ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 49
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Ibyahanuriwe Abamoni (1-6)

      • Ibyahanuriwe Edomu (7-22)

        • Edomu ntiyari gukomeza kuba igihugu (17, 18)

      • Ibyahanuriwe Damasiko (23-27)

      • Ibyahanuriwe Kedari na Hasori (28-33)

      • Ibyahanuriwe Elamu (34-39)

Yeremiya 49:1

Impuzamirongo

  • +Int 19:36, 38; Gut 2:19; 2Ng 20:1
  • +1Bm 11:5; Zef 1:4, 5
  • +Amo 1:13

Yeremiya 49:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ihakikije.”

Impuzamirongo

  • +Gut 3:11; Yos 13:24, 25; Ezk 25:5; Amo 1:14
  • +Ezk 21:19, 20
  • +Yes 14:2; Yer 50:19; Zef 2:9

Yeremiya 49:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibigunira.”

  • *

    Cyangwa “ibiraro by’intama.”

Impuzamirongo

  • +Amo 1:13, 15

Yeremiya 49:7

Impuzamirongo

  • +Int 36:10, 11; Ezk 25:13; Amo 1:12; Obd 8

Yeremiya 49:8

Impuzamirongo

  • +Yes 21:13; Yer 25:17, 23

Yeremiya 49:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Guhumba ni ukujya gushaka imyaka yasigaye mu murima bamaze gusarura. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Obd 5

Yeremiya 49:10

Impuzamirongo

  • +Obd 6, 9
  • +Mal 1:3, 4

Yeremiya 49:12

Impuzamirongo

  • +Yer 25:27, 28; Amg 4:21; Obd 16

Yeremiya 49:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +Yes 34:6; 63:1; Yer 49:22; Amo 1:12
  • +Obd 18; Mal 1:3

Yeremiya 49:14

Impuzamirongo

  • +Obd 1

Yeremiya 49:15

Impuzamirongo

  • +Obd 2-4

Yeremiya 49:17

Impuzamirongo

  • +Yer 49:13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 163

Yeremiya 49:18

Impuzamirongo

  • +Int 19:24, 25
  • +Yes 34:6, 10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 163

Yeremiya 49:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

  • *

    Cyangwa “umushumba.”

Impuzamirongo

  • +Yer 4:7
  • +Zb 76:7; Yer 50:44-46; Nah 1:6

Yeremiya 49:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.

Impuzamirongo

  • +Obd 9
  • +Mal 1:4

Yeremiya 49:21

Impuzamirongo

  • +1Bm 9:26

Yeremiya 49:22

Impuzamirongo

  • +Yer 4:13
  • +Yer 48:40; 49:13

Yeremiya 49:23

Impuzamirongo

  • +Yes 17:1; Amo 1:3
  • +Kub 13:21; 2Bm 17:24; Zek 9:1, 2

Yeremiya 49:27

Impuzamirongo

  • +Amo 1:4

Yeremiya 49:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +Int 25:13; Yes 42:11; 60:7; Ezk 27:21

Yeremiya 49:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Yeremiya 49:32

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mu byerekezo byose.”

Impuzamirongo

  • +Yer 9:25, 26; 25:17, 23

Yeremiya 49:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni inyamaswa zimeze nk’imbwa.

Yeremiya 49:34

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:18
  • +Int 10:22; Yes 21:2; Yer 25:17, 25; Ezk 32:24; Dan 8:2; Ibk 2:8, 9

Yeremiya 49:35

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ari wo ntangiriro z’imbaraga zayo.”

Impuzamirongo

  • +Yes 22:6

Yeremiya 49:37

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abahiga ubugingo bwabo.”

Yeremiya 49:38

Impuzamirongo

  • +Yer 25:17, 25

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 49:1Int 19:36, 38; Gut 2:19; 2Ng 20:1
Yer. 49:11Bm 11:5; Zef 1:4, 5
Yer. 49:1Amo 1:13
Yer. 49:2Gut 3:11; Yos 13:24, 25; Ezk 25:5; Amo 1:14
Yer. 49:2Ezk 21:19, 20
Yer. 49:2Yes 14:2; Yer 50:19; Zef 2:9
Yer. 49:3Amo 1:13, 15
Yer. 49:7Int 36:10, 11; Ezk 25:13; Amo 1:12; Obd 8
Yer. 49:8Yes 21:13; Yer 25:17, 23
Yer. 49:9Obd 5
Yer. 49:10Obd 6, 9
Yer. 49:10Mal 1:3, 4
Yer. 49:12Yer 25:27, 28; Amg 4:21; Obd 16
Yer. 49:13Yes 34:6; 63:1; Yer 49:22; Amo 1:12
Yer. 49:13Obd 18; Mal 1:3
Yer. 49:14Obd 1
Yer. 49:15Obd 2-4
Yer. 49:17Yer 49:13
Yer. 49:18Int 19:24, 25
Yer. 49:18Yes 34:6, 10
Yer. 49:19Yer 4:7
Yer. 49:19Zb 76:7; Yer 50:44-46; Nah 1:6
Yer. 49:20Obd 9
Yer. 49:20Mal 1:4
Yer. 49:211Bm 9:26
Yer. 49:22Yer 4:13
Yer. 49:22Yer 48:40; 49:13
Yer. 49:23Yes 17:1; Amo 1:3
Yer. 49:23Kub 13:21; 2Bm 17:24; Zek 9:1, 2
Yer. 49:27Amo 1:4
Yer. 49:28Int 25:13; Yes 42:11; 60:7; Ezk 27:21
Yer. 49:32Yer 9:25, 26; 25:17, 23
Yer. 49:342Bm 24:18
Yer. 49:34Int 10:22; Yes 21:2; Yer 25:17, 25; Ezk 32:24; Dan 8:2; Ibk 2:8, 9
Yer. 49:35Yes 22:6
Yer. 49:38Yer 25:17, 25
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 49:1-39

Yeremiya

49 Ibyahanuriwe Abamoni.+ Yehova aravuga ati:

“Ese Isirayeli nta bahungu igira?

Ese ntifite uzahabwa umurage wayo?

Kuki Malikamu+ yafashe Gadi?+

Kuki abantu bayo batuye mu mijyi ya Isirayeli?”

 2 “Yehova aravuga ati: ‘ubwo rero mu minsi iri imbere,

Nzatuma ijwi riburira abantu ko hagiye kuba intambara ryumvikanira i Raba+ y’Abamoni.+

Hazahinduka ikirundo cy’amatongo

Kandi imidugudu yaho* izatwikwa n’umuriro.’

‘Isirayeli izafata akarere k’abayambuye akarere kayo,’+ ni ko Yehova avuga.

 3 ‘Rira cyane Heshiboni we, kuko Ayi yasenywe.

Mwa midugudu y’i Raba mwe, nimurire,

Mwambare imyenda y’akababaro.*

Murire cyane kandi muzerere mu ngo z’amatungo zubakishijwe amabuye,*

Kuko Malikamu izajyanwa ku ngufu,

Hamwe n’abatambyi bayo n’abatware bayo.+

 4 Kuki wirata ibibaya byawe,

Wa mukobwa w’umuhemu we,

Kuki wirata ibibaya byawe birimo amazi, wowe wiringira ubutunzi bwawe

Kandi ukavuga uti: “ni nde uzantera?”’”

 5 “Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘ngiye kuguteza ikintu giteye ubwoba,

Kizaturuka mu bagukikije bose.

Muzatatanyirizwa mu byerekezo byose

Kandi nta wuzahuriza hamwe abahunga.’”

 6 “Yehova aravuga ati: ‘ariko nyuma yaho nzahuriza hamwe imfungwa z’Abamoni.’”

7 Ibyahanuriwe Edomu. Yehova nyiri ingabo aravuga ati:

“Ese i Temani nta bwenge bukihaba?+

Ese abafite ubushishozi ntibagitanga inama nziza?

Ese ubwenge bwabo bwaraboze?

 8 Muhunge!

Musubire inyuma! Mwa baturage b’i Dedani mwe, mumanuke hasi mwihisheyo.+

Kuko igihe cyo guhana Esawu nikigera,

Nzamuteza ibyago.

 9 Ese abasarura imizabibu nibagera iwanyu,

Ntibazabasigira iyo guhumba?*

Nanone iyo abajura baje nijoro,

Bangiza ibyo bashaka byose.+

10 Ariko Esawu nzamumaraho amashami yose.

Nzatuma aho yihisha hagaragara,

Ku buryo adashobora kwihisha.

Abana be n’abavandimwe be n’abaturanyi be bose bazarimburwa+

Kandi na we azavaho.+

11 Siga abana bawe b’imfubyi,

Nanjye nzabarokora

Kandi abapfakazi bawe bazanyiringira.”

12 Yehova aravuga ati: “Ese niba abataraciriwe urubanza rwo kunywera ku gikombe bazakinyweraho, utekereza ko wowe utazahanwa? Uko byagenda kose uzahanwa, kuko ugomba kukinyweraho.”+

13 Yehova aravuga ati: “Njye ubwanjye narahiye mu izina ryanjye ko i Bosira hazahinduka ikintu giteye ubwoba,+ igitutsi, amatongo n’umuvumo.* Nanone imijyi yaho yose, izahinduka amatongo kugeza iteka ryose.”+

14 Hari inkuru numvise iturutse kuri Yehova

Kandi hari umuntu woherejwe mu bihugu ngo avuge ati:

“Muhurire hamwe mumutere.

Mwitegure mujye kurwana.”+

15 “Dore nagutesheje agaciro mu bindi bihugu,

Ntuma abantu bagusuzugura.+

16 Wowe utuye ahantu ho kwihisha mu rutare,

Ugatura hejuru ku musozi,

Ubwoba wateraga abandi

N’ubwibone bwo mu mutima wawe byaragushutse.

Nubwo wubaka icyari cyawe hejuru nk’igisiga cya kagoma,

Nzaguhanurayo,” ni ko Yehova avuga.

17 “Edomu izahinduka ikintu giteye ubwoba.+ Umuntu uzayinyuraho wese azayitegereza afite ubwoba kandi avugirize kubera ibyago byose byayigezeho.” 18 Yehova aravuga ati: “Nk’uko byagenze igihe Imana yarimburaga Sodomu na Gomora n’imijyi yari ihakikije,+ nta muntu uzahatura kandi nta muntu uzahaba.+

19 “Dore umuntu azaza nk’intare+ iturutse mu bihuru byo kuri Yorodani, agana mu rwuri* rurimo umutekano, ariko mu kanya gato nzatuma ahunga aruvemo. Uwatoranyijwe ni we nzaruha. Ni nde umeze nkanjye kandi se ni nde wahangana nanjye? Ni uwuhe mwungeri* wampagarara imbere?+ 20 Ubwo rero nimwumve umwanzuro Yehova yafatiye Edomu n’ibyago azateza abaturage b’i Temani.+

Abana bo mu mukumbi bazajyanwa kure.

Urwuri* rwabo azaruhindura amatongo kubera bo.+

21 Kubera urusaku rwo kugwa kwabo isi yaratigise.

Nimwumve urusaku.

Rwarumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura.+

22 Dore umuntu azamanuka nk’igisiga cya kagoma,+

Maze arambure amababa ye hejuru ya Bosira.+

Kuri uwo munsi, umutima w’abarwanyi bo muri Edomu

Uzamera nk’umutima w’umugore urimo kubyara.”

23 Ibyahanuriwe Damasiko:+

“Ab’i Hamati+ no muri Arupadi bakozwe n’isoni,

Kuko bumvise inkuru mbi.

Bagize ubwoba bwinshi.

Inyanja irahangayitse ku buryo idashobora gutuza.

24 Damasiko yacitse intege.

Yasubiye inyuma irahunga kandi yicwa n’ubwoba.

Yarahangayitse kandi ifatwa n’ububabare

Nk’ubw’umugore urimo kubyara.

25 Bishoboka bite ko umujyi abantu bashimagiza

Kandi wahoragamo ibyishimo utatawe?

26 Abasore bayo bazicirwa ahahurira abantu benshi

Kandi abasirikare bayo bazapfa kuri uwo munsi,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuga.

27 “Nzatwika urukuta rw’i Damasiko

Kandi iminara ikomeye ya Beni-hadadi izatwikwa n’umuriro.”+

28 Ibyahanuriwe Kedari+ n’ubwami bwa Hasori, ubwo Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yatsinze. Yehova aravuga ati:

“Nimuhaguruke mujye i Kedari

Maze murimbure ab’i Burasirazuba.

29 Amahema yabo n’amatungo yabo bizajyanwa,

Ni ukuvuga imyenda y’amahema yabo n’ibyo batunze byose.

Bazamburwa ingamiya zabo

Kandi abantu bazababwira bati: ‘igiteye ubwoba kiri ahantu hose.’”

30 Yehova aravuga ati:

“Mwa baturage b’i Hasori mwe nimuhunge. Muhungire kure cyane. Nimumanuke hasi cyane mutureyo.

Kuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yabacuriye umugambi

Kandi akaba afite umugambi wo kubagirira nabi.”

31 Yehova aravuga ati: “Nimuhaguruke mutere abantu bafite amahoro,

Batuye ahantu hari umutekano.

Ntihagira inzugi n’ibyo zifataho; batuye ukwabo.

32 Ingamiya zabo zizasahurwa

N’amatungo yabo menshi azasahurwa.

Abafite imisatsi ikatiye mu misaya,+

Nzabatatanyiriza mu byerekezo byose by’umuyaga.*

Nzabateza ibyago biturutse mu byerekezo byose,” ni ko Yehova avuga.

33 “Hasori izahinduka aho ingunzu* ziba,

Ihinduke ahantu hadatuwe kugeza iteka ryose.

Nta muntu uzahatura

Kandi nta muntu uzahaba.”

34 Mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Sedekiya+ umwami w’u Buyuda, Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ibizaba kuri Elamu+ ati: 35 “Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘dore ngiye kuvuna umuheto wa Elamu,+ ari wo imbaraga zayo zishingiyeho.* 36 Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu mpera enye z’ijuru. Abayituye nzabatatanyiriza muri ibyo byerekezo byose by’imiyaga. Nta gihugu na kimwe abatatanyijwe bo muri Elamu batazageramo.’”

37 “Nzamenagurira abo muri Elamu imbere y’abanzi babo n’abashaka kubica.* Nzabateza ibyago, ni ukuvuga uburakari bwanjye bugurumana nk’umuriro,” ni ko Yehova avuga. “Nzabakurikiza inkota kugeza igihe nzabatsemberaho.”

38 Yehova aravuga ati: “Nzashyira intebe yanjye y’ubwami muri Elamu+ kandi nzarimbura umwami n’abatware baho.”

39 Yehova aravuga ati: “Ariko mu minsi ya nyuma nzahuriza hamwe imfungwa zo muri Elamu.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze