ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 27
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe

      • Pawulo ajya i Roma (1-12)

      • Imiraba yikubita ku bwato (13-38)

      • Ubwato bumeneka (39-44)

Ibyakozwe 27:1

Impuzamirongo

  • +Ibk 25:12

Ibyakozwe 27:2

Impuzamirongo

  • +Ibk 19:29; 20:4; Kol 4:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 204

Ibyakozwe 27:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 204

Ibyakozwe 27:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 204-205, 208

Ibyakozwe 27:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 204-205, 208

Ibyakozwe 27:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 205, 208

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/1999, p. 29-30

Ibyakozwe 27:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 205

Ibyakozwe 27:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ahantu amato ahagurukira cyangwa aho apakururira imizigo.

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 205-207

Ibyakozwe 27:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Icyo gihe cyabaga mu kwezi kwa Tishiri. Kuri kalendari yo muri iki gihe, uko kwezi guhera mu kwa cyenda kukageza mu kwa cumi. Muri icyo gihe ni bwo imvura yabaga itangiye kugwa, kandi mu nyanja habaga harimo imiyaga ikaze.

Impuzamirongo

  • +Lew 16:29, 30; 23:27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 205-207

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 5 2017, p. 9

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2010, p. 23

    15/3/1999, p. 31

Ibyakozwe 27:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 5 2017, p. 9

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/1999, p. 31

Ibyakozwe 27:11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 207

Ibyakozwe 27:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 207

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/1999, p. 31

Ibyakozwe 27:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni icyuma kiba gifashe ku bwato, bamanurira mu mazi kigatuma butava aho buri.

Ibyakozwe 27:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, umuyaga wo mu majyaruguru y’iburasirazuba.

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 207

Ibyakozwe 27:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Iyo havutse ibibazo bikomeye mu nyanja, ubwo bwato buto ni bwo bifashisha barokora abantu.

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 207

Ibyakozwe 27:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Wari umusenyi wo mu kigobe cya Sirita.

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 207

Ibyakozwe 27:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 207

Ibyakozwe 27:20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 207

Ibyakozwe 27:21

Impuzamirongo

  • +Ibk 27:9, 10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 207-208

Ibyakozwe 27:22

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 207-208

Ibyakozwe 27:23

Impuzamirongo

  • +Ibk 5:18, 19; Heb 1:7, 14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 208-209

Ibyakozwe 27:24

Impuzamirongo

  • +Ibk 23:11; 25:11, 12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    9/2016, p. 15-16

Ibyakozwe 27:26

Impuzamirongo

  • +Ibk 28:1

Ibyakozwe 27:27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 209

Ibyakozwe 27:29

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 209

Ibyakozwe 27:30

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1999, p. 30

Ibyakozwe 27:31

Impuzamirongo

  • +Ibk 27:22

Ibyakozwe 27:35

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 206, 209

Ibyakozwe 27:38

Impuzamirongo

  • +Yona 1:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 209

Ibyakozwe 27:39

Impuzamirongo

  • +Ibk 28:1

Ibyakozwe 27:40

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 209

Ibyakozwe 27:41

Impuzamirongo

  • +Ibk 27:22; 2Kor 11:25

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Hamya, p. 209

Ibyakozwe 27:42

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1999, p. 30

Ibyakozwe 27:44

Impuzamirongo

  • +Ibk 27:23, 24

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ibyak. 27:1Ibk 25:12
Ibyak. 27:2Ibk 19:29; 20:4; Kol 4:10
Ibyak. 27:9Lew 16:29, 30; 23:27
Ibyak. 27:21Ibk 27:9, 10
Ibyak. 27:23Ibk 5:18, 19; Heb 1:7, 14
Ibyak. 27:24Ibk 23:11; 25:11, 12
Ibyak. 27:26Ibk 28:1
Ibyak. 27:31Ibk 27:22
Ibyak. 27:38Yona 1:5
Ibyak. 27:39Ibk 28:1
Ibyak. 27:41Ibk 27:22; 2Kor 11:25
Ibyak. 27:44Ibk 27:23, 24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyakozwe 27:1-44

Ibyakozwe n’intumwa

27 Bimaze kwemezwa ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani,+ bafata Pawulo n’izindi mfungwa babashinga uwitwaga Yuliyo, wari umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za Ogusito. 2 Dufatira ubwato ahitwa Adaramutiyo, bukaba bwari bugiye kujya mu turere tunyuranye two ku nkombe y’intara ya Aziya. Nuko tugenda muri ubwo bwato turi kumwe na Arisitariko+ wari Umunyamakedoniya w’i Tesalonike. 3 Ku munsi ukurikiyeho duhagarara i Sidoni, kandi Yuliyo agirira Pawulo neza, amwemerera kujya mu ncuti ze kugira ngo zimwiteho.

4 Tuvuye aho dukomeza kugenda mu nyanja, tugenda ikirwa cya Shipure kidukingiye umuyaga, kuko wari uduturutse imbere. 5 Nuko tunyura mu nyanja, duca iruhande rw’i Kilikiya na Pamfiliya, duhagarara i Mira ho muri Lisiya. 6 Tuhageze, umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare abona ubwato bwo muri Alegizandiriya bwari bugiye mu Butaliyani, ategeka ko tubujyamo. 7 Hanyuma tumara iminsi muri ubwo bwato tugenda buhoro buhoro, tugera i Kinido bituruhije. Ariko kubera ko umuyaga watubujije gukomeza, tunyura ahateganye n’i Salumoni, ikirwa cya Kirete kidukingiye umuyaga. 8 Nuko tugenda hafi y’inkombe zacyo bituruhije cyane, duhagarara ahantu hitwa Icyambu* Cyiza, hafi y’umujyi wa Lasaya.

9 Twari twaratinze cyane kandi n’igihe cyo kwigomwa kurya no kunywa*+ cyari cyararangiye. Ubwo rero kunyura mu nyanja byashoboraga kuduteza akaga. Ni yo mpamvu Pawulo yabagiriye inama. 10 Yarababwiye ati: “Mwa bantu mwe, ndabona nidukomeza uru rugendo biri butume hangirika byinshi kandi tugatakaza ibintu byinshi. Si imizigo n’ubwato gusa biri bwangirike, ahubwo dushobora kubura n’ubuzima bwacu.” 11 Icyakora umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare ahitamo kumvira umuyobozi w’abatwaraga ubwato hamwe na nyirabwo, aho kumvira ibyo Pawulo avuze. 12 Kubera ko icyo cyambu kitari cyiza ku buryo bahamara amezi y’imbeho, abenshi bemeje ko bahagurutsa ubwato bakahava, kugira ngo barebe niba bagera i Foyinike akaba ari ho bamara amezi y’imbeho. Icyo cyari icyambu cy’i Kirete, cyerekeza mu majyaruguru y’uburasirazuba no mu majyepfo y’uburasirazuba.

13 Igihe babonaga ko umuyaga uturuka mu majyepfo wahuhaga woroheje, batekereje ko bageze ku mugambi wabo, maze bazamura icyuma gitsika ubwato,* batangira kugendera hafi y’inkombe z’ikirwa cya Kirete. 14 Ariko bidatinze, haje umuyaga ukaze cyane witwa Urakulo* utangira guhuha. 15 Kubera ko ubwato bwikozaga hirya no hino kandi bukaba butarashoboraga guhangana n’umuyaga wari uturutse imbere, twararetse umuyaga utujyana aho ushaka. 16 Nuko turakomeza, tugenda dukingiwe umuyaga n’akarwa gato kitwaga Kawuda. Icyo gihe ni bwo twashoboye kwiyegereza ubwato buto* bwari buziritse ku bwato bunini twarimo. Icyakora byaraturuhije cyane. 17 Ariko bamaze kubushyira mu bwato bunini, batangira guhambira ubwo bwato bunini banyujije imigozi munsi yabwo kugira ngo babukomeze. Kubera ko batinyaga ko ubwato bwagonga umusenyi wo mu nyanja,* bamanuye imyenda iyobora ubwato n’ibindi bintu biyobora ubwato, nuko bujya aho bushaka. 18 Icyakora kubera ko ubwato bwikozaga hirya no hino cyane bitewe n’umuyaga mwinshi wo mu nyanja, ku munsi ukurikiyeho batangiye kujugunya imitwaro mu nyanja kugira ngo bagabanye uburemere bw’ubwato. 19 Ku munsi wa gatatu, bajugunye n’ibikoresho by’ubwato.

20 Nuko tumaze iminsi myinshi tutabona izuba cyangwa inyenyeri kandi duhanganye n’umuyaga mwinshi, icyizere cyo kuba twarokoka gitangira gushira. 21 Hashize igihe kirekire nta muntu ugira icyo arya, Pawulo ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Mwa bantu mwe, rwose mwagombye kuba mwarumviye inama yanjye, ntimuhagurutse ubwato ngo muve i Kirete. Murabona ko byaduhombeje, ibintu bimwe bikangirika, ibindi bigatakara.+ 22 Ariko noneho ndabasaba ngo mureke guhangayika, kuko nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba, uretse ubu bwato bwonyine. 23 Muri iri joro, umumarayika+ w’Imana nsenga kandi nkorera umurimo wera, yahagaze iruhande rwanjye, 24 aravuga ati: ‘Pawulo, witinya kuko ugomba guhagarara imbere ya Kayisari,+ kandi dore Imana izarokora abo muri kumwe mu bwato bose.’ 25 Ubwo rero, mwihangayika! Niringiye Imana kandi nizeye ko bizagenda neza neza nk’uko umumarayika yabimbwiye. 26 Icyakora ubwato buzatumenekeraho tugeze hafi y’ikirwa runaka.”+

27 Nuko mu ijoro rya 14, icyo gihe ubwato bukaba bwarikozaga hirya no hino mu nyanja, abasare batangira gukeka ko bageze hafi y’ubutaka. 28 Bapimye ubujyakuzimu basanga ni metero 36. Bigiye imbere gato bongera gupima ubujyakuzimu, basanga ari metero 27. 29 Nuko bamanurira mu mazi ibitsika ubwato bine ahagana inyuma ku bwato, bitewe no gutinya ko twari kugonga ibibuye byo mu mazi, maze batangira kwifuza ko bucya. 30 Ariko igihe abatwaraga ubwato bashakaga uko babuvamo, bakamanurira ubwato buto mu nyanja bajijisha nk’aho bashaka kujya kumanura ibitsika ubwato ahagana imbere, 31 Pawulo yabwiye umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare, hamwe n’abasirikare ati: “Aba bantu nibataguma mu bwato, ntimushobora kurokoka.”+ 32 Hanyuma abasirikare baca imigozi yari ifashe ubwo bwato buto, barabureka buragwa.

33 Nuko bugiye gucya, Pawulo atangira kubatera inkunga bose ngo bagire icyo barya, agira ati: “Uyu ni umunsi wa 14 muhangayitse, kandi kugeza n’ubu nta cyo murarya. 34 Bityo rero, ndabatera inkunga yo kugira icyo murya, kuko ari mwe bifitiye akamaro kugira ngo murokoke. Rwose nta n’umwe muri mwe uri bugire icyo aba.” 35 Amaze kuvuga ibyo, na we afata umugati, ashimira Imana abo bantu bose babireba, arawumanyagura atangira kurya. 36 Nuko abantu bose bareka guhangayika kandi na bo batangira kurya. 37 Twese hamwe twari mu bwato turi abantu 276. 38 Nuko bamaze guhaga batangira kujugunya ingano mu nyanja kugira ngo bagabanye uburemere bw’ubwato.+

39 Bumaze gucya, ntibashobora kumenya icyo gihugu,+ ahubwo babona ahantu hari inkombe iriho umusenyi, maze biyemeza ko bibashobokeye ari ho bahagarara. 40 Nuko baca ibitsika ubwato, barabireka bigwa mu nyanja bahambura n’imigozi yari ifashe ingashya, maze bamaze kwerekeza mu muyaga umwenda w’imbere w’ubwato, batangira kugana ku nkombe. 41 Bageze ahantu hari ikirundo cy’umucanga munsi y’amazi ubwato burakigonga, umutwe wabwo w’imbere ufatwamo ntiwanyeganyega, naho igice cy’inyuma gitangira kumenagurwa n’imiraba yo mu nyanja.+ 42 Bigenze bityo, abasirikare biyemeza ko bagiye kwica imfungwa kugira ngo hatagira uwoga akabacika. 43 Ariko umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare ashaka gukiza Pawulo, maze ababuza gukora ibyo biyemeje. Nuko ategeka ko abashoboye koga bajya mu nyanja bakagera ku butaka ari aba mbere, 44 abasigaye na bo bakabigenza batyo, bamwe bakagenda bafashe ku mbaho, abandi bafashe ku bintu byavuye mu bwato. Uko ni ko bose bashoboye kugera ku butaka ari bazima.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze