ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Dawidi abwirwa ko atazubaka urusengero (1-7)

      • Dawidi ahabwa isezerano ry’ubwami (8-17)

      • Isengesho rya Dawidi ryo gushimira (18-29)

2 Samweli 7:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 17:1

2 Samweli 7:2

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:1; 1Ng 29:29
  • +2Sm 5:11
  • +2Sm 6:17

2 Samweli 7:3

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:17; 1Ng 17:2; 22:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/2/2012, p. 24-25

2 Samweli 7:5

Impuzamirongo

  • +1Bm 5:3; 8:17-19; 1Ng 17:4-6; 22:7, 8

2 Samweli 7:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kugendagenda.”

Impuzamirongo

  • +Yos 18:1
  • +Kuva 40:18, 34

2 Samweli 7:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana ba Isirayeli.”

2 Samweli 7:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:11
  • +2Sm 5:2; 1Ng 17:7-10; 28:4; Zb 78:70, 71

2 Samweli 7:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:14; 2Sm 5:10
  • +2Sm 22:1; Zb 18:37
  • +1Ng 14:2, 17

2 Samweli 7:10

Impuzamirongo

  • +Abc 2:14; Zb 89:20, 22

2 Samweli 7:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yehova azakubakira inzu.”

Impuzamirongo

  • +Abc 2:16
  • +Gut 25:19
  • +1Bm 2:24; Zb 89:4

2 Samweli 7:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzava mu nda yawe.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:1
  • +Int 49:10; 1Bm 8:20; 1Ng 17:11-14; Zb 132:11; Yes 9:7; 11:1; Mat 21:9; 22:42; Luka 1:32, 33; Yoh 7:42; Ibk 2:30

2 Samweli 7:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “intebe y’ubwami.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 5:5; 6:12; Zek 6:12, 13
  • +1Bm 1:37; 1Ng 22:10; 28:7; Zb 89:4, 36

2 Samweli 7:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Abakomoka kuri Adamu.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 28:6; Mat 3:17; Heb 1:5
  • +Zb 89:30, 32; Yer 52:3

2 Samweli 7:15

Impuzamirongo

  • +1Sm 15:23, 26

2 Samweli 7:16

Impuzamirongo

  • +Zb 45:6; 89:36; Dan 2:44; Heb 1:8; Ibh 11:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/4/2010, p. 20

    15/12/2006, p. 4

2 Samweli 7:17

Impuzamirongo

  • +1Ng 17:15

2 Samweli 7:18

Impuzamirongo

  • +1Ng 17:16-22

2 Samweli 7:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iri ni itegeko uhaye abantu.”

2 Samweli 7:20

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:7; Zb 17:3

2 Samweli 7:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bihuje n’uko ushaka.”

Impuzamirongo

  • +Zb 25:14

2 Samweli 7:22

Impuzamirongo

  • +Gut 3:24; 1Ng 16:25
  • +Kuva 15:11; Zb 83:18
  • +Gut 4:35

2 Samweli 7:23

Impuzamirongo

  • +Gut 4:7; Zb 147:19, 20
  • +Kuva 3:8; 19:5; Yes 63:9
  • +Gut 10:21
  • +Kuva 9:16

2 Samweli 7:24

Impuzamirongo

  • +Gut 26:18
  • +Kuva 15:2

2 Samweli 7:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu yanjye.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 17:23-27; Zb 89:20, 28

2 Samweli 7:26

Impuzamirongo

  • +1Ng 29:11; Zb 72:19; Mat 6:9; Yoh 12:28
  • +Yes 9:7; Yer 33:22

2 Samweli 7:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzakubakira inzu.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ngize umutima.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:11

2 Samweli 7:28

Impuzamirongo

  • +Kub 23:19; Zb 89:35; 132:11; Yoh 17:17

2 Samweli 7:29

Impuzamirongo

  • +Zb 89:20, 36; 132:12
  • +2Sm 22:51; Zb 72:17

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Sam. 7:11Ng 17:1
2 Sam. 7:22Sm 12:1; 1Ng 29:29
2 Sam. 7:22Sm 5:11
2 Sam. 7:22Sm 6:17
2 Sam. 7:31Bm 8:17; 1Ng 17:2; 22:7
2 Sam. 7:51Bm 5:3; 8:17-19; 1Ng 17:4-6; 22:7, 8
2 Sam. 7:6Yos 18:1
2 Sam. 7:6Kuva 40:18, 34
2 Sam. 7:81Sm 16:11
2 Sam. 7:82Sm 5:2; 1Ng 17:7-10; 28:4; Zb 78:70, 71
2 Sam. 7:91Sm 18:14; 2Sm 5:10
2 Sam. 7:92Sm 22:1; Zb 18:37
2 Sam. 7:91Ng 14:2, 17
2 Sam. 7:10Abc 2:14; Zb 89:20, 22
2 Sam. 7:11Abc 2:16
2 Sam. 7:11Gut 25:19
2 Sam. 7:111Bm 2:24; Zb 89:4
2 Sam. 7:121Bm 2:1
2 Sam. 7:12Int 49:10; 1Bm 8:20; 1Ng 17:11-14; Zb 132:11; Yes 9:7; 11:1; Mat 21:9; 22:42; Luka 1:32, 33; Yoh 7:42; Ibk 2:30
2 Sam. 7:131Bm 5:5; 6:12; Zek 6:12, 13
2 Sam. 7:131Bm 1:37; 1Ng 22:10; 28:7; Zb 89:4, 36
2 Sam. 7:141Ng 28:6; Mat 3:17; Heb 1:5
2 Sam. 7:14Zb 89:30, 32; Yer 52:3
2 Sam. 7:151Sm 15:23, 26
2 Sam. 7:16Zb 45:6; 89:36; Dan 2:44; Heb 1:8; Ibh 11:15
2 Sam. 7:171Ng 17:15
2 Sam. 7:181Ng 17:16-22
2 Sam. 7:201Sm 16:7; Zb 17:3
2 Sam. 7:21Zb 25:14
2 Sam. 7:22Gut 3:24; 1Ng 16:25
2 Sam. 7:22Kuva 15:11; Zb 83:18
2 Sam. 7:22Gut 4:35
2 Sam. 7:23Gut 4:7; Zb 147:19, 20
2 Sam. 7:23Kuva 3:8; 19:5; Yes 63:9
2 Sam. 7:23Gut 10:21
2 Sam. 7:23Kuva 9:16
2 Sam. 7:24Gut 26:18
2 Sam. 7:24Kuva 15:2
2 Sam. 7:251Ng 17:23-27; Zb 89:20, 28
2 Sam. 7:261Ng 29:11; Zb 72:19; Mat 6:9; Yoh 12:28
2 Sam. 7:26Yes 9:7; Yer 33:22
2 Sam. 7:272Sm 7:11
2 Sam. 7:28Kub 23:19; Zb 89:35; 132:11; Yoh 17:17
2 Sam. 7:29Zb 89:20, 36; 132:12
2 Sam. 7:292Sm 22:51; Zb 72:17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 7:1-29

Igitabo cya kabiri cya Samweli

7 Igihe umwami yari amaze gutura mu nzu*+ ye kandi Yehova akamuha amahoro, akamurinda abanzi be bose bamukikije, 2 yabwiye umuhanuzi Natani+ ati: “Dore njye mba mu nzu yubakishijwe imbaho z’amasederi,+ naho Isanduku y’Imana y’ukuri iba mu ihema.”+ 3 Natani asubiza umwami ati: “Genda ubikore nk’uko ubitekereza, kuko Yehova ari kumwe nawe.”+

4 Nuko muri iryo joro, Yehova abwira Natani ati: 5 “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “kuki ushaka kunyubakira inzu?+ 6 Kuva igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa kugeza uyu munsi,+ sinigeze mba mu nzu, ahubwo nakomezaga kwimuka* mba mu ihema.+ 7 Muri icyo gihe cyose nabaga ndi kumwe n’Abisirayeli* kandi ni njye watoranyaga abahagarariye imiryango y’Abisirayeli, kugira ngo bayobore abantu banjye. Ese hari n’umwe mu bahagarariye iyo miryango nigeze mbaza nti: ‘kuki mutanyubakiye inzu yubakishije imbaho z’amasederi?’”’ 8 Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “ni njye wagukuye aho waragiraga amatungo,+ nkugira umuyobozi w’abantu banjye ari bo Bisirayeli.+ 9 Nzabana nawe aho uzajya hose+ kandi nzakuraho abanzi bawe bose.+ Nzatuma ugira izina rikomeye,+ nk’iry’abantu bakomeye bo ku isi. 10 Nzaha abantu banjye ari bo Bisirayeli ahantu ho kuba bahature kandi nta muntu uzongera kubabuza amahoro. Abantu babi ntibazongera kubagirira nabi nk’uko babigenzaga kera,+ 11 kuva igihe natoranyaga abacamanza+ kugira ngo bayobore abantu banjye ari bo Bisirayeli. Nzakurinda abanzi bawe bose.+

“‘“Nanone njye Yehova, nakubwiye ko njyewe Yehova nzatuma umuryango wawe ukomokamo abami.*+ 12 Nupfa+ ugasanga ba sogokuruza bawe, nzafata ugukomokaho, ni ukuvuga umuhungu wawe,* abe ari we ugusimbura ku bwami kandi nzatuma ubwami bwe bukomera.+ 13 Ni we uzubaka inzu izatuma izina ryanjye+ ryubahwa kandi nzatuma ubwami* bwe bugumaho iteka ryose.+ 14 Nzaba papa we kandi na we azambera umwana.+ Nakosa nzamukosora muhanishe inkoni nk’uko abantu* babigenza.+ 15 Nzakomeza kumukunda urukundo rwanjye rudahemuka, sinzamuta nk’uko naretse Sawuli+ nkamukuraho kugira ngo ube umwami. 16 Abagukomokaho bazahora basimburana ku bwami kandi ubwami bwawe buzahoraho iteka ryose. Ubutegetsi bwawe buzakomera iteka ryose.”’”+

17 Nuko Natani abwira Dawidi ayo magambo yose n’ibyo yeretswe byose.+

18 Umwami Dawidi abyumvise arinjira yicara imbere ya Yehova, aravuga ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, nkanjye ndi nde? Kandi se umuryango wanjye ni iki ku buryo wankorera ibyiza bingana bitya?+ 19 Mwami w’Ikirenga Yehova, ubonye ko ibyo bidahagije, unavuga ibizaba ku muryango wanjye mu gihe kizaza? Yehova Mwami w’Ikirenga, ibi nta wushobora kubihindura.* 20 Mwami w’Ikirenga Yehova, njye umugaragu wawe Dawidi nta cyo narenzaho, kuko ari wowe unzi neza.+ 21 Wakoze ibyo bintu byose bikomeye nk’uko ijambo ryawe riri, ubikora nk’uko biri mu mutima wawe,* none utumye njyewe umugaragu wawe+ mbimenya. 22 Mwami w’Ikirenga Yehova, ni yo mpamvu ari wowe ukomeye rwose.+ Nta wundi umeze nkawe+ kandi ni wowe Mana yonyine.+ Ibintu byose twumvise bituma tubyemera. 23 Nta bandi bantu ku isi bameze nk’abantu bawe, ari bo Bisirayeli.+ Mana warabakijije ubagira abantu bawe.+ Wabakoreye ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba,+ utuma izina ryawe ryubahwa.+ Wirukanye ibihugu n’ibigirwamana byabyo kubera abantu bawe, abo wacunguye ukabavana muri Egiputa. 24 Watoranyije Abisirayeli kugira ngo babe abantu bawe iteka ryose+ kandi Yehova, wababereye Imana.+

25 “None rero Yehova Mana, isezerano wampaye njye umugaragu wawe n’iryo wahaye umuryango wanjye,* uzarisohoze kugeza iteka ryose, ukore ibyo wavuze.+ 26 Izina ryawe rihabwe icyubahiro iteka ryose,+ kugira ngo abantu bajye bavuga bati: ‘Yehova nyiri ingabo ni Imana ya Isirayeli,’ kandi umuryango wanjye, njyewe umugaragu wawe, ube umuryango ukomeye imbere yawe.+ 27 Kuko wowe Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli, wabwiye umugaragu wawe uti: ‘nzatuma umuryango wawe ukomokamo abami.’*+ Ni yo mpamvu njye umugaragu wawe, ngize ubutwari* bwo gusenga iri sengesho. 28 None rero Yehova, Mwami w’Ikirenga, uri Imana y’ukuri kandi amagambo wavuze ni ukuri.+ Nanone wansezeranyije ibi bintu byiza byose njye umugaragu wawe. 29 Ubwo rero uhe umugisha umuryango wanjye kandi ukomeze kuba imbere yawe iteka ryose,+ kuko wowe Yehova Mwami w’Ikirenga, wabisezeranyije kandi kubera ko utanga umugisha, umuryango w’umugaragu wawe uzahabwa umugisha iteka ryose.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze