ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Hagari na Ishimayeli (1-16)

Intangiriro 16:1

Impuzamirongo

  • +Int 15:2, 3
  • +Gal 4:25

Intangiriro 16:2

Impuzamirongo

  • +Int 30:1, 3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 5 2017, p. 12-13

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2004, p. 27

Intangiriro 16:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 5 2017, p. 13-14

Intangiriro 16:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 5 2017, p. 13-14

Intangiriro 16:7

Impuzamirongo

  • +Int 25:17, 18; Kuva 15:22

Intangiriro 16:10

Impuzamirongo

  • +Int 17:20; 25:13-16; 1Ng 1:29-31

Intangiriro 16:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Imana irumva.”

Intangiriro 16:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Hari abatekereza ko ari imparage. Bishobora kuba byerekeza ku kuntu yari kuba umuntu wigenga.

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Azahora ahanganye n’abavandimwe be bose.”

Intangiriro 16:13

Impuzamirongo

  • +Img 15:3

Intangiriro 16:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Iriba ry’Imana nzima indeba.”

Intangiriro 16:15

Impuzamirongo

  • +Int 21:9; Gal 4:22, 24

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 16:1Int 15:2, 3
Intang. 16:1Gal 4:25
Intang. 16:2Int 30:1, 3
Intang. 16:7Int 25:17, 18; Kuva 15:22
Intang. 16:10Int 17:20; 25:13-16; 1Ng 1:29-31
Intang. 16:13Img 15:3
Intang. 16:15Int 21:9; Gal 4:22, 24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 16:1-16

Intangiriro

16 Icyo gihe Sarayi nta mwana yari yarigeze abyarana n’umugabo we Aburamu.+ Icyakora yari afite umuja w’Umunyegiputa witwaga Hagari.+ 2 Sarayi abwira Aburamu ati: “Dore Yehova yatumye ntashobora kubyara. None ryamana n’umuja wanjye. Wenda nagira abana biturutse kuri we.”+ Nuko Aburamu yumvira Sarayi. 3 Hanyuma Sarayi umugore wa Aburamu afata Hagari umuja we w’Umunyegiputa, amuha umugabo we Aburamu ngo amugire umugore we. Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka 10 aba mu gihugu cy’i Kanani. 4 Nuko agirana imibonano mpuzabitsina na Hagari maze aratwita. Hagari amaze kumenya ko atwite atangira gusuzugura nyirabuja.

5 Sarayi abibonye abwira Aburamu ati: “Ibibi uyu muja ankorera byose ni wowe wabiteye. Ni njye waguhaye umuja wanjye ngo abe umugore wawe, none yamaze kumenya ko atwite atangira kunsuzugura. Yehova ni we uzaducira urubanza bimenyekane niba ari wowe ufite amakosa cyangwa niba ari njye.” 6 Aburamu abwira Sarayi ati: “Dore umuja wawe umufiteho ububasha, umukoreshe icyo ushaka.” Nuko Sarayi atangira kumufata nabi ku buryo Hagari yamuhunze.

7 Nyuma yaho umumarayika wa Yehova amusanga mu butayu ku iriba ry’amazi, riri ku nzira ijya i Shuri.+ 8 Aramubwira ati: “Yewe Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati: “Nahunze mabuja Sarayi.” 9 Nuko uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati: “Subira kwa nyokobuja maze wicishe bugufi umwumvire.” 10 Hanyuma uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati: “Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, ku buryo nta muntu wabasha kubabara.”+ 11 Uwo mumarayika wa Yehova yongeraho ati: “Dore uratwite kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Ishimayeli,* kuko Yehova yumvise akababaro kawe. 12 Naho uwo mwana azamera nk’indogobe y’ishyamba.* Azarwanya abantu bose kandi abantu bose bazamurwanya. Nanone azatura imbere y’abavandimwe be bose.”*

13 Nuko asingiza izina rya Yehova wavuganaga na we, ati: “Uri Imana ireba,”+ kuko yavuze ati: “Aha ni ho mboneye Imana indeba!” 14 Ni cyo cyatumye iryo riba ryitwa Beri-lahayi-loyi.* (Riri hagati ya Kadeshi na Beredi.) 15 Nyuma yaho Hagari abyarana na Aburamu umwana w’umuhungu maze Aburamu amwita Ishimayeli.+ 16 Aburamu yari afite imyaka 86 igihe Hagari yabyaraga Ishimayeli.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze