Yobu
6 Nuko Yobu arasubiza ati:
3 Biraremereye kurusha umusenyi wo ku nyanja.
Ni yo mpamvu mvuga ibyo mbonye byose.+
Imana yaranyibasiye, irampahamura.
5 Ese indogobe*+ yakwabira ifite ubwatsi?
Cyangwa ikimasa cyakwabira gifite ibyo kirya?
6 Mbese ibyokurya bidafite umunyu byaryoha?
Cyangwa hari uburyohe wakumva mu mweru w’igi?
7 Ibyokurya nk’ibyo sinabyemera.
Byamerera nk’ibyokurya bitera indwara.
8 Icyampa ngahabwa ibyo nsaba,
Kandi Imana ikampa ibyo nifuza.
10 Ibyo byampumuriza.
Nubwo mbabaye cyane, nasimbagurikishwa n’ibyishimo,
Kuko ntigeze nanga amagambo y’Imana,*+ nubwo itangirira impuhwe.
11 Ubu se mfite imbaraga ku buryo nakomeza gutegereza?+
Kandi se iherezo ryanjye ni irihe ku buryo nakomeza kubaho?
12 Ese nkomeye nk’amabuye?
Cyangwa se nkoze mu cyuma?*
13 Ese ndacyafite ubushobozi bwo kwirwanaho,
Ko ibyo nari ntunze byose nabyambuwe?
14 Umuntu wese udakomeza kugaragariza mugenzi we urukundo rudahemuka,+
Azareka no gutinya Ishoborabyose.+
15 Incuti zanjye zarandiganyije,+ zimbera nk’imigezi itemba mu gihe cy’imvura nyinshi gusa.
Zambereye nk’imigezi ikama iyo igihe cy’imvura kirangiye.
17 Igihe kiragera igakama, amazi yayo agashira.
Mu gihe cy’ubushyuhe ntiwabona amazi yayo.
18 Iyo migezi irayoba,
Igatembera mu butayu maze ikabura.
19 Abagendera ku ngamiya b’i Tema+ barayishakisha,
Kandi abagenzi baturutse i Sheba+ bagategereza ko iza.
20 Bakozwe n’isoni kubera ko bayiringiye,
Maze bageze aho yanyuraga barayibura.
Mwabonye ibyago bikomeye nahuye na byo muratinya.+
22 Ese nigeze mvuga nti: ‘Nimugire icyo mumpa,
Cyangwa ngo mbasabe ngo mumpe ku byo mutunze?
23 Ese nigeze mbasaba ngo muntabare munkize umwanzi,
Cyangwa ngo munkize abangirira nabi?’
24 Nimunyigishe nanjye ndaceceka.+
Nimumfashe gusobanukirwa ikosa nakoze.
25 Ubundi amagambo y’ukuri ntakomeretsa.+
Ariko se inama zanyu zimaze iki?+
26 Ese murashaka kuvuga ko amagambo navuze nta cyo amaze,*
Kandi amagambo y’umuntu wihebye+ ari umuyaga gusa?
27 Uzi ko mwakora n’ubufindo* kugira ngo mumenye umuntu uzahindura imfubyi+ umucakara!
Yewe ndabona n’incuti yanyu mwayigurisha!+
28 Noneho nimunyitegereze.
Murabona ko ntavuga ibinyoma.
29 Rwose nimureke kuncira urubanza.
Ni ukuri nimugenzure murabona ko gukiranuka kwanjye nta ho kwagiye.
30 Ese murumva mbeshya?
Cyangwa mutekereza ko nakumva ibintu bidakwiriye nkabiyoberwa?