 3:14

Impuzamirongo

  • +2Sm 2:10
  • +1Sm 18:25, 27

2 Samweli 3:15

Impuzamirongo

  • +1Sm 25:44

2 Samweli 3:16

Impuzamirongo

  • +2Sm 16:5; 1Bm 2:8

2 Samweli 3:18

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:14; 15:27, 28; 16:1, 13; Zb 89:3, 20; 132:17; Ibk 13:22

2 Samweli 3:19

Impuzamirongo

  • +1Sm 10:20, 21; 1Ng 12:29

2 Samweli 3:23

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:16
  • +1Sm 14:50; 2Sm 2:8, 22
  • +1Sm 14:51

2 Samweli 3:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amuhoye amaraso ya.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 3:20
  • +1Bm 2:5
  • +2Sm 2:22, 23

2 Samweli 3:28

Impuzamirongo

  • +Int 9:6; Kuva 21:12; Kub 35:33; Gut 21:9

2 Samweli 3:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu mwandiko w’Igiheburayo, ibi byerekeza ku mugabo wabaga urwaye indwara yo kuninda, mu myanya ndangagitsina ye havamo ibintu bisa n’amazi cyangwa amashyira.

  • *

    Ibi bishobora kuba byerekeza ku mugabo wabaga yaramugaye, wasabwaga gukora imirimo ubusanzwe yakorwaga n’abagore.

Impuzamirongo

  • +Zb 7:16; 55:23; Img 5:22
  • +Lew 15:2
  • +Lew 13:44; Kub 5:2
  • +Gut 27:24; Zb 109:2, 10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2005, p. 17

2 Samweli 3:30

Impuzamirongo

  • +2Sm 2:24
  • +2Sm 2:8
  • +2Sm 2:23

2 Samweli 3:31

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibigunira.”

2 Samweli 3:34

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana bo gukiranirwa.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:31, 32

2 Samweli 3:35

Impuzamirongo

  • +Abc 20:26

2 Samweli 3:37

Impuzamirongo

  • +2Sm 3:28; 1Bm 2:5

2 Samweli 3:38

Impuzamirongo

  • +1Sm 14:50; 2Sm 2:8; 3:12

2 Samweli 3:39

Impuzamirongo

  • +2Sm 2:4
  • +1Ng 2:15, 16
  • +2Sm 19:13; 20:10
  • +2Sm 3:29; 1Bm 2:5, 34

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Sam. 3:11Sm 15:27, 28; 24:17, 20; 26:25
2 Sam. 3:12Sm 2:17
2 Sam. 3:21Ng 3:1-4
2 Sam. 3:22Sm 13:1
2 Sam. 3:21Sm 25:43
2 Sam. 3:31Sm 25:42
2 Sam. 3:32Sm 15:12
2 Sam. 3:32Sm 13:37
2 Sam. 3:41Bm 1:5
2 Sam. 3:62Sm 2:8
2 Sam. 3:72Sm 21:8-11
2 Sam. 3:72Sm 2:10
2 Sam. 3:72Sm 16:21; 1Bm 2:22
2 Sam. 3:91Sm 15:27, 28; Zb 78:70; 89:20
2 Sam. 3:10Abc 20:1; 2Sm 24:2
2 Sam. 3:112Sm 3:39
2 Sam. 3:122Sm 5:3
2 Sam. 3:131Sm 18:20; 19:11; 1Ng 15:29
2 Sam. 3:142Sm 2:10
2 Sam. 3:141Sm 18:25, 27
2 Sam. 3:151Sm 25:44
2 Sam. 3:162Sm 16:5; 1Bm 2:8
2 Sam. 3:181Sm 13:14; 15:27, 28; 16:1, 13; Zb 89:3, 20; 132:17; Ibk 13:22
2 Sam. 3:191Sm 10:20, 21; 1Ng 12:29
2 Sam. 3:232Sm 8:16
2 Sam. 3:231Sm 14:50; 2Sm 2:8, 22
2 Sam. 3:231Sm 14:51
2 Sam. 3:272Sm 3:20
2 Sam. 3:271Bm 2:5
2 Sam. 3:272Sm 2:22, 23
2 Sam. 3:28Int 9:6; Kuva 21:12; Kub 35:33; Gut 21:9
2 Sam. 3:29Zb 7:16; 55:23; Img 5:22
2 Sam. 3:29Lew 15:2
2 Sam. 3:29Lew 13:44; Kub 5:2
2 Sam. 3:29Gut 27:24; Zb 109:2, 10
2 Sam. 3:302Sm 2:24
2 Sam. 3:302Sm 2:8
2 Sam. 3:302Sm 2:23
2 Sam. 3:341Bm 2:31, 32
2 Sam. 3:35Abc 20:26
2 Sam. 3:372Sm 3:28; 1Bm 2:5
2 Sam. 3:381Sm 14:50; 2Sm 2:8; 3:12
2 Sam. 3:392Sm 19:13; 20:10
2 Sam. 3:392Sm 3:29; 1Bm 2:5, 34
2 Sam. 3:392Sm 2:4
2 Sam. 3:391Ng 2:15, 16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 3:1-39

Igitabo cya kabiri cya Samweli

3 Intambara imara igihe kirekire hagati y’abari bashyigikiye umuryango wa Sawuli n’abari bashyigikiye umuryango wa Dawidi. Nuko Dawidi agenda arushaho gukomera,+ naho abakomoka ku muryango wa Sawuli bagenda barushaho gucika intege.+

2 Igihe Dawidi yari i Heburoni+ yabyaye abana. Uw’imfura yitwaga Amunoni.+ Yamubyaranye na Ahinowamu+ w’i Yezereli. 3 Uwa kabiri yitwaga Kileyabu. Yamubyaranye na Abigayili+ wahoze ari umugore wa Nabali w’i Karumeli. Uwa gatatu yitwaga Abusalomu.+ Yamubyaranye na Maka, umukobwa wa Talumayi+ umwami w’i Geshuri. 4 Uwa kane yitwaga Adoniya.+ Yamubyaranye na Hagiti. Uwa gatanu yitwaga Shefatiya. Yamubyaranye na Abitali. 5 Uwa gatandatu yari Itureyamu. Dawidi yamubyaranye n’umugore we Egila. Abo ni bo bahungu Dawidi yabyariye i Heburoni.

6 Mu gihe cyose abashyigikiye umuryango wa Sawuli bamaze barwana n’abashyigikiye umuryango wa Dawidi, Abuneri+ yakomezaga kwigira umuntu ukomeye mu muryango wa Sawuli. 7 Sawuli yari afite umugore* witwaga Risipa,+ umukobwa wa Ayiya. Hanyuma Ishibosheti+ aza kubaza Abuneri ati: “Kuki waryamanye n’umugore wa papa?”+ 8 Abuneri arakazwa cyane n’amagambo Ishibosheti amubwiye maze aramubaza ati: “Ese urabona ndi imbwa* y’i Buyuda? Kugeza uyu munsi nakomeje gukunda urukundo rudahemuka umuryango wa papa wawe Sawuli, abavandimwe be n’incuti ze kandi nawe narakurinze, Dawidi ntiyakwica. None uyu munsi utinyutse kumbaza ikosa nakoranye n’umugore! 9 Imana impane bikomeye, nintakorera Dawidi ibyo Yehova yamusezeranyije,+ 10 ni ukuvuga gukura ubwami mu muryango wa Sawuli, agakomeza intebe y’ubwami bwa Dawidi muri Isirayeli no mu Buyuda, kuva i Dani kugera i Beri-sheba.”+ 11 Ishibosheti ntiyagira ijambo na rimwe asubiza Abuneri, kubera ko yamutinyaga.+

12 Abuneri ahita atuma kuri Dawidi aramubaza ati: “Ese wowe ntuzi uyoboye iki gihugu?” Yongeraho ati: “Tugirane isezerano, kandi nzakora ibishoboka byose* ntume Abisirayeli bose bagushyigikira.”+ 13 Dawidi aramusubiza ati: “Ndabyemeye. Nzagirana nawe isezerano. Ariko hari ikintu kimwe ngusaba: ‘nuza kundeba ntuzangere imbere utazanye Mikali+ umukobwa wa Sawuli.’” 14 Nuko Dawidi yohereza abantu kuri Ishibosheti+ umuhungu wa Sawuli, ngo bamubwire bati: “Nsubiza umugore wanjye Mikali, uwo nakoye ibyo nakebye ku Bafilisitiya 100.”+ 15 Ishibosheti yohereza abantu, bajya kumukura ku mugabo we Palutiyeli,+ umuhungu wa Layishi. 16 Ariko umugabo we aramuherekeza, agenda inyuma ye arira, arinda agera i Bahurimu.+ Nuko Abuneri aramubwira ati: “Genda, subirayo!” Arahindukira asubirayo.

17 Hagati aho Abuneri atumaho abayobozi b’Abisirayeli, arababwira ati: “Mumaze igihe mwifuza ko Dawidi ababera umwami. 18 None mugire icyo mukora, kuko Yehova yabwiye Dawidi ati: ‘Wowe mugaragu wanjye Dawidi,+ ni wowe nzakoresha kugira ngo abantu banjye, ari bo Bisirayeli, mbakize Abafilisitiya n’abanzi babo bose.’” 19 Hanyuma Abuneri aganira n’abakomoka kuri Benyamini.+ Nanone ajya i Heburoni abwira Dawidi mu ibanga ibyo Abisirayeli n’abakomoka kuri Benyamini bose bumvikanyeho.

20 Abuneri ageze i Heburoni kwa Dawidi ari kumwe n’abantu 20, Dawidi abakoreshereza umunsi mukuru. 21 Nuko Abuneri abwira Dawidi ati: “Mwami databuja, reka ngende mpurize hamwe Abisirayeli bose, ugirane na bo isezerano, utegeke igihugu cyose nk’uko ubyifuza.” Hanyuma Dawidi asezerera Abuneri, agenda amahoro.

22 Nyuma y’ibyo Yowabu n’abagaragu ba Dawidi bava ku rugamba bazanye ibintu byinshi batse abanzi babo. Icyo gihe Abuneri ntiyari akiri kumwe na Dawidi i Heburoni, kuko Dawidi yari yamusezereye akagenda amahoro. 23 Yowabu+ araza, azana n’abasirikare bari kumwe na we bose. Abantu babwira Yowabu bati: “Abuneri+ umuhungu wa Neri+ yaje kureba umwami, none yamuretse agenda amahoro.” 24 Yowabu ajya kureba umwami aramubwira ati: “Wakoze ibiki? Kuki Abuneri yaje kukureba, ukamureka akagenda amahoro? 25 Ubwo Abuneri umuhungu wa Neri uramuyobewe? Yari azanywe no kugushuka no kumenya ibyawe byose n’ibyo ukora byose.”

26 Yowabu arasohoka ava imbere ya Dawidi, ahita yohereza abantu bakurikira Abuneri, bamugarurira ku kigega cy’amazi cy’i Sira. Ariko Dawidi ntiyamenye ibyabaye. 27 Abuneri agarutse i Heburoni,+ Yowabu amwinjiza mu marembo amushyira ku ruhande, kugira ngo bavugane bari bonyine. Ariko bahageze, ahita amutera inkota mu nda arapfa,+ amuhoye ko yari yarishe* murumuna we Asaheli.+ 28 Nyuma yaho Dawidi abyumvise aravuga ati: “Njye n’ubwami bwanjye Yehova ntazigere atubaraho urupfu+ rwa Abuneri umuhungu wa Neri. 29 Urupfu rwe ruzabazwe Yowabu+ n’umuryango wa papa we wose kandi mu muryango wa Yowabu ntihakabure umugabo urwaye,*+ cyangwa umubembe,+ cyangwa umugabo uzingira ubudodo ku giti,* cyangwa uwicishwa inkota, cyangwa ushonje!”+ 30 Uko ni ko Yowabu n’umuvandimwe we Abishayi+ bishe Abuneri,+ bamuziza ko yari yariciye murumuna wabo Asaheli ku rugamba+ i Gibeyoni.

31 Nuko Dawidi abwira Yowabu n’abari kumwe na we bose ati: “Nimuce imyenda mwambaye, mwambare imyenda y’akababaro* muririre Abuneri.” Umwami Dawidi na we yagendaga akurikiye abatwaye umurambo wa Abuneri. 32 Bashyingura Abuneri i Heburoni. Umwami aririra cyane ku mva ya Abuneri n’abantu bose bararira. 33 Umwami aririmbira Abuneri ati:

“Abuneri yari akwiriye gupfa nk’umuntu utagira ubwenge koko?

34 Amaboko yawe ntiyari aboshye,

Amaguru yawe ntiyari azirikishijwe iminyururu.

Ariko upfuye nk’uwishwe n’abagizi ba nabi.”*+

Abantu bose babyumvise bongera kumuririra.

35 Nyuma yaho abantu bose baza guha Dawidi ibyokurya butarira kugira ngo bamuhumurize, ariko Dawidi ararahira ati: “Imana impane bikomeye, ningira ikintu ndya izuba ritararenga!”+ 36 Abantu bose babibonye birabashimisha, nk’uko n’ibindi byose umwami yakoraga byabashimishaga. 37 Uwo munsi abasirikare ba Dawidi bose n’abandi Bisirayeli bose, bamenya ko umwami atari we wicishije Abuneri umuhungu wa Neri.+ 38 Nuko Dawidi abwira abagaragu be ati: “Ese ntimuzi ko uyu munsi muri Isirayeli hapfuye umuntu ukomeye kandi w’umuyobozi?+ 39 Uyu munsi, nubwo ndi umwami wasutsweho amavuta,+ nta mbaraga na nke mfite. Abahungu ba Seruya+ ni abagome rwose.+ Umuntu ukora ibibi, Yehova azamwiture akurikije ububi bwe.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze