Zaburi
Indirimbo ya Dawidi.
Nsubiza kuko ukiranuka kandi ukaba uri uwizerwa.
2 Njye umugaragu wawe ntunshyire mu rubanza,
Kuko mu bariho bose nta n’umwe waba umukiranutsi imbere yawe.+
3 Umwanzi arantoteza.
Antura hasi akandibata.
Yatumye ntura ahantu h’umwijima, nk’abapfuye kera cyane.
4 Ndumva nacitse intege cyane.+
Umutima wanjye umeze nk’ikinya.+
Nshimishwa cyane no gutekereza ku mirimo yawe.
6 Nteze amaboko ngusenga.
Mpora ngutegereje nk’uko ubutaka bwumagaye buba butegereje imvura.+ (Sela.)
7 Yehova, gira vuba unsubize.+
Imbaraga zanjye zashize.+
8 Mu gitondo, ujye ungaragariza urukundo rwawe rudahemuka,
Kuko ari wowe niringiye.
Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo,+
Kuko ari wowe mpanze amaso.
Uri mwiza!
Unyobore ukoresheje umwuka wawe kugira ngo ntahura n’akaga.
11 Yehova, undinde ubigiriye izina ryawe.
Undokore umvane mu kaga kubera ko ukiranuka.+