ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 42
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Abaturage basaba Yeremiya kubasabira (1-6)

      • Yehova ababuza kujya muri Egiputa (7-22)

Yeremiya 42:1

Impuzamirongo

  • +Yer 40:13, 14

Yeremiya 42:2

Impuzamirongo

  • +Gut 28:62

Yeremiya 42:8

Impuzamirongo

  • +Yer 41:16

Yeremiya 42:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “nzababazwa.”

Impuzamirongo

  • +Gut 32:36; Yer 18:7, 8; Mika 7:18

Yeremiya 42:11

Impuzamirongo

  • +Yer 41:17, 18

Yeremiya 42:12

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:6

Yeremiya 42:14

Impuzamirongo

  • +Yer 43:4, 7

Yeremiya 42:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “gutura igihe gito.”

Yeremiya 42:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”

Impuzamirongo

  • +Gut 28:45; Yer 44:12-14, 27, 28

Yeremiya 42:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”

  • *

    Cyangwa “indwara.”

Yeremiya 42:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muhinduke iciro ry’imigani.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:8-10; 2Ng 34:24, 25; 36:16, 17; Amg 2:4
  • +Yer 29:18

Yeremiya 42:20

Impuzamirongo

  • +Yer 42:1, 2

Yeremiya 42:21

Impuzamirongo

  • +2Ng 24:19; Neh 9:26; Zek 7:11

Yeremiya 42:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”

Impuzamirongo

  • +Yer 43:10, 11

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 42:1Yer 40:13, 14
Yer. 42:2Gut 28:62
Yer. 42:8Yer 41:16
Yer. 42:10Gut 32:36; Yer 18:7, 8; Mika 7:18
Yer. 42:11Yer 41:17, 18
Yer. 42:12Kuva 34:6
Yer. 42:14Yer 43:4, 7
Yer. 42:16Gut 28:45; Yer 44:12-14, 27, 28
Yer. 42:182Bm 25:8-10; 2Ng 34:24, 25; 36:16, 17; Amg 2:4
Yer. 42:18Yer 29:18
Yer. 42:20Yer 42:1, 2
Yer. 42:212Ng 24:19; Neh 9:26; Zek 7:11
Yer. 42:22Yer 43:10, 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 42:1-22

Yeremiya

42 Hanyuma abayobozi b’ingabo bose na Yohanani+ umuhungu wa Kareya, Yezaniya umuhungu wa Hoshaya n’abantu bose, uhereye ku muntu usanzwe ukageza ku muntu ukomeye, baraza 2 babwira umuhanuzi Yeremiya bati: “Turakwinginze, umva icyo dushaka kukwisabira: Usenge udusabira kuri Yehova Imana yawe, usabire aba bantu basigaye bose, kuko twasigaye turi bake kandi twarahoze turi benshi cyane,+ nk’uko nawe ubibona. 3 Yehova Imana yawe atubwire inzira dukwiriye kunyuramo n’icyo dukwiriye gukora.”

4 Nuko umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati: “Ndabumvise kandi ngiye gusenga Yehova Imana yanyu nk’uko mwabinsabye. Ijambo ryose Yehova ari bubasubize ndaribabwira nta cyo mbahishe.”

5 Na bo babwira Yeremiya bati: “Yehova abe umuhamya w’ukuri kandi wizerwa wo kudushinja, nitudakora ibyo Yehova Imana yawe adusabye byose agukoresheje. 6 Igisubizo cyaba cyiza cyangwa kibi, tuzumvira Yehova Imana yacu tugutumyeho ngo ujye kutubariza, kugira ngo tumererwe neza, bitewe n’uko tuzaba twumviye ijwi rya Yehova Imana yacu.”

7 Hashize iminsi 10, Yehova avugisha Yeremiya. 8 Nuko ahamagaza Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose bari kumwe na we n’abantu bose, uhereye ku muntu usanzwe ukageza ku muntu ukomeye.+ 9 Arababwira ati: “Yehova Imana ya Isirayeli, uwo mwantumyeho kugira ngo mugezeho ibyo mwamusabye, aravuga ati: 10 ‘nimukomeza gutura muri iki gihugu, nzabubaka aho kubasenya, nzabatera aho kubarandura, kuko nzicuza* kuba narabateje ibyago.+ 11 Ntimugire ubwoba bitewe n’umwami w’i Babuloni mutinya.’+

“Yehova aravuga ati: ‘ntabatere ubwoba kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore kandi mbakize. 12 Nzabagirira imbabazi+ kandi na we azabagirira imbabazi abagarure mu gihugu cyanyu.’”

13 “‘Ariko nimuvuga muti: “oya; ntituzaguma muri iki gihugu,” maze mukanga kumvira ibyo Yehova Imana yanyu ababwira, 14 mukavuga muti: “oya; ahubwo tuzajya mu gihugu cya Egiputa+ aho tutazongera kubona intambara, ntitwumve ijwi ry’ihembe cyangwa ngo dusonze twabuze umugati; aho ni ho tuzaba.” 15 Nimwumve ibyo Yehova avuga, mwebwe abasigaye i Buyuda. Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “niba mwiyemeje kujya muri Egiputa, akaba ari ho mujya gutura,* 16 intambara* mutinya izabasanga mu gihugu cya Egiputa, inzara ibatera ubwoba ibakurikirane muri Egiputa kandi ni ho muzapfira.+ 17 Abantu bose biyemeje kujya gutura muri Egiputa, bazicwa n’intambara,* inzara n’icyorezo,* nta n’umwe muri bo uzarokoka cyangwa ngo acike ibyago nzabateza.”’

18 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nk’uko nasutse uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ku baturage b’i Yerusalemu,+ ni ko nzabasukaho uburakari bwanjye nimujya muri Egiputa. Muzahinduka umuvumo,* ikintu giteye ubwoba, babasuzugure,* babatuke+ kandi ntimuzongera kubona iki gihugu.’

19 “Mwa basigaye bo mu Buyuda mwe, Yehova yababujije kujya muri Egiputa. Mumenye ko mbaburiye uyu munsi, 20 kuko ikosa ryanyu rizatuma mupfa. Mwansabye gusenga Yehova Imana yanyu mbasabira. Mwarambwiye muti: ‘senga udusabira kuri Yehova Imana yacu kandi ibyo Yehova Imana yacu azakubwira byose uzabitubwire maze natwe tubikore.’+ 21 Uyu munsi ndabibabwiye, ariko ntimuzumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu, cyangwa ngo mukore ibyo yantumye ngo mbabwire.+ 22 Ubwo rero mumenye ko icyo gihugu mwifuza kujya kubamo ari cyo muzapfiramo mwishwe n’intambara* inzara n’icyorezo.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze