Igitabo cya kabiri cya Samweli
16 Igihe Dawidi yamanukaga avuye hejuru kuri uwo musozi,+ yasanze Siba+ umugaragu wa Mefibosheti+ amutegereje. Yari yazanye indogobe ebyiri ziteguyeho ibyo kwicaraho, zikoreye imigati 200, utugati 100 dukozwe mu mbuto z’imizabibu, utugati 100 dukozwe mu mbuto zera mu gihe cy’izuba* n’ikibindi kinini cya divayi.+ 2 Umwami abaza Siba ati: “Ibi bintu uzanye ni iby’iki?” Siba aramusubiza ati: “Indogobe ni izo abo mu rugo rw’umwami bari bugendeho, iyi migati n’utu tugati dukozwe mu mbuto zera mu gihe cy’izuba ni ibyo abasore bari burye, na ho divayi ni iyo abari bunanirirwe mu butayu bari bunywe.”+ 3 Umwami aramubaza ati: “Umuhungu* wa shobuja ari he?”+ Siba asubiza umwami ati: “Asigaye i Yerusalemu kuko yavuze ati: ‘uyu munsi Abisirayeli bagiye kunsubiza ubwami bwa papa.’”+ 4 Umwami abwira Siba ati: “Ibya Mefibosheti byose bibaye ibyawe.”+ Siba aramusubiza ati: “Nunamye imbere yawe! Urakoze kuba ungiriye neza mwami databuja.”+
5 Umwami Dawidi aragenda agera i Bahurimu. Nuko haza umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi,+ umuhungu wa Gera, agenda asanga Dawidi amutuka.+ 6 Atangira gutera amabuye Dawidi n’abagaragu be bose, abantu bose n’abagabo b’abanyambaraga bose bari iburyo n’ibumoso bwa Dawidi. 7 Shimeyi yagendaga avuma* Dawidi avuga ati: “Genda wa mwicanyi we! Genda nta cyo umaze! 8 Yehova araguhannye kubera amaraso yose y’abo mu muryango wa Sawuli wamennye, uwo wasimbuye ukaba umwami. Ariko Yehova akwatse ubwami, abuhaye umuhungu wawe Abusalomu. Ubu uhuye n’ibibazo bitewe n’abantu wishe!”+
9 Nuko Abishayi umuhungu wa Seruya+ abwira umwami ati: “Mwami databuja, kuki iyi ntumbi y’imbwa+ yagutuka?+ Ndakwinginze, reka nambuke muce umutwe.”+ 10 Ariko umwami aravuga ati: “Mwa bahungu ba Seruya+ mwe kuki mushaka kwivanga muri iki kibazo? Nimumureke antuke,+ kuko Yehova yamubwiye ati:+ ‘tuka Dawidi!’ None se ni nde wamubwira ati: ‘ibyo ukora ni ibiki?’” 11 Dawidi abwira Abishayi n’abagaragu be bose ati: “Niba umuhungu wanjye nibyariye ashaka kunyica,+ uwo mu muryango wa Benyamini+ we yabura ate gushaka kunyica! Nimumureke antuke kuko Yehova ari we wamutumye! 12 Wenda Yehova azabona akababaro kanjye,+ maze Yehova angirire neza aho kugira ngo ibyo Shimeyi yamvumye* bimbeho.”+ 13 Dawidi n’abo bari kumwe bakomeza kugenda uwo muhanda, mu gihe Shimeyi na we yagendaga ku musozi wo hakurya amutuka,+ amutera amabuye, atumura n’umukungugu mwinshi.
14 Umwami n’abantu bari kumwe na we bose bagera aho bajyaga bananiwe, nuko bararuhuka.
15 Icyo gihe ni bwo Abusalomu n’Abisirayeli bose bageze i Yerusalemu kandi na Ahitofeli+ yari kumwe na we. 16 Igihe Hushayi+ w’Umwaruki,+ wari incuti* ya Dawidi, yinjiraga kwa Abusalomu yaramubwiye ati: “Umwami arakabaho!+ Umwami arakabaho!” 17 Abusalomu asubiza Hushayi ati: “Ubwo se ugaragarije urukundo rudahemuka incuti yawe? Kuki mutajyanye?” 18 Hushayi asubiza Abusalomu ati: “Oya! Ahubwo uwo Yehova yahisemo ndetse n’aba bantu n’Abisirayeli bose, ni we nzashyigikira kandi ni we nzagumana na we. 19 Ikindi se, papa wawe si incuti yanjye? Ubwo se sinkwiriye kugukorera? Uko nakoreraga papa wawe, ni ko nawe nzagukorera.”+
20 Nyuma yaho Abusalomu abwira Ahitofeli ati: “Ngira inama.+ Dukore iki?” 21 Ahitofeli abwira Abusalomu ati: “Ryamana n’abagore* papa wawe+ yasize ku rugo.*+ Abisirayeli bose nibabyumva bazamenya ko watumye papa wawe akuzinukwa, maze abagushyigikiye barusheho kugira imbaraga.” 22 Nuko bashingira Abusalomu ihema hejuru y’inzu+ maze Abusalomu aryamana n’abagore ba papa we,+ Abisirayeli bose babireba.+
23 Inama Ahitofeli+ yatangaga muri icyo gihe, yafatwaga nk’aho ari ijambo riturutse ku Mana y’ukuri. Uko ni ko byari bimeze ku nama zose Ahitofeli yagiraga Dawidi n’izo yagiraga Abusalomu.