ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abakorinto 10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya 2 Abakorinto

      • Pawulo avuganira umurimo yakoze (1-18)

        • Intwaro zacu si iz’abantu (4, 5)

2 Abakorinto 10:1

Impuzamirongo

  • +Mat 11:29, 30
  • +1Kor 2:3
  • +2Kor 10:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/4/2003, p. 24

2 Abakorinto 10:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubwo tugendana uyu mubiri.”

2 Abakorinto 10:4

Impuzamirongo

  • +Mat 26:52; 1Tm 1:18, 19
  • +2Kor 6:4, 7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    9/2016, p. 8

    Umunara w’Umurinzi,

    15/2/2010, p. 12-13

    15/9/2009, p. 22

    1/10/1999, p. 11-12

    1/10/1994, p. 6

2 Abakorinto 10:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tukabiyobora nk’uyobora imfungwa.”

Impuzamirongo

  • +1Kor 1:19, 20; 3:19, 20; 2Tm 2:24, 25

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    6/2019, p. 8-13

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2013, p. 27

    15/2/2010, p. 12-13

    1/10/1999, p. 11-12

    1/10/1994, p. 6

2 Abakorinto 10:6

Impuzamirongo

  • +1Tm 1:20

2 Abakorinto 10:8

Impuzamirongo

  • +Heb 13:17

2 Abakorinto 10:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2000, p. 13

    1/12/1996, p. 12

2 Abakorinto 10:11

Impuzamirongo

  • +2Kor 13:2

2 Abakorinto 10:12

Impuzamirongo

  • +2Kor 5:12
  • +Img 26:12; Gal 6:3

2 Abakorinto 10:13

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:15; Gal 2:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/7/2008, p. 28

2 Abakorinto 10:14

Impuzamirongo

  • +1Kor 3:10; 4:15

2 Abakorinto 10:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +Yer 9:24; 1Kor 1:31

2 Abakorinto 10:18

Impuzamirongo

  • +Luka 18:10-14
  • +1Kor 4:5; 2Tm 2:15

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Kor. 10:1Mat 11:29, 30
2 Kor. 10:11Kor 2:3
2 Kor. 10:12Kor 10:10
2 Kor. 10:4Mat 26:52; 1Tm 1:18, 19
2 Kor. 10:42Kor 6:4, 7
2 Kor. 10:51Kor 1:19, 20; 3:19, 20; 2Tm 2:24, 25
2 Kor. 10:61Tm 1:20
2 Kor. 10:8Heb 13:17
2 Kor. 10:112Kor 13:2
2 Kor. 10:122Kor 5:12
2 Kor. 10:12Img 26:12; Gal 6:3
2 Kor. 10:13Ibk 9:15; Gal 2:8
2 Kor. 10:141Kor 3:10; 4:15
2 Kor. 10:17Yer 9:24; 1Kor 1:31
2 Kor. 10:18Luka 18:10-14
2 Kor. 10:181Kor 4:5; 2Tm 2:15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Abakorinto 10:1-18

Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abakorinto

10 Njyewe Pawulo ndabinginga nigana Kristo wicisha bugufi, kandi akagwa neza.+ Bamwe muri mwe bavuga ko iyo turi kumwe ngaragara nk’uworoheje,+ ariko twaba tutari kumwe nkabandikira ntaca ku ruhande kandi nta cyo ntinya.+ 2 Koko rero, sinifuza ko igihe nzaba nje iwanyu nzabarakarira kandi ngafatira ibyemezo bikaze abantu bamwe na bamwe bibwira ko dufite imitekerereze nk’iy’abantu bo muri iyi si. 3 Nubwo natwe tuba muri iyi si,* ntiturwana intambara nk’izo abantu b’iyi si barwana. 4 Intwaro turwanisha ntabwo ari izi zisanzwe z’abantu,+ ahubwo Imana+ ni yo iduha imbaraga kugira ngo dusenye ibintu bimeze nk’inkuta zikomeye. 5 Dusenya imitekerereze yose idakwiriye n’ibindi bintu byose bidahuje n’ubumenyi nyakuri bwerekeye Imana,+ kandi ni nkaho dufata ibitekerezo byose tukabiyobora* maze bikumvira Kristo. 6 Igihe muzaba mumaze kugaragaza ko mwumvira mu buryo bwuzuye,+ tuzahana umuntu wese utumvira.

7 Muha ibintu agaciro mukurikije uko bigaragarira amaso. Ariko niba umuntu yiyumvamo ko ari uwa Kristo, niyongere azirikane iki: Natwe turi aba Kristo, nk’uko na we ari uwa Kristo. 8 Niyo nakwirata bitewe n’ubushobozi Umwami yampaye bwo kubafasha kugira ukwizera gukomeye, atari ubwo kubahungabanya,+ ntibyankoza isoni. 9 Icyakora singamije kubatera ubwoba nkoresheje amabaruwa mbandikira. 10 Hari abavuga bati: “Amabaruwa ye aba arimo inyigisho zisobanutse kandi zubaka. Ariko iyo ahibereye ubona ari umuntu udakanganye, kandi n’amagambo ye aba asuzuguritse.” 11 Umuntu wese uvuga ibyo, amenye ko ibyo tuvuga binyuze mu mabaruwa tubandikira, ari na byo tuzakora igihe tuzaba tuhibereye.+ 12 Icyakora ntitwatinyuka kwishyira mu rwego rumwe n’abishyira hejuru cyangwa ngo twigereranye na bo. Iyo bishyira hejuru bakurikije amahame bo ubwabo bishyiriyeho+ kandi bakigereranya na bo ubwabo, baba bagaragaje rwose ko nta bwenge bagira.+

13 Ntituziratana inshingano iyo ari yo yose itari iyo twahawe gukora. Ahubwo tuzaterwa ishema gusa n’inshingano Imana yaduhaye, harimo no kubagezaho ubutumwa bwiza.+ 14 Mu by’ukuri, igihe twazaga iwanyu, na bwo ntitwakoze ikintu Imana itadusabye gukora. Ahubwo ni twe ba mbere babatangarije ubutumwa bwiza ku byerekeye Kristo.+ 15 Oya rwose! Ntiturengera ngo dukore ibyo tutasabwe gukora twiyitirira ibyakozwe n’undi muntu. Ahubwo twiringiye ko nimurushaho kugira ukwizera gukomeye bizagaragaza ko umurimo wo kubwiriza twakoze wakomeje gutera imbere. Nanone bizatuma turushaho gukora byinshi. 16 Tuzajya gutangaza ubutumwa bwiza mu bindi bihugu biri hirya y’iwanyu. Ibyo bizatuma tutiyitirira ibyo abandi bakoze. 17 Ibyo bihuje n’icyo ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Ahubwo uwirata yirate ko azi Yehova,”*+ 18 kuko uwishimagiza yemeza ko akwiriye atari we wemerwa,+ ahubwo uwo Yehova yashimye ni we wemerwa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze