ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 1 Ngoma

      • Isanduku ishyirwa mu ihema (1-6)

      • Indirimbo ya Dawidi yo gushimira Imana (7-36)

        • “Yehova yabaye umwami” (31)

      • Imirimo yakorerwaga imbere y’Isanduku (37-43)

1 Ibyo ku Ngoma 16:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:1; 1Ng 15:1
  • +2Sm 6:17-19; 1Bm 8:5

1 Ibyo ku Ngoma 16:2

Impuzamirongo

  • +Lew 1:3
  • +Lew 3:1

1 Ibyo ku Ngoma 16:4

Impuzamirongo

  • +Kub 18:2

1 Ibyo ku Ngoma 16:5

Impuzamirongo

  • +1Ng 6:31, 39
  • +1Ng 15:18
  • +1Ng 15:21
  • +1Ng 15:17, 19

1 Ibyo ku Ngoma 16:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

1 Ibyo ku Ngoma 16:7

Impuzamirongo

  • +1Ng 6:31, 39

1 Ibyo ku Ngoma 16:8

Impuzamirongo

  • +Zb 106:1
  • +Zb 67:2; 105:1-6; Yes 12:4

1 Ibyo ku Ngoma 16:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mumucurangire.”

  • *

    Cyangwa “nimwamamaze.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 23:1; Efe 5:19
  • +Zb 107:43

1 Ibyo ku Ngoma 16:10

Impuzamirongo

  • +Lew 22:32; Yes 45:25; Yer 9:24
  • +1Ng 28:9; Flp 4:4

1 Ibyo ku Ngoma 16:11

Impuzamirongo

  • +Amo 5:4; Zef 2:3
  • +Zb 24:5, 6

1 Ibyo ku Ngoma 16:12

Impuzamirongo

  • +Zb 111:2-4

1 Ibyo ku Ngoma 16:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “urubyaro rwa.”

Impuzamirongo

  • +Yes 41:8
  • +Zb 135:4

1 Ibyo ku Ngoma 16:14

Impuzamirongo

  • +Zb 95:7
  • +Zb 105:7-11

1 Ibyo ku Ngoma 16:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijambo yategetse.”

Impuzamirongo

  • +Gut 7:9

1 Ibyo ku Ngoma 16:16

Impuzamirongo

  • +Int 15:18; 17:1, 2
  • +Int 26:3-5

1 Ibyo ku Ngoma 16:17

Impuzamirongo

  • +Int 28:14

1 Ibyo ku Ngoma 16:18

Impuzamirongo

  • +Int 12:7; 17:8; 35:12
  • +Gut 32:8

1 Ibyo ku Ngoma 16:19

Impuzamirongo

  • +Int 34:30; Gut 26:5; Zb 105:12-15

1 Ibyo ku Ngoma 16:20

Impuzamirongo

  • +Int 20:1; 46:6

1 Ibyo ku Ngoma 16:21

Impuzamirongo

  • +Int 31:7, 42
  • +Int 12:17; 20:3

1 Ibyo ku Ngoma 16:22

Impuzamirongo

  • +Int 20:7

1 Ibyo ku Ngoma 16:23

Impuzamirongo

  • +Zb 40:10; 96:1-6

1 Ibyo ku Ngoma 16:25

Impuzamirongo

  • +Kuva 15:11

1 Ibyo ku Ngoma 16:26

Impuzamirongo

  • +Yes 45:20; 1Kor 8:4
  • +Yes 44:24

1 Ibyo ku Ngoma 16:27

Impuzamirongo

  • +Gut 33:26; Zb 8:1
  • +1Tm 1:11

1 Ibyo ku Ngoma 16:28

Impuzamirongo

  • +Zb 68:34; 96:7-13

1 Ibyo ku Ngoma 16:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mwunamire.”

Impuzamirongo

  • +Gut 28:58; Neh 9:5; Zb 148:13
  • +1Ng 29:3-5; Mat 5:23
  • +Gut 26:10

1 Ibyo ku Ngoma 16:30

Impuzamirongo

  • +Zb 104:5; Umb 1:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/2005, p. 10

1 Ibyo ku Ngoma 16:31

Impuzamirongo

  • +Zb 97:1
  • +Ibh 19:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2014, p. 10-11

1 Ibyo ku Ngoma 16:34

Impuzamirongo

  • +2Ng 5:13; Luka 18:19
  • +Zb 103:17; Yer 31:3; Amg 3:22

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2002, p. 11

1 Ibyo ku Ngoma 16:35

Impuzamirongo

  • +Zb 68:20
  • +Zb 122:4
  • +Yes 43:21

1 Ibyo ku Ngoma 16:36

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bibe bityo.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 9

1 Ibyo ku Ngoma 16:37

Impuzamirongo

  • +1Ng 15:16, 17
  • +1Ng 16:4-6
  • +Kuva 29:38; 2Ng 13:11; Ezr 3:4

1 Ibyo ku Ngoma 16:39

Impuzamirongo

  • +1Ng 12:28
  • +1Bm 3:4

1 Ibyo ku Ngoma 16:40

Impuzamirongo

  • +Kuva 29:39; 2Ng 2:4

1 Ibyo ku Ngoma 16:41

Impuzamirongo

  • +1Ng 25:1
  • +1Ng 16:4
  • +2Ng 5:13; Ezr 3:11

1 Ibyo ku Ngoma 16:42

Impuzamirongo

  • +1Ng 6:31, 33; 15:16, 17
  • +1Ng 25:1, 3

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

1 Ngoma 16:11Bm 8:1; 1Ng 15:1
1 Ngoma 16:12Sm 6:17-19; 1Bm 8:5
1 Ngoma 16:2Lew 1:3
1 Ngoma 16:2Lew 3:1
1 Ngoma 16:4Kub 18:2
1 Ngoma 16:51Ng 6:31, 39
1 Ngoma 16:51Ng 15:18
1 Ngoma 16:51Ng 15:21
1 Ngoma 16:51Ng 15:17, 19
1 Ngoma 16:71Ng 6:31, 39
1 Ngoma 16:8Zb 106:1
1 Ngoma 16:8Zb 67:2; 105:1-6; Yes 12:4
1 Ngoma 16:92Sm 23:1; Efe 5:19
1 Ngoma 16:9Zb 107:43
1 Ngoma 16:10Lew 22:32; Yes 45:25; Yer 9:24
1 Ngoma 16:101Ng 28:9; Flp 4:4
1 Ngoma 16:11Amo 5:4; Zef 2:3
1 Ngoma 16:11Zb 24:5, 6
1 Ngoma 16:12Zb 111:2-4
1 Ngoma 16:13Yes 41:8
1 Ngoma 16:13Zb 135:4
1 Ngoma 16:14Zb 95:7
1 Ngoma 16:14Zb 105:7-11
1 Ngoma 16:15Gut 7:9
1 Ngoma 16:16Int 15:18; 17:1, 2
1 Ngoma 16:16Int 26:3-5
1 Ngoma 16:17Int 28:14
1 Ngoma 16:18Int 12:7; 17:8; 35:12
1 Ngoma 16:18Gut 32:8
1 Ngoma 16:19Int 34:30; Gut 26:5; Zb 105:12-15
1 Ngoma 16:20Int 20:1; 46:6
1 Ngoma 16:21Int 31:7, 42
1 Ngoma 16:21Int 12:17; 20:3
1 Ngoma 16:22Int 20:7
1 Ngoma 16:23Zb 40:10; 96:1-6
1 Ngoma 16:25Kuva 15:11
1 Ngoma 16:26Yes 45:20; 1Kor 8:4
1 Ngoma 16:26Yes 44:24
1 Ngoma 16:27Gut 33:26; Zb 8:1
1 Ngoma 16:271Tm 1:11
1 Ngoma 16:28Zb 68:34; 96:7-13
1 Ngoma 16:29Gut 28:58; Neh 9:5; Zb 148:13
1 Ngoma 16:291Ng 29:3-5; Mat 5:23
1 Ngoma 16:29Gut 26:10
1 Ngoma 16:30Zb 104:5; Umb 1:4
1 Ngoma 16:31Zb 97:1
1 Ngoma 16:31Ibh 19:6
1 Ngoma 16:342Ng 5:13; Luka 18:19
1 Ngoma 16:34Zb 103:17; Yer 31:3; Amg 3:22
1 Ngoma 16:35Zb 68:20
1 Ngoma 16:35Zb 122:4
1 Ngoma 16:35Yes 43:21
1 Ngoma 16:371Ng 15:16, 17
1 Ngoma 16:371Ng 16:4-6
1 Ngoma 16:37Kuva 29:38; 2Ng 13:11; Ezr 3:4
1 Ngoma 16:391Ng 12:28
1 Ngoma 16:391Bm 3:4
1 Ngoma 16:40Kuva 29:39; 2Ng 2:4
1 Ngoma 16:411Ng 25:1
1 Ngoma 16:411Ng 16:4
1 Ngoma 16:412Ng 5:13; Ezr 3:11
1 Ngoma 16:421Ng 6:31, 33; 15:16, 17
1 Ngoma 16:421Ng 25:1, 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Ibyo ku Ngoma 16:1-43

Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

16 Nuko bazana Isanduku y’Imana y’ukuri bayishyira mu ihema Dawidi yari yarayubakiye.+ Hanyuma batambira imbere y’Imana y’ukuri+ ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* 2 Dawidi arangije gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa,+ asabira abantu umugisha mu izina rya Yehova. 3 Nanone agaburira Abisirayeli bose, ni ukuvuga abagabo n’abagore, buri wese amuha umugati ufite ishusho y’uruziga, umugati ukozwe mu mbuto z’umukindo n’ukozwe mu mbuto z’imizabibu. 4 Nuko ashyiraho bamwe mu Balewi kugira ngo bajye bakorera Yehova imbere y’Isanduku,+ bamuhe icyubahiro, bamushimire kandi basingize Yehova Imana ya Isirayeli. 5 Asafu+ ni we wari ubayoboye, uwa kabiri akaba Zekariya, hakaza Yeyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Matitiya, Eliyabu, Benaya, Obedi-edomu na Yeyeli,+ bacurangaga ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga.+ Asafu we yacurangaga ibyuma bitanga ijwi ryirangira,+ 6 naho umutambyi Benaya na Yahaziyeli, igihe cyose bavuzaga impanda* imbere y’isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.

7 Uwo munsi ni bwo bwa mbere Dawidi yahimbye indirimbo yo gushimira Yehova ayiha Asafu+ n’abavandimwe be ngo bayiririmbe. Iyo ndirimbo yaravugaga iti:

8 “Mushimire Yehova,+ mumusenge muvuga izina rye;

Mumenyeshe abantu bo ku isi yose ibikorwa bye.+

9 Nimumuririmbire kandi mumusingize;*+

Mutekereze mwitonze* ku mirimo yose itangaje yakoze.+

10 Muterwe ishema n’izina rye ryera.+

Abashaka Yehova bose nibishime.+

11 Nimushake Yehova+ kandi mumusabe ko abaha imbaraga ze;

Buri gihe mujye muhatanira kwemerwa na we.+

12 Mwibuke imirimo itangaje yakoze;+

Mwibuke ibitangaza bye n’uko yaciye imanza zikiranuka,

13 Mwebwe abakomoka* kuri Isirayeli, umugaragu w’Imana,+

Mwebwe abahungu ba Yakobo, abo yatoranyije.+

14 Yehova ni Imana yacu.+

Ni we ucira imanza abatuye mu isi bose.+

15 Igihe cyose mujye mwibuka isezerano rye,

Mwibuke isezerano yagiranye* n’abantu be, kugeza iteka ryose.+

16 Azibuka isezerano yagiranye na Aburahamu,+

N’indahiro yarahiye Isaka;+

17 Iyo ndahiro yarayikomeje ibera Yakobo itegeko,+

Kandi ibera Isirayeli isezerano rihoraho.

18 Yatanze iryo sezerano agira ati: ‘nzaguha igihugu cy’i Kanani,+

Kibe umurage wawe.’+

19 Ibyo byabaye igihe mwari mukiri bake;

Mwari mukiri bake cyane kandi muri abanyamahanga muri icyo gihugu.+

20 Bavaga mu gihugu kimwe bajya mu kindi,

Bakava mu bwami bumwe bajya mu bundi.+

21 Nta muntu n’umwe yemereye kubakandamiza;+

Ahubwo yacyashye abami ngo batagira icyo babatwara,+

22 Arababwira ati: ‘ntimukore ku bantu banjye natoranyije,

Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.’+

23 Isi yose niririmbire Yehova!

Buri munsi mujye muvuga ko ari we ukiza!+

24 Mubwire abatuye isi icyubahiro cye,

Mubwire abantu bose imirimo itangaje yakoze.

25 Kuko Yehova akomeye cyane kandi akwiriye gusingizwa cyane.

Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose.+

26 Imana zose abantu basenga nta cyo zimaze;+

Ariko Yehova we yaremye ijuru.+

27 Afite ububasha n’icyubahiro;+

Imbaraga n’ibyishimo biri aho aba.+

28 Mwa miryango yo mu isi mwese mwe muhe Yehova ibimukwiriye;

Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.+

29 Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye;+

Muze imbere ye muzanye impano.+

Musenge* Yehova mwambaye imyenda igaragaza ko muri abantu bera.+

30 Mwebwe abatuye ku isi, nimumutinye.

Isi yarashimangiwe ku buryo idashobora kunyeganyega.+

31 Ijuru nirinezerwe n’isi yishime.+

Mubwire abantu bose muti: ‘Yehova yabaye Umwami.’+

32 Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba,

Imisozi n’ibiyiriho nibyishime.

33 Ibiti byo mu ishyamba byose na byo birangururire Yehova ijwi ry’ibyishimo,

Kuko aje gucira isi urubanza.

34 Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+

Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+

35 Muvuge muti: ‘dukize Mana y’agakiza kacu.+

Duteranyirize hamwe kandi udukure mu bihugu bitandukanye,

Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,+

Kandi tugusingize tunezerewe.+

36 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,

Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.’”

Nuko abantu bose baravuga bati: “Amen.”* Basingiza Yehova!

37 Dawidi asiga Asafu+ n’abavandimwe be imbere y’isanduku y’isezerano rya Yehova, kugira ngo bakomeze gukorera imbere y’Isanduku+ bakurikije ibyagombaga gukorwa buri munsi.+ 38 Agira Obedi-edomu n’abavandimwe be, uko bari 68, abarinzi b’amarembo hamwe na Obedi-edomu umuhungu wa Yedutuni na Hosa. 39 Yashyize Sadoki+ umutambyi n’abandi batambyi imbere y’ihema rya Yehova ryari ahantu hirengeye i Gibeyoni,+ 40 kugira ngo buri gihe, mu gitondo na nimugoroba, bajye batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro kandi bakore ibintu byose byanditse mu Mategeko Yehova yategetse Abisirayeli.+ 41 Bari kumwe na Hemani na Yedutuni+ n’abasigaye mu batoranyijwe bavuzwe mu mazina, kugira ngo bashimire Yehova+ kuko “urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”+ 42 Hemani+ na Yedutuni bari bashinzwe kuvuza impanda, ibyuma bifite ijwi ryirangira n’ibindi bikoresho by’umuziki basingiza Imana y’ukuri. Abahungu ba Yedutuni+ bo bari bashinzwe kurinda amarembo. 43 Nuko abantu bose barataha buri wese ajya iwe. Dawidi na we ajya iwe gusabira umugisha abo mu rugo rwe.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze