ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abafilipi 4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Abafilipi

      • Mukomeze kunga ubumwe, mwishime kandi mukomeze kugira imitekerereze myiza (1-9)

        • Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha (6, 7)

      • Pawulo ashimira Abafilipi kubera impano batanze (10-20)

      • Intashyo za nyuma (21-23)

Abafilipi 4:1

Impuzamirongo

  • +1Ts 2:19
  • +Flp 1:27

Abafilipi 4:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagire imitekerereze imwe.”

Impuzamirongo

  • +Rom 15:5, 6; 1Kor 1:10; 2Kor 13:11; Flp 2:2; 1Pt 3:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    8/2019, p. 9-10

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    11/2016, p. 14-15

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2003, p. 20

    15/10/1999, p. 14

    1/4/1994, p. 22

    Kubaho iteka, p. 232-233

Abafilipi 4:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bafatanyije nanjye kurwana intambara itoroshye.”

Impuzamirongo

  • +Zb 69:28; Luka 10:20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    9/2022, p. 15-16

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/1993, p. 13

Abafilipi 4:4

Impuzamirongo

  • +Zb 64:10; 1Ts 5:16

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/4/2011, p. 20

    1/7/2009, p. 12

    15/7/2008, p. 29

Abafilipi 4:5

Impuzamirongo

  • +Tito 3:2; Yak 3:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Egera Yehova, p. 224

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    12/2021, p. 29-30

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2009, p. 12

    15/7/2008, p. 29

    15/3/2008, p. 3

    1/11/2006, p. 6-7

    1/12/1998, p. 14-15

Abafilipi 4:6

Impuzamirongo

  • +Mat 6:25; Luka 12:22
  • +Yoh 16:23; Rom 12:12; 1Pt 5:6, 7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 191

    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya, ingingo 13

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 9

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    2/2020, p. 22

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    6/2019, p. 6

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    8/2017, p. 10-11

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2009, p. 3-4

    1/7/2009, p. 12

    15/3/2008, p. 13-14

    1/9/2006, p. 27, 28-29

    1/6/2001, p. 9

    15/7/2000, p. 6

    15/3/1999, p. 23

    15/1/1999, p. 18

    1/7/1995, p. 19

    1/11/1992, p. 23

    1/2/1988, p. 4, 5-6, 8

Abafilipi 4:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibitekerezo byanyu.”

Impuzamirongo

  • +Yoh 16:33; Rom 5:1
  • +Kol 3:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    1/2024, p. 21-22

    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya, ingingo 13

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 9

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    4/2019, p. 8, 13

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    10/2018, p. 28

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    8/2017, p. 8-12

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2009, p. 11-12

    15/3/2008, p. 13-14

    15/7/2000, p. 6

    15/3/1999, p. 23

    1/7/1995, p. 19

    1/8/1994, p. 18-19

    1/11/1992, p. 23

    1/2/1988, p. 9-13

Abafilipi 4:8

Impuzamirongo

  • +Kol 3:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya, ingingo 31

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    10/2022, p. 9

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 41

    Guma mu rukundo rw’Imana, p. 83-84

    Urukundo rw’Imana, p. 71-72

    Umunara w’Umurinzi,

    15/9/2003, p. 11-13

    1/3/1995, p. 15-17

Abafilipi 4:9

Impuzamirongo

  • +Flp 3:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/7/2005, p. 24-25

Abafilipi 4:10

Impuzamirongo

  • +2Kor 11:8, 9

Abafilipi 4:11

Impuzamirongo

  • +1Tm 6:6, 8; Heb 13:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/6/2003, p. 8-11

Abafilipi 4:12

Impuzamirongo

  • +1Kor 4:11; 2Kor 6:4, 10; 11:27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/6/2003, p. 8-11

    15/6/2001, p. 7

Abafilipi 4:13

Impuzamirongo

  • +Yes 40:29; 2Kor 4:7; 12:9, 10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 189

    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya, ingingo 20

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 40

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2001, p. 7

Abafilipi 4:15

Impuzamirongo

  • +2Kor 11:8, 9

Abafilipi 4:18

Impuzamirongo

  • +Flp 2:25
  • +Kuva 29:18

Abafilipi 4:19

Impuzamirongo

  • +2Kor 9:8

Abafilipi 4:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bibe bityo.”

Abafilipi 4:22

Impuzamirongo

  • +Flp 1:12, 13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/2/2013, p. 16

    1/3/2011, p. 23

    1/12/1998, p. 12

Abafilipi 4:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/2/2012, p. 18

    Umurimo w’Ubwami,

    4/1995, p. 7

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Fili. 4:11Ts 2:19
Fili. 4:1Flp 1:27
Fili. 4:2Rom 15:5, 6; 1Kor 1:10; 2Kor 13:11; Flp 2:2; 1Pt 3:8
Fili. 4:3Zb 69:28; Luka 10:20
Fili. 4:4Zb 64:10; 1Ts 5:16
Fili. 4:5Tito 3:2; Yak 3:17
Fili. 4:6Mat 6:25; Luka 12:22
Fili. 4:6Yoh 16:23; Rom 12:12; 1Pt 5:6, 7
Fili. 4:7Yoh 16:33; Rom 5:1
Fili. 4:7Kol 3:15
Fili. 4:8Kol 3:2
Fili. 4:9Flp 3:17
Fili. 4:102Kor 11:8, 9
Fili. 4:111Tm 6:6, 8; Heb 13:5
Fili. 4:121Kor 4:11; 2Kor 6:4, 10; 11:27
Fili. 4:13Yes 40:29; 2Kor 4:7; 12:9, 10
Fili. 4:152Kor 11:8, 9
Fili. 4:18Flp 2:25
Fili. 4:18Kuva 29:18
Fili. 4:192Kor 9:8
Fili. 4:22Flp 1:12, 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abafilipi 4:1-23

Ibaruwa yandikiwe Abafilipi

4 Bavandimwe nkunda kandi nkumbuye cyane! Muri ibyishimo byanjye kandi mumeze nk’ikamba ryanjye.+ Ncuti zanjye, ndabinginze ngo mukomeze+ kubera Umwami indahemuka.

2 Ewodiya na Sintike ndabinginga ngo bakemure ibibazo bafitanye* kuko ari abigishwa b’Umwami.+ 3 Nawe uwo dufatanyije umurimo, ndagusaba ngo ukomeze gufasha abo bagore bafatanyije nanjye* kubwiriza ubutumwa bwiza, hamwe na Kilementi n’abandi bakozi bagenzi banjye bose, amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy’ubuzima.+

4 Buri gihe mujye mwishimira mu Mwami. Nongere mbivuge, nimwishime!+ 5 Mujye mureka abantu bose babone ko mushyira mu gaciro.+ Dore Umwami ari hafi. 6 Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha.+ Ahubwo buri gihe mujye musenga Imana muyinginga, muyisabe ibayobore muri byose kandi mujye muhora muyishimira.+ 7 Ibyo nimubikora, amahoro+ y’Imana arenze cyane uko umuntu yabyiyumvisha, azarinda imitima yanyu+ n’ubwenge bwanyu* binyuze kuri Kristo Yesu.

8 Hanyuma rero bavandimwe, mukomeze gutekereza ku bintu+ by’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose. 9 Ibyo mwamenye, ibyo mwemeye, ibyo mwumvise n’ibyo mwabonye binyuze kuri njye, abe ari byo mukora+ kandi Imana y’amahoro izabana namwe.

10 Ubu ndishimye cyane kandi nshimira Umwami kubera ko mwongeye kugaragaza ko mumpangayikira.+ N’ubundi mwari musanzwe mumpangayikira, ariko ntimwari mwarabonye uko mubigaragaza. 11 Simbivugiye ko hari ibyo nkeneye, kuko nitoje kunyurwa mu buzima bwose naba ndimo.+ 12 Namenye uko umuntu yabaho afite ibintu bike,+ n’ukuntu yabaho afite ibintu byinshi. Nanone namenye ibanga ry’ukuntu umuntu yabaho yishimye, yaba ahaze cyangwa ashonje, yaba akize cyangwa akennye. 13 Ibintu byose mbishobora bitewe n’uko Imana imfasha, ikampa imbaraga.+

14 Icyakora, mwarakoze cyane kuko mwamfashije kwihanganira imibabaro yanjye. 15 Mu by’ukuri, namwe Bafilipi muzi ko igihe navaga i Makedoniya, mumaze kumva ubutumwa bwiza ku nshuro ya mbere, nta rindi torero ryamfashije kubona ibyo nkeneye uretse mwe.+ 16 Igihe nari ndi i Tesalonike mwanyoherereje ibintu nari nkeneye. Ntimwabikoze rimwe gusa ahubwo mwabikoze inshuro ebyiri. 17 Ibyo simbivuze mbitewe n’uko nshishikajwe no guhabwa impano, ahubwo mbivuze mbitewe n’uko nshaka ko mubona imigisha, izanwa no gutanga. 18 Icyakora, mfite ibintu byose ndetse ahubwo mfite ibirenze ibyo nkeneye. Nta cyo mbuze, kuko ubu Epafuradito+ yangejejeho ibintu mwanyoherereje. Impano mwampaye zimeze nk’igitambo gitwikwa n’umuriro, kigatanga impumuro nziza+ ishimisha Imana. 19 Imana yanjye, na yo izakoresha ubutunzi bwayo buhebuje, ibahe ibyo mukeneye byose+ binyuze kuri Kristo Yesu. 20 Nuko rero, Imana yacu, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru, ihabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.*

21 Munsuhurize abera bose bunze ubumwe na Kristo Yesu. Abavandimwe turi kumwe barabasuhuza. 22 Abera bose, ariko cyane cyane abo kwa Kayisari,+ barabasuhuza.

23 Mbifurije ko Umwami wacu Yesu Kristo yabagaragariza ineza ihebuje* kubera ko mufite imitekerereze myiza.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze