ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Ibirebana no gushaka n’ubutane (1-5)

      • Mujye mwubaha ubuzima (6-9)

      • Mujye mwita ku bakene (10-18)

      • Amategeko arebana n’imyaka yasigaye mu murima (19-22)

Gutegeka kwa Kabiri 24:1

Impuzamirongo

  • +Mat 5:31, 32; Mar 10:4, 11
  • +Mal 2:16; Mat 1:19; 19:3-8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    “Umwigishwa wanjye,” p. 104-105

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    12/2018, p. 11

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    8/2016, p. 10-11

    Yesu ni inzira, p. 223

    Umunara w’Umurinzi,

    1/9/2008, p. 25

Gutegeka kwa Kabiri 24:2

Impuzamirongo

  • +Lew 21:7

Gutegeka kwa Kabiri 24:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “azaba ahumanye.”

Gutegeka kwa Kabiri 24:5

Impuzamirongo

  • +Gut 20:7; Img 5:18; Umb 9:9

Gutegeka kwa Kabiri 24:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:26, 27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/6/2014, p. 7

    15/9/2004, p. 26

Gutegeka kwa Kabiri 24:7

Impuzamirongo

  • +Int 37:28; 40:15
  • +Kuva 21:16
  • +Gut 19:18, 19; 21:20, 21

Gutegeka kwa Kabiri 24:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ibibembe, rifite ibisobanuro byinshi. Hashobora kuba hakubiyemo indwara zitandukanye z’uruhu zandura, izifata imyenda n’izifata amazu.

Impuzamirongo

  • +Lew 13:2, 15; Mar 1:44; Luka 17:14

Gutegeka kwa Kabiri 24:9

Impuzamirongo

  • +Kub 12:10, 15

Gutegeka kwa Kabiri 24:10

Impuzamirongo

  • +Gut 15:7, 8; Img 3:27

Gutegeka kwa Kabiri 24:12

Impuzamirongo

  • +Yobu 24:9, 10

Gutegeka kwa Kabiri 24:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:26, 27

Gutegeka kwa Kabiri 24:14

Impuzamirongo

  • +Lew 25:39, 43; Img 14:31

Gutegeka kwa Kabiri 24:15

Impuzamirongo

  • +Lew 19:13; Yer 22:13; Mat 20:8
  • +Img 22:22, 23; Yak 5:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    1/2018, p. 32

Gutegeka kwa Kabiri 24:16

Impuzamirongo

  • +2Ng 25:3, 4
  • +Ezk 18:20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/1987, p. 16

Gutegeka kwa Kabiri 24:17

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:21, 22
  • +Kuva 22:26, 27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    2/2019, p. 24-25

Gutegeka kwa Kabiri 24:18

Impuzamirongo

  • +Gut 5:15

Gutegeka kwa Kabiri 24:19

Impuzamirongo

  • +Lew 19:9; 23:22; Rusi 2:16; Zb 41:1
  • +Gut 15:7, 10; Img 11:24; 19:17; Luka 6:38; 2Kor 9:6; 1Yh 3:17

Gutegeka kwa Kabiri 24:20

Impuzamirongo

  • +Lew 19:10; Gut 26:13

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Guteg. 24:1Mat 5:31, 32; Mar 10:4, 11
Guteg. 24:1Mal 2:16; Mat 1:19; 19:3-8
Guteg. 24:2Lew 21:7
Guteg. 24:5Gut 20:7; Img 5:18; Umb 9:9
Guteg. 24:6Kuva 22:26, 27
Guteg. 24:7Int 37:28; 40:15
Guteg. 24:7Kuva 21:16
Guteg. 24:7Gut 19:18, 19; 21:20, 21
Guteg. 24:8Lew 13:2, 15; Mar 1:44; Luka 17:14
Guteg. 24:9Kub 12:10, 15
Guteg. 24:10Gut 15:7, 8; Img 3:27
Guteg. 24:12Yobu 24:9, 10
Guteg. 24:13Kuva 22:26, 27
Guteg. 24:14Lew 25:39, 43; Img 14:31
Guteg. 24:15Lew 19:13; Yer 22:13; Mat 20:8
Guteg. 24:15Img 22:22, 23; Yak 5:4
Guteg. 24:162Ng 25:3, 4
Guteg. 24:16Ezk 18:20
Guteg. 24:17Kuva 22:21, 22
Guteg. 24:17Kuva 22:26, 27
Guteg. 24:18Gut 5:15
Guteg. 24:19Lew 19:9; 23:22; Rusi 2:16; Zb 41:1
Guteg. 24:19Gut 15:7, 10; Img 11:24; 19:17; Luka 6:38; 2Kor 9:6; 1Yh 3:17
Guteg. 24:20Lew 19:10; Gut 26:13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 24:1-22

Gutegeka kwa Kabiri

24 “Umugabo nashaka umugore, hanyuma ntamwishimire kubera ko yamubonyeho ikintu kidakwiriye, azamwandikire icyemezo cy’ubutane akimuhe,+ amwirukane iwe.+ 2 Namara kuva iwe azaba ashobora gushaka undi mugabo.+ 3 Uwo mugabo wundi namwanga, akamwandikira icyemezo cy’ubutane akakimuha akamwirukana iwe, cyangwa uwo mugabo wamushatse agapfa, 4 wa mugabo wamushatse bwa mbere ntazemererwa kongera kumugira umugore kuko uwo mugore azaba yanduye.* Icyo ni ikintu Yehova yanga cyane. Ntimuzatume icyaha nk’icyo gikorwa mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mugituremo.

5 “Umugabo ushatse vuba ntakajye ku rugamba cyangwa ngo agire ikindi ategekwa gukora. Ajye aguma iwe umwaka wose kugira ngo ashimishe umugore yashatse.+

6 “Ntihazagire ufata urusyo cyangwa ingasire ngo abigire ingwate,*+ kuko yaba atwaye igikoresho mugenzi we akenera kugira ngo abeho.

7 “Nihagira umuntu ufatwa atwaye umuvandimwe we w’Umwisirayeli ku ngufu, akaba yamufashe nabi yarangiza akamugurisha,+ uwakoze ibyo azicwe.+ Uko azabe ari ko mukura ikibi muri mwe.+

8 “Nihaduka indwara y’ibibembe,* muzitonde mukurikize ibyo abatambyi b’Abalewi bazababwira byose.+ Muzabe maso mukore ibyo nategetse abatambyi byose. 9 Mujye mwibuka ibyo Yehova Imana yanyu yakoreye Miriyamu igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa.+

10 “Nihagira uguriza mugenzi we ikintu icyo ari cyo cyose,+ ntazinjire mu nzu ye ngo atware icyo yamuhaye ngo kibe ingwate. 11 Ahubwo azahagarare hanze, maze uwo yagurije amuzanire iyo ngwate hanze. 12 Niba uwo muntu ari umukene, uwamugurije ntazararane ingwate ye.+ 13 Azamusubize iyo ngwate izuba rikimara kurenga, kugira ngo aryame mu mwenda we+ maze amusabire umugisha. Nabigenza atyo Yehova Imana yanyu azabona ko ari umukiranutsi.

14 “Ntimuzariganye umukozi ukorera ibihembo ufite ibibazo kandi w’umukene, yaba ari umuvandimwe wanyu cyangwa ari umunyamahanga uri mu gihugu cyanyu cyangwa mu mujyi wanyu.+ 15 Mujye mumuhemba kuri uwo munsi.+ Izuba ntirikarenge mutaramuhemba, kuko afite ibibazo kandi akaba ategereje ko mumuhemba. Naho ubundi yatakira Yehova akabarega, bikababera icyaha.+

16 “Papa w’abana ntakicwe azira abana be, kandi abana ntibakicwe bazira ba papa babo.+ Umuntu wese ajye yicwa azira icyaha cye.+

17 “Ntimugace nabi urubanza rw’umunyamahanga cyangwa urw’imfubyi,+ ngo mubarenganye kandi ntimugafate umwenda w’umupfakazi ngo muwugire ingwate.+ 18 Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa maze Yehova Imana yanyu akabacungura akabakurayo.+ Ni yo mpamvu mbategeka gukora ibyo byose.

19 “Nimusarura imyaka yo mu mirima yanyu, mukibagirirwa umutwaro mu mirima yanyu, ntimuzasubire inyuma ngo muwutore. Muzawusigire umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi,+ kugira ngo Yehova Imana yanyu abahe imigisha mu byo mukora byose.+

20 “Nimusarura imyelayo yanyu, mugahanura imbuto zayo, ntimugasubire mu mashami yayo. Imbuto zizaba zisigaye zizaba iz’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi.+

21 “Nimusarura imizabibu yanyu, ntimuzasubire inyuma ngo mutware iyasigaye mu murima. Muzayisigire umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi. 22 Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa. Ni yo mpamvu mbategeka gukora ibyo byose.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze