ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Yerekana uko Yerusalemu yari gutsindwa (1-17)

        • Umuhanuzi yogosha umusatsi akawugabanyamo ibice bitatu (1-4)

        • Yerusalemu yakoze ibibi kuruta amahanga ayikikije (7-9)

        • Abigometse bahabwa ibihano bitatu bitandukanye (12)

Ezekiyeli 5:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 5-6

Ezekiyeli 5:2

Impuzamirongo

  • +Yer 9:21; Ezk 4:8
  • +Yer 15:2
  • +Lew 26:33; Ezk 5:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 5-6

Ezekiyeli 5:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2007, p. 12

    1/12/1988, p. 5-6

Ezekiyeli 5:4

Impuzamirongo

  • +Yer 4:4

Ezekiyeli 5:6

Impuzamirongo

  • +Ezk 16:46, 47

Ezekiyeli 5:7

Impuzamirongo

  • +2Bm 21:9, 11; Yer 2:11

Ezekiyeli 5:8

Impuzamirongo

  • +Yer 21:5; Ezk 15:7
  • +Gut 29:22, 24; 1Bm 9:8; Amg 2:15

Ezekiyeli 5:9

Impuzamirongo

  • +Amg 4:6; Dan 9:12

Ezekiyeli 5:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu byerekezo byose by’umuyaga.”

Impuzamirongo

  • +Lew 26:29; Yer 19:9; Amg 4:10
  • +Lew 26:33; Gut 28:64

Ezekiyeli 5:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “nzatuma muba bake.”

Impuzamirongo

  • +Lew 20:3; 2Bm 21:1, 7; 2Ng 36:14; Yer 32:34
  • +Amg 2:21; Ezk 7:4

Ezekiyeli 5:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “indwara.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu byerekezo byose by’umuyaga.”

Impuzamirongo

  • +Yer 14:12; 15:2; 21:9
  • +Lew 26:33; Yer 9:16; 42:16

Ezekiyeli 5:13

Impuzamirongo

  • +Ezk 16:42
  • +Kuva 20:3, 5; 34:14; Gut 6:15

Ezekiyeli 5:14

Impuzamirongo

  • +Gut 28:37; 1Bm 9:7; Neh 2:17

Ezekiyeli 5:15

Impuzamirongo

  • +Zb 79:4; Yer 24:9; Amg 2:15; 3:61, 62

Ezekiyeli 5:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzavuna inkoni y’imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni bakoreshaga babika imigati.

Impuzamirongo

  • +Gut 32:23
  • +Lew 26:26; Ezk 4:16

Ezekiyeli 5:17

Impuzamirongo

  • +Lew 26:22; Gut 32:24; Ezk 14:21; 33:27
  • +Ezk 21:3

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 5:2Yer 9:21; Ezk 4:8
Ezek. 5:2Yer 15:2
Ezek. 5:2Lew 26:33; Ezk 5:12
Ezek. 5:4Yer 4:4
Ezek. 5:6Ezk 16:46, 47
Ezek. 5:72Bm 21:9, 11; Yer 2:11
Ezek. 5:8Yer 21:5; Ezk 15:7
Ezek. 5:8Gut 29:22, 24; 1Bm 9:8; Amg 2:15
Ezek. 5:9Amg 4:6; Dan 9:12
Ezek. 5:10Lew 26:29; Yer 19:9; Amg 4:10
Ezek. 5:10Lew 26:33; Gut 28:64
Ezek. 5:11Lew 20:3; 2Bm 21:1, 7; 2Ng 36:14; Yer 32:34
Ezek. 5:11Amg 2:21; Ezk 7:4
Ezek. 5:12Yer 14:12; 15:2; 21:9
Ezek. 5:12Lew 26:33; Yer 9:16; 42:16
Ezek. 5:13Ezk 16:42
Ezek. 5:13Kuva 20:3, 5; 34:14; Gut 6:15
Ezek. 5:14Gut 28:37; 1Bm 9:7; Neh 2:17
Ezek. 5:15Zb 79:4; Yer 24:9; Amg 2:15; 3:61, 62
Ezek. 5:16Gut 32:23
Ezek. 5:16Lew 26:26; Ezk 4:16
Ezek. 5:17Lew 26:22; Gut 32:24; Ezk 14:21; 33:27
Ezek. 5:17Ezk 21:3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 5:1-17

Ezekiyeli

5 “None rero mwana w’umuntu, shaka inkota ityaye, uyikoreshe nk’icyuma cyogosha. Wogoshe umusatsi wawe n’ubwanwa bwawe, hanyuma ufate umunzani wo gupima maze umusatsi wawe uwugabanyemo ibice bitatu. 2 Kimwe cya gatatu cyawo, uzagitwikire mu mujyi iminsi yo kuwugota ikimara kurangira.+ Ikindi kimwe cya gatatu ugicagagurishe inkota mu mpande zose z’umujyi,+ naho kimwe cya gatatu gisigaye ukinyanyagize mu muyaga kandi nanjye icyo gice nzagikurikiza inkota.+

3 “Uzafateho muke uwupfunyike mu myenda yawe. 4 Uzafate undi uwujugunye mu muriro maze uwutwike. Uwo muriro uzakwira mu Bisirayeli bose.+

5 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘iyi ni Yerusalemu. Nayishyize hagati y’abantu ikikijwe n’ibindi bihugu. 6 Ariko yigometse ku mategeko yanjye n’amabwiriza yanjye kandi ikora ibibi kurusha abandi bantu n’ibihugu byose biyikikije.+ Yanze kumvira amategeko yanjye no gukurikiza amabwiriza nayihaye.’

7 “Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kubera ko mwakoze ibibi kurusha abantu bose babakikije kandi ntimukurikize amabwiriza yanjye cyangwa ngo mwumvire amategeko yanjye, ahubwo mugakurikiza amategeko y’abantu bose babakikije,+ 8 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore ngiye kukurwanya wa mujyi we+ kandi nzagukorera ibihuje n’urubanza naguciriye, abantu babireba.+ 9 Muri wowe nzahakorera ikintu ntigeze nkora kandi nta kintu kimeze nka cyo nzongera gukora, bitewe n’ibintu bibi cyane byose wakoze.+

10 “‘“Ubwo rero abagabo bagutuyemo bazarya abahungu babo,+ abahungu barye ba papa babo kandi nzagukorera ibihuje n’urubanza naguciriye, ntatanyirize abawe bose bazaba basigaye, mu byerekezo byose.”’*+

11 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko mwahumanyije urusengero rwanjye mukoresheje ibigirwamana biteye iseseme n’ibikorwa byanyu bibi cyane,+ ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye ko nzabata.* Ijisho ryanjye ntirizabababarira kandi sinzabagirira impuhwe.+ 12 Abangana na kimwe cya gatatu cy’abaturage bawe bazicwa n’icyorezo* cyangwa bicwe n’inzara. Abandi bangana na kimwe cya gatatu bazicwa n’inkota mu mpande zawe zose.+ Naho abangana na kimwe cya gatatu gisigaye, nzabatatanyiriza mu byerekezo byose* kandi nzabakurikiza inkota.+ 13 Icyo gihe uburakari bwanjye buzashira, umujinya nari mbafitiye ugabanuke kandi nzumva nyuzwe.+ Igihe nzaba maze kubasukaho umujinya wanjye, bazamenya ko njyewe Yehova, ari njye wavuze nkomeje ko ari njye njyenyine bagomba kwiyegurira.+

14 “‘Nzaguhindura amatongo n’igitutsi mu bihugu bigukikije n’imbere y’abantu bose bakunyuraho.+ 15 Igihe nzakorera ibihuje n’urubanza naguciriye mfite uburakari n’umujinya maze nkaguhana bikomeye, uzaseba, abantu bakwange,+ ibihugu bigukikije bigutangeho urugero rwo kuburira abantu kandi uhinduke ikintu giteye ubwoba. Njyewe Yehova ni njye ubivuze.

16 “‘Nzaboherezamo imyambi yica y’inzara, kugira ngo ibarimbure. Iyo myambi nzaboherezamo izabarimbura.+ Nzatuma inzara ibamerera nabi cyane kuko nzatuma ibyokurya bigabanuka.*+ 17 Nzaboherezamo inzara n’inyamaswa z’inkazi+ byice abana banyu bibamare. Icyorezo n’amaraso menshi azameneka bizabamara kandi nzabateza inkota.+ Njyewe Yehova ni njye ubivuze.’”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze