ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Imana isaba Aburahamu gutamba Isaka (1-19)

        • Urubyaro rwa Aburahamu ruzatuma abantu babona imigisha (15-18)

      • Umuryango wa Rebeka (20-24)

Intangiriro 22:1

Impuzamirongo

  • +Heb 11:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/4/1998, p. 6

Intangiriro 22:2

Impuzamirongo

  • +Int 17:19; Yos 24:3; Rom 9:7
  • +Yoh 3:16
  • +2Ng 3:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/2012, p. 23

    1/2/2009, p. 18

    15/8/2007, p. 13

Intangiriro 22:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2009, p. 18

Intangiriro 22:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    2/2016, p. 11

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2009, p. 18

Intangiriro 22:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    1/2017, p. 32

Intangiriro 22:8

Impuzamirongo

  • +Yoh 1:29; 1Pt 1:18, 19

Intangiriro 22:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Yoh 10:17, 18

Intangiriro 22:10

Impuzamirongo

  • +Heb 11:17

Intangiriro 22:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni umwana utagira undi bavukana.

Impuzamirongo

  • +Heb 11:17-19; Yak 2:21

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2009, p. 18

    15/4/1998, p. 6

Intangiriro 22:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Intangiriro 22:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Yehova azatanga; Yehova azabyitaho.”

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Impuzamirongo

  • +Int 22:2; 2Ng 3:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 125

Intangiriro 22:16

Impuzamirongo

  • +Heb 6:13, 14
  • +Yoh 3:16; Rom 8:32; Heb 11:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/2012, p. 23-24

Intangiriro 22:17

Impuzamirongo

  • +Int 13:14, 16; 15:1, 5; Ibk 3:25
  • +Zb 2:8; Dan 2:44

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2008, p. 21

    15/9/2004, p. 9

    1/6/2004, p. 11

    15/5/2000, p. 15-16

    1/2/1998, p. 9-12, 17

Intangiriro 22:18

Impuzamirongo

  • +Int 3:15; Rom 9:7; Gal 3:16
  • +Gal 3:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 3 2020 p. 14-15

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    12/2018, p. 4

    Nimukanguke!,

    5/2012, p. 17

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2009, p. 4

    1/4/2009, p. 12

    1/9/2000, p. 20

    15/5/2000, p. 15-16

    1/2/1998, p. 9-12, 14-15

    1/8/1995, p. 10-11

    1/11/1994, p. 22-23

    1/12/1992, p. 14

    Ibyahishuwe, p. 311-312

    Isi Itarangwamo Intambara, p. 12-13, 15-18

    Uko abantu bashakishije Imana, p. 239

    Kubaho iteka, p. 117-118

Intangiriro 22:19

Impuzamirongo

  • +Int 21:31

Intangiriro 22:20

Impuzamirongo

  • +Int 11:26, 29

Intangiriro 22:22

Impuzamirongo

  • +Int 25:20

Intangiriro 22:23

Impuzamirongo

  • +Int 24:15; Rom 9:10

Intangiriro 22:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inshoreke.”

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 22:1Heb 11:17
Intang. 22:2Int 17:19; Yos 24:3; Rom 9:7
Intang. 22:2Yoh 3:16
Intang. 22:22Ng 3:1
Intang. 22:8Yoh 1:29; 1Pt 1:18, 19
Intang. 22:9Yoh 10:17, 18
Intang. 22:10Heb 11:17
Intang. 22:12Heb 11:17-19; Yak 2:21
Intang. 22:14Int 22:2; 2Ng 3:1
Intang. 22:16Heb 6:13, 14
Intang. 22:16Yoh 3:16; Rom 8:32; Heb 11:17
Intang. 22:17Int 13:14, 16; 15:1, 5; Ibk 3:25
Intang. 22:17Zb 2:8; Dan 2:44
Intang. 22:18Int 3:15; Rom 9:7; Gal 3:16
Intang. 22:18Gal 3:8
Intang. 22:19Int 21:31
Intang. 22:20Int 11:26, 29
Intang. 22:22Int 25:20
Intang. 22:23Int 24:15; Rom 9:10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 22:1-24

Intangiriro

22 Nyuma yaho Imana y’ukuri yiyemeza kugenzura Aburahamu ngo irebe niba afite ukwizera gukomeye,+ iramuhamagara iti: “Aburahamu we!” Aritaba ati: “Karame!” 2 Iramubwira iti: “Fata Isaka+ umuhungu wawe, umwana wabyaye kandi ukunda cyane,+ mujye mu gihugu cy’i Moriya,+ nimugerayo umutambeho igitambo gitwikwa n’umuriro kuri umwe mu misozi nzakwereka.”

3 Nuko Aburahamu azinduka kare mu gitondo atunganya indogobe ye, afata abagaragu be babiri n’umuhungu we Isaka kandi yasa inkwi yari gukoresha atamba igitambo. Hanyuma arahaguruka ajya ahantu Imana y’ukuri yari yamubwiye. 4 Ku munsi wa gatatu Aburahamu akiri kure aritegereza maze abona aho hantu. 5 Nuko Aburahamu abwira abagaragu be ati: “Musigarane n’indogobe hano, naho njye n’uyu muhungu tugiye hirya hariya gusenga, niturangiza turagaruka aho muri.”

6 Hanyuma Aburahamu afata inkwi zo gutwika igitambo azikorera umuhungu we Isaka, na we afata umuriro n’icyuma, maze baragenda. 7 Isaka ahamagara papa we Aburahamu ati: “Papa!” Na we ati: “Ndakumva mwana wanjye!” Nuko aramubaza ati: “Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba ho igitambo gitwikwa n’umuriro iri he?” 8 Aburahamu aramubwira ati: “Mwana wa, Imana iri buduhe intama yo gutamba, ibe igitambo gitwikwa n’umuriro.”+ Nuko Aburahamu na Isaka bakomeza urugendo.

9 Amaherezo bagera ahantu Imana y’ukuri yari yamubwiye, nuko Aburahamu ahubaka igicaniro,* agishyiraho inkwi, azirika umuhungu we Isaka amaboko n’amaguru, maze amushyira kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi.+ 10 Hanyuma Aburahamu afata icyuma agira ngo yice umuhungu we.+ 11 Ariko umumarayika wa Yehova amuhamagara ari mu ijuru ati: “Aburahamu, Aburahamu!” Na we aritaba ati: “Karame!” 12 Aramubwira ati: “Ntiwice uwo muhungu kandi ntugire ikintu kibi umukorera. Ubu noneho menye ko untinya kubera ko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”*+ 13 Nuko Aburahamu yubura amaso areba imbere ye abona isekurume* y’intama, amahembe yayo yafashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda afata iyo sekurume y’intama ayitamba ho igitambo gitwikwa n’umuriro aho gutamba umuhungu we. 14 Aburahamu yita aho hantu Yehova-yire.* Ni yo mpamvu kugeza ubu* hari abakunze kuvuga bati: “Ku musozi wa Yehova azatanga ibikenewe.”+

15 Nuko umumarayika wa Yehova ahamagara Aburahamu ubwa kabiri ari mu ijuru, 16 aramubwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘njyewe ubwanjye ndarahiye.+ Ubwo wabigenje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege,+ 17 nanjye nzaguha umugisha rwose. Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane bangane n’inyenyeri zo mu ijuru, bangane n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja+ kandi bazigarurira imijyi y’abanzi babo.+ 18 Nanone urubyaro rwawe+ ruzatuma abatuye isi babona umugisha kubera ko wanyumviye.’”+

19 Hanyuma Aburahamu asubira aho abagaragu be bari bari maze basubirana i Beri-sheba,+ Aburahamu akomeza guturayo.

20 Nyuma yaho Aburahamu yumva inkuru igira iti: “Miluka na we yabyaranye n’umuvandimwe wawe Nahori abana b’abahungu.+ 21 Umwana we wa mbere ni Usi, hagakurikiraho Buzi. Abandi ni Kemuweli papa wa Aramu, 22 Kesedi, Hazo, Piludashi, Yidilafu na Betuweli.”+ 23 Betuweli yabyaye Rebeka.+ Abo uko ari umunani Miluka yababyaranye na Nahori umuvandimwe wa Aburahamu. 24 Nanone Nahori yari afite undi mugore* witwaga Rewuma. Uwo mugore yaje kubyara Teba, Gahamu, Tahashi na Maka.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze