ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abatesalonike 2
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya 2 Abatesalonike

      • Umuntu usuzugura amategeko (1-12)

      • Abagira inama yo gushikama (13-17)

2 Abatesalonike 2:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ukuhaba.”

Impuzamirongo

  • +Mat 24:3
  • +1Ts 4:17

2 Abatesalonike 2:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +1Yh 4:1
  • +Zef 1:14; 2Pt 3:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/1987, p. 3-9, 14-15

2 Abatesalonike 2:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +1Tm 4:1; 2Tm 2:16-18; 4:3; 2Pt 2:1; 1Yh 2:18, 19
  • +Mat 7:15; Ibk 20:29, 30
  • +2Pt 2:1, 3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/6/2015, p. 14-15

    15/9/2008, p. 30

    1/9/2003, p. 6

    1/8/1988, p. 5

    1/9/1986, p. 4, 13-16

    Ubuhinduzi bw’isi nshya (nwt),

2 Abatesalonike 2:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/1988, p. 5

2 Abatesalonike 2:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    7/2019, p. 4

2 Abatesalonike 2:7

Impuzamirongo

  • +Ibk 20:29, 30; 1Kor 11:18, 19; 1Yh 2:18

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    7/2019, p. 4

    Ababwiriza b’Ubwami, p. 34-35

2 Abatesalonike 2:8

Impuzamirongo

  • +1Tm 6:13-15; 2Tm 4:1, 8
  • +Yes 11:4; Ibh 19:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    7/2019, p. 4

    Umunara w’Umurinzi,

    15/9/2010, p. 28

    15/9/2008, p. 30

    Ibyahishuwe, p. 282

2 Abatesalonike 2:9

Impuzamirongo

  • +2Kor 11:3
  • +Mat 24:24

2 Abatesalonike 2:10

Impuzamirongo

  • +Mat 24:11

2 Abatesalonike 2:11

Impuzamirongo

  • +Mat 24:5; 1Tm 4:1; 2Tm 4:3, 4

2 Abatesalonike 2:13

Impuzamirongo

  • +Yoh 6:44; Rom 8:30
  • +Yoh 17:17; 1Kor 6:11; 1Ts 4:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/9/2008, p. 30

2 Abatesalonike 2:14

Impuzamirongo

  • +1Pt 5:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/9/2008, p. 30

2 Abatesalonike 2:15

Impuzamirongo

  • +1Kor 15:58; 16:13
  • +1Kor 11:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/12/2013, p. 8-9

2 Abatesalonike 2:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu bwinshi butagereranywa.”

Impuzamirongo

  • +1Yh 4:10
  • +1Pt 1:3, 4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1995, p. 6

2 Abatesalonike 2:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bagatuma mugira ubutwari.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1995, p. 6

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Tes. 2:1Mat 24:3
2 Tes. 2:11Ts 4:17
2 Tes. 2:21Yh 4:1
2 Tes. 2:2Zef 1:14; 2Pt 3:10
2 Tes. 2:31Tm 4:1; 2Tm 2:16-18; 4:3; 2Pt 2:1; 1Yh 2:18, 19
2 Tes. 2:3Mat 7:15; Ibk 20:29, 30
2 Tes. 2:32Pt 2:1, 3
2 Tes. 2:7Ibk 20:29, 30; 1Kor 11:18, 19; 1Yh 2:18
2 Tes. 2:81Tm 6:13-15; 2Tm 4:1, 8
2 Tes. 2:8Yes 11:4; Ibh 19:15
2 Tes. 2:92Kor 11:3
2 Tes. 2:9Mat 24:24
2 Tes. 2:10Mat 24:11
2 Tes. 2:11Mat 24:5; 1Tm 4:1; 2Tm 4:3, 4
2 Tes. 2:13Yoh 6:44; Rom 8:30
2 Tes. 2:13Yoh 17:17; 1Kor 6:11; 1Ts 4:7
2 Tes. 2:141Pt 5:10
2 Tes. 2:151Kor 15:58; 16:13
2 Tes. 2:151Kor 11:2
2 Tes. 2:161Yh 4:10
2 Tes. 2:161Pt 1:3, 4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Abatesalonike 2:1-17

Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abatesalonike

2 Ariko rero bavandimwe, ku birebana no kuhaba* k’Umwami wacu Yesu Kristo+ no guhurizwa hamwe kwacu kugira ngo tubane na we,+ hari icyo tubasaba. 2 Turabasaba kudahangayika ngo mutakaze ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu cyangwa ngo usange mwagize ubwoba, byaba bitewe n’ubutumwa busa n’ubuturutse ku Mana+ cyangwa ubutumwa buvuzwe mu magambo cyangwa ibaruwa isa naho iturutse kuri twe, bivuga ko umunsi wa Yehova*+ wamaze kuza.

3 Ntihakagire ubashuka mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mbere y’uko uwo munsi uza, hazabanza habeho ubuhakanyi,*+ n’umuntu usuzugura amategeko+ agaragazwe, ari we muntu ukwiriye kurimbuka.+ 4 Yishyira hejuru akarwanya ikintu icyo ari cyo cyose abantu bita imana cyangwa basenga, akicara mu rusengero rw’Imana akigaragaza nk’aho ari we Mana. 5 Ese ntimwibuka ko igihe nari nkiri kumwe namwe najyaga mbabwira ibyo bintu?

6 Ubu muzi igituma atagaragara. Azagaragara igihe cyateganyijwe kigeze. 7 Mu by’ukuri, uwo muntu usuzugura amategeko, ubu yatangiye gukorera mu ibanga.+ Ariko azakomeza gukorera mu ibanga kugeza igihe utuma atagaragara azaba atagihari. 8 Uwo muntu usuzugura amategeko azigaragaza, hanyuma mu gihe cyo kuhaba k’Umwami Yesu, Umwami amuhindure ubusa,+ akoresheje amagambo afite imbaraga ava mu kanwa ke.+ 9 Igihe umuntu usuzugura amategeko azagaragara, Satani+ azamuha imbaraga zo gukora ibikorwa bikomeye, ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma.+ 10 Azabikorana uburyarya ubwo ari bwo bwose,+ kugira ngo ayobye abagomba kurimbuka. Icyo kizaba ari cyo gihano cyabo kubera ko banze kwemera inyigisho z’ukuri, zari gutuma bakizwa. 11 Ni yo mpamvu Imana yabaretse bakayoba, kugira ngo bajye bizera ibinyoma,+ 12 maze bose bazahanwe bitewe n’uko batemeye ukuri, ahubwo bakishimira ibibi.

13 Ariko kandi bavandimwe Yehova akunda, twumva buri gihe tugomba gushimira Imana kubera mwe, kuko kuva kera cyane, Imana yari yariyemeje kuzagira abantu itoranya+ kugira ngo ibahe agakiza. Ibyo yabikoze, ubwo yabezaga+ binyuze ku mwuka wera no kuba mwarizeye ukuri. 14 Yabatoranyije binyuze ku butumwa bwiza tubwiriza, kugira ngo muhabwe icyubahiro nk’icy’Umwami wacu Yesu Kristo.+ 15 None rero bavandimwe, nimushikame+ kandi mukomere ku byo mwigishijwe,+ mwaba mwarabyigishijwe binyuze ku butumwa mwabwiwe mu magambo cyangwa binyuze ku ibaruwa twabandikiye. 16 Nanone Imana, ari yo Papa wo mu ijuru, iradukunda,+ igahora iduhumuriza, ikaduha n’ibyiringiro+ kubera ko igira ineza nyinshi ihebuje.* Dusenga dusaba ko yo n’Umwami wacu Yesu Kristo 17 babahumuriza kandi bagatuma mushikama* kugira ngo muhore mukora ibyiza, haba mu byo muvuga cyangwa mu byo mukora.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze