ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nehemiya 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya Nehemiya

      • Ibindi Nehemiya yavuguruye (1-31)

        • Batanga ibya cumi (10-13)

        • Basabwa kubahiriza Isabato (15-22)

        • Babuzwa gushakana n’abanyamahanga (23-28)

Nehemiya 13:1

Impuzamirongo

  • +Gut 31:11; Neh 8:2, 3; Ibk 15:21
  • +Int 19:36-38
  • +Gut 23:3, 6

Nehemiya 13:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kugira ngo abavume.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +Kub 22:4-6
  • +Kub 23:8; 24:10

Nehemiya 13:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abakomokaga ku banyamahanga.”

Impuzamirongo

  • +Ezr 10:10, 11; Neh 9:1, 2

Nehemiya 13:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”

Impuzamirongo

  • +Neh 3:1
  • +Neh 2:10
  • +Neh 10:37, 38

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2013, p. 4

Nehemiya 13:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ububani.”

Impuzamirongo

  • +Gut 18:3, 4
  • +Kub 18:24
  • +Neh 12:44

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2013, p. 4

Nehemiya 13:6

Impuzamirongo

  • +Neh 5:14
  • +Ezr 7:1; Neh 2:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2006, p. 11

Nehemiya 13:7

Impuzamirongo

  • +Neh 12:10
  • +Neh 4:7

Nehemiya 13:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”

Impuzamirongo

  • +Neh 10:39
  • +Lew 2:14, 15

Nehemiya 13:10

Impuzamirongo

  • +Neh 10:37; 12:47
  • +Mal 3:8
  • +Kub 35:2

Nehemiya 13:11

Impuzamirongo

  • +Ezr 9:2
  • +Neh 10:39

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2013, p. 5

Nehemiya 13:12

Impuzamirongo

  • +Lew 27:30; Kub 18:21
  • +Neh 10:38, 39; Mal 3:10

Nehemiya 13:14

Impuzamirongo

  • +Neh 5:19
  • +Heb 6:10

Nehemiya 13:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Nuko kuri uwo munsi ndabihanangiriza ngo batongera kubigurisha.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:10; 34:21; 35:2
  • +Yer 17:21, 27

Nehemiya 13:16

Impuzamirongo

  • +Neh 10:31

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 1 2020 p. 7

Nehemiya 13:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “muhumanya umunsi w’Isabato.”

Nehemiya 13:18

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:8-10

Nehemiya 13:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imizigo.”

Nehemiya 13:22

Impuzamirongo

  • +Gut 5:12
  • +Neh 5:19; 13:14, 30, 31

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1996, p. 16

Nehemiya 13:23

Impuzamirongo

  • +Yos 13:2, 3
  • +Ezr 9:1, 2; 10:10; 2Kor 6:14
  • +Gut 23:3, 4

Nehemiya 13:24

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    10/2016, p. 14

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2013, p. 6-7

Nehemiya 13:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umuvumo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +Gut 25:2; Ezr 7:26
  • +Gut 7:3, 4; Neh 10:30

Nehemiya 13:26

Impuzamirongo

  • +1Bm 3:12, 13; 2Ng 9:22
  • +2Sm 12:24
  • +1Bm 11:1-5

Nehemiya 13:27

Impuzamirongo

  • +Ezr 10:2

Nehemiya 13:28

Impuzamirongo

  • +Neh 12:10
  • +Neh 3:1; 13:4
  • +Neh 2:10; 6:14

Nehemiya 13:29

Impuzamirongo

  • +Kuva 40:15; Kub 25:11-13
  • +Mal 2:4

Nehemiya 13:30

Impuzamirongo

  • +1Ng 23:6; 25:1

Nehemiya 13:31

Impuzamirongo

  • +Neh 10:34
  • +Neh 5:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2013, p. 7

    1/2/2011, p. 14

    1/10/1996, p. 16

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Neh. 13:1Gut 31:11; Neh 8:2, 3; Ibk 15:21
Neh. 13:1Int 19:36-38
Neh. 13:1Gut 23:3, 6
Neh. 13:2Kub 22:4-6
Neh. 13:2Kub 23:8; 24:10
Neh. 13:3Ezr 10:10, 11; Neh 9:1, 2
Neh. 13:4Neh 3:1
Neh. 13:4Neh 2:10
Neh. 13:4Neh 10:37, 38
Neh. 13:5Gut 18:3, 4
Neh. 13:5Kub 18:24
Neh. 13:5Neh 12:44
Neh. 13:6Neh 5:14
Neh. 13:6Ezr 7:1; Neh 2:1
Neh. 13:7Neh 12:10
Neh. 13:7Neh 4:7
Neh. 13:9Neh 10:39
Neh. 13:9Lew 2:14, 15
Neh. 13:10Neh 10:37; 12:47
Neh. 13:10Mal 3:8
Neh. 13:10Kub 35:2
Neh. 13:11Ezr 9:2
Neh. 13:11Neh 10:39
Neh. 13:12Lew 27:30; Kub 18:21
Neh. 13:12Neh 10:38, 39; Mal 3:10
Neh. 13:14Neh 5:19
Neh. 13:14Heb 6:10
Neh. 13:15Kuva 20:10; 34:21; 35:2
Neh. 13:15Yer 17:21, 27
Neh. 13:16Neh 10:31
Neh. 13:18Kuva 20:8-10
Neh. 13:22Gut 5:12
Neh. 13:22Neh 5:19; 13:14, 30, 31
Neh. 13:23Yos 13:2, 3
Neh. 13:23Ezr 9:1, 2; 10:10; 2Kor 6:14
Neh. 13:23Gut 23:3, 4
Neh. 13:25Gut 25:2; Ezr 7:26
Neh. 13:25Gut 7:3, 4; Neh 10:30
Neh. 13:261Bm 3:12, 13; 2Ng 9:22
Neh. 13:262Sm 12:24
Neh. 13:261Bm 11:1-5
Neh. 13:27Ezr 10:2
Neh. 13:28Neh 12:10
Neh. 13:28Neh 3:1; 13:4
Neh. 13:28Neh 2:10; 6:14
Neh. 13:29Kuva 40:15; Kub 25:11-13
Neh. 13:29Mal 2:4
Neh. 13:301Ng 23:6; 25:1
Neh. 13:31Neh 10:34
Neh. 13:31Neh 5:19
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Nehemiya 13:1-31

Nehemiya

13 Uwo munsi basoma mu gitabo cya Mose abantu bateze amatwi,+ hanyuma basanga handitswemo ko Abamoni n’Abamowabu+ batagombaga kuzigera baza mu iteraniro ry’Imana y’ukuri.+ 2 Byatewe n’uko batahaye Abisirayeli umugati n’amazi, ahubwo bakagurira Balamu ngo abasabire ibyago.*+ Ariko ibyo byago yabasabiye Imana yacu yabihinduyemo umugisha.+ 3 Nuko abantu bamaze kumva iryo tegeko, bahita batandukanya Abisirayeli n’abanyamahanga*+ bose.

4 Mbere y’ibyo, umutambyi Eliyashibu+ wari mwene wabo wa Tobiya+ ni we wari ushinzwe ibyumba byo kubikamo* by’urusengero rw’Imana yacu.+ 5 Yari yarahaye Tobiya icyumba kinini cyahoze kibikwamo amaturo y’ibinyampeke yatangwaga buri gihe, umubavu,* ibikoresho, icya cumi cy’ibinyampeke, divayi nshya n’amavuta+ byari bigenewe Abalewi,+ abaririmbyi n’abarinzi b’amarembo, hamwe n’ituro ryari rigenewe abatambyi.+

6 Muri icyo gihe cyose sinari i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa 32+ w’ubutegetsi bwa Aritazerusi+ umwami w’i Babuloni, nasubiye kuba mu rugo rw’umwami maze nyuma y’igihe musaba uruhushya ngo ngende. 7 Nuko nza i Yerusalemu, mpageze mbona ibintu bibi cyane Eliyashibu+ yakoze kuko yari yarahaye Tobiya+ icyumba mu rugo rw’urusengero rw’Imana y’ukuri. 8 Ibyo birambabaza cyane maze ibikoresho byose bya Tobiya mbisohora muri icyo cyumba mbijugunya hanze. 9 Hanyuma ntanga itegeko basukura ibyumba byo kubikamo ibintu,* maze ngaruramo ibikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri+ n’amaturo y’ibinyampeke n’umubavu.+

10 Nanone nasanze Abalewi+ batarahabwaga ibyo bari bagenewe,+ ku buryo Abalewi n’abaririmbyi bakoraga umurimo bari barigendeye, buri wese yarasubiye mu isambu ye.+ 11 Nuko ncyaha abatware+ ndababwira nti: “Kuki mwirengagije urusengero rw’Imana y’ukuri?”+ Hanyuma ngarura abari barigendeye mbasubiza mu myanya yabo. 12 Abayuda bose bazana mu byumba byo kubikamo icya cumi+ cy’ibinyampeke na divayi nshya n’amavuta.+ 13 Nuko ibyo byumba byo kubikamo mbishinga umutambyi Shelemiya, umwanditsi Sadoki na Pedaya wari Umulewi. Bari bungirijwe na Hanani umuhungu wa Zakuri, umuhungu wa Mataniya. Abo bagabo bari bazwiho kuba inyangamugayo kandi bari bashinzwe kugabanya abavandimwe babo ibyo bari bagenewe.

14 Mana yanjye, ujye unyibuka+ kubera ibyo, kandi ntuzibagirwe ibintu byose nakoreye urusengero rw’Imana yanjye bigaragaza urukundo rudahemuka n’ibyo nakoreye abita ku mirimo yarwo yose.+

15 Muri iyo minsi namenye ko mu Buyuda hari abantu bengaga imizabibu ku Isabato+ kandi bakazana imitwaro y’ibinyampeke bayihekesheje indogobe, bakazana na divayi, imizabibu, imbuto z’imitini n’imizigo y’ubwoko bwose, bakabizana muri Yerusalemu ku munsi w’Isabato.+ Nuko mbabuza kubigurisha kuri uwo munsi.* 16 Kandi abantu b’i Tiro bari batuye mu mujyi bazanaga muri Yerusalemu amafi n’ibicuruzwa by’ubwoko bwose, bakabiha abaturage bo mu Buyuda ngo babigure ku Isabato.+ 17 Ntonganya abanyacyubahiro b’i Buyuda ndababwira nti: “Ibyo mukora ni bibi. Mugeze n’aho mwica itegeko ry’Isabato?* 18 Ese ibyo si byo ba sogokuruza bakoze bigatuma Imana yacu iduteza ibi byago byose, ikabiteza n’uyu mujyi? None dore mugiye gutuma Imana irushaho kurakarira Isirayeli kubera ko musuzugura Isabato.”+

19 Nuko mbere y’uko Isabato itangira, i Yerusalemu butangiye kwira, mpita ntanga itegeko maze inzugi z’amarembo zirakingwa. Hanyuma mbabwira ko batagomba kuzikingura Isabato itararangira, kandi nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira ibicuruzwa* byinjira ku munsi w’Isabato. 20 Ibyo byatumye abacuruzi n’abagurishaga ibicuruzwa by’ubwoko bwose barara hanze ya Yerusalemu ku nshuro ya mbere, ndetse no ku ya kabiri. 21 Nuko ndabiyama, ndababwira nti: “Kuki murara inyuma y’urukuta? Nimwongera nzabirukana nkoresheje imbaraga.” Kuva ubwo ntibongera kugaruka ku Isabato.

22 Hanyuma mbwira Abalewi ko bagomba guhora biyeza kandi bakaza kurinda amarembo, kugira ngo umunsi w’Isabato ukomeze kuba uwera.+ Mana yanjye, ibyo na byo ujye ubinyibukira, kandi ungirire impuhwe kuko ufite urukundo rwinshi rudahemuka.+

23 Nanone muri iyo minsi nabonye Abayahudi bari barashatse abagore b’Abanyashidodi+ n’Abamoni n’abagore+ b’Abamowabu.+ 24 Kimwe cya kabiri cy’abana babo bavugaga ururimi rw’Abanyashidodi, abandi bangana na kimwe cya kabiri bavuga ururimi rw’abantu bo mu bihugu bitandukanye, ariko nta n’umwe muri bo wari uzi kuvuga ururimi rw’Abayahudi. 25 Nuko ndabatonganya kandi mbasabira ibyago,* ndetse nkubita abagabo bamwe+ bo muri bo mbapfura n’umusatsi, maze mbarahiza Imana nti: “Abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi ntimuzemere ko abahungu banyu bashaka abakobwa babo cyangwa ngo namwe mubashake.+ 26 Ese si bo batumye Salomo umwami wa Isirayeli akora ibyaha? Mu mahanga yose nta mwami wari umeze nka we,+ Imana ye+ yaramukundaga kandi yamugize umwami ngo ategeke Isirayeli yose, ariko na we abagore b’abanyamahanga batumye akora icyaha.+ 27 Ntibyumvikana ukuntu namwe mutinyuka gukora ibintu bibi cyane nk’ibyo, mugahemukira Imana yacu, mugashaka abagore b’abanyamahanga!”+

28 Umwe mu bahungu ba Yoyada,+ umuhungu w’umutambyi mukuru Eliyashibu+ yari yarashatse umukobwa wa Sanibalati+ w’Umuhoroni maze ndamwirukana.

29 Mana yanjye, wibuke ibibi bakoze kandi ubibahanire bitewe n’uko batumye udakomeza kwemera umurimo w’ubutambyi+ kandi bishe isezerano ry’ubutambyi n’iry’Abalewi.+

30 Nuko ndabeza, mbasaba kureka ibikorwa bibi byose by’abantu bo mu bindi bihugu kandi nshyira abatambyi n’Abalewi ku mirimo yabo, buri wese ajya ku murimo we.+ 31 Nanone ntanga itegeko ngo bajye bazana inkwi+ mu bihe byagenwe, bazane n’imbuto zihishije zeze mbere.

Mana yanjye, ujye unyibuka kandi umpe umugisha.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze