ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Umubwiriza 9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Umubwiriza

      • Bose bagira iherezo rimwe (1-3)

      • Tujye twishimira ubuzima nubwo tugerwaho n’urupfu (4-12)

        • Abapfuye nta cyo bazi (5)

        • Mu Mva nta mirimo ikorerwayo (10)

        • Ibihe n’ibigwirira abantu (11)

      • Ubwenge si ko buri gihe bwishimirwa (13-18)

Umubwiriza 9:1

Impuzamirongo

  • +Gut 33:3; 1Sm 2:9; Zb 37:5

Umubwiriza 9:2

Impuzamirongo

  • +Umb 5:15
  • +Umb 8:10

Umubwiriza 9:3

Impuzamirongo

  • +Yobu 3:17-19; Umb 2:15

Umubwiriza 9:4

Impuzamirongo

  • +Yes 38:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Nimukanguke!,

    10/2014, p. 6

Umubwiriza 9:5

Impuzamirongo

  • +Int 3:19; Rom 5:12
  • +Zb 88:10; 115:17; 146:4; Yes 38:18; Yoh 11:11
  • +Yobu 7:9, 10; Umb 2:16

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 29

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2005, p. 3

    1/3/1997, p. 16

Umubwiriza 9:6

Impuzamirongo

  • +Umb 9:10

Umubwiriza 9:7

Impuzamirongo

  • +Gut 12:7; Zb 104:15; Umb 2:24
  • +Gut 16:15; Ibk 14:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/1997, p. 17

Umubwiriza 9:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, imyenda icyeye igaragaza ibyishimo. Ni imyenda itari iy’akababaro.

Impuzamirongo

  • +Dan 10:2, 3

Umubwiriza 9:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “butagira umumaro.”

Impuzamirongo

  • +Img 5:18
  • +Umb 5:18

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/9/2006, p. 27-28

Umubwiriza 9:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Impuzamirongo

  • +Zb 115:17; 146:3, 4; Yes 38:18

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 66, 189

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 29

    Umunara w’Umurinzi,

    15/12/2015, p. 11

    15/6/2006, p. 5

Umubwiriza 9:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:50; Zb 33:16
  • +Umb 2:15
  • +2Sm 17:23

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 3 2021 p. 8

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    2/2017, p. 29

    Nimukanguke!,

    No. 3 2017, p. 6

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/2009, p. 4-5

    15/9/2007, p. 5

    1/9/2003, p. 9

    15/10/2001, p. 13-14

    15/8/1998, p. 15-16

Umubwiriza 9:12

Impuzamirongo

  • +Umb 8:8; Yak 4:13, 14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/2005, p. 3-4

Umubwiriza 9:15

Impuzamirongo

  • +Umb 9:11

Umubwiriza 9:16

Impuzamirongo

  • +Img 21:22; 24:5; Umb 7:12, 19; 9:18
  • +Mar 6:3; 1Kor 2:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2000, p. 32

Umubwiriza 9:18

Impuzamirongo

  • +Yos 22:20; 1Kor 5:6; Heb 12:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    1/2024, p. 15

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 3 2021 p. 11

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Umubw. 9:1Gut 33:3; 1Sm 2:9; Zb 37:5
Umubw. 9:2Umb 5:15
Umubw. 9:2Umb 8:10
Umubw. 9:3Yobu 3:17-19; Umb 2:15
Umubw. 9:4Yes 38:19
Umubw. 9:5Int 3:19; Rom 5:12
Umubw. 9:5Zb 88:10; 115:17; 146:4; Yes 38:18; Yoh 11:11
Umubw. 9:5Yobu 7:9, 10; Umb 2:16
Umubw. 9:6Umb 9:10
Umubw. 9:7Gut 12:7; Zb 104:15; Umb 2:24
Umubw. 9:7Gut 16:15; Ibk 14:17
Umubw. 9:8Dan 10:2, 3
Umubw. 9:9Img 5:18
Umubw. 9:9Umb 5:18
Umubw. 9:10Zb 115:17; 146:3, 4; Yes 38:18
Umubw. 9:111Sm 17:50; Zb 33:16
Umubw. 9:11Umb 2:15
Umubw. 9:112Sm 17:23
Umubw. 9:12Umb 8:8; Yak 4:13, 14
Umubw. 9:15Umb 9:11
Umubw. 9:16Img 21:22; 24:5; Umb 7:12, 19; 9:18
Umubw. 9:16Mar 6:3; 1Kor 2:8
Umubw. 9:18Yos 22:20; 1Kor 5:6; Heb 12:15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Umubwiriza 9:1-18

Umubwiriza

9 Ibyo byose nabishyize ku mutima wanjye ndetse byose ndabigenzura, mbona ko abakiranutsi n’abanyabwenge n’imirimo yabo, byose bigenzurwa n’Imana y’ukuri.+ Abantu ntibazi urukundo n’urwango byabayeho mbere y’uko babaho. 2 Abantu bose ni bamwe ku birebana n’ibibageraho.+ Umukiranutsi n’umuntu mubi,+ umuntu mwiza n’umuntu utanduye kimwe n’uwanduye, n’utamba igitambo n’utagitamba, bose bagira iherezo rimwe. Umuntu mwiza ni kimwe n’umunyabyaha, kandi umuntu urahira ni kimwe n’utinya kurahira. 3 Dore ikintu kibabaje mu bintu byose byakorewe kuri iyi si: Kubera ko abantu bose bagira iherezo rimwe,+ ni cyo gituma imitima yabo iba yuzuye ibintu bibi, kandi mu gihe cyose bakiriho, ibitekerezo byabo biba ari ubusazi, hanyuma bagapfa.

4 Icyakora hari ibyiringiro ku birebana n’umuntu ukiri muzima, kuko imbwa nzima iruta intare yapfuye.+ 5 Abazima bazi ko bazapfa,+ ariko abapfuye bo nta cyo bazi,+ kandi nta bihembo bongera guhabwa, kuko baba batacyibukwa.+ 6 Nanone urukundo rwabo n’urwango rwabo n’ishyari ryabo biba byarashize, kandi nta ruhare baba bazongera kugira mu bikorerwa kuri iyi si.+

7 Genda wirire ibyokurya byawe wishimye kandi winywere divayi yawe n’umutima mwiza,+ kuko Imana y’ukuri yishimiye imirimo yawe.+ 8 Ujye wambara imyenda igaragaza ibyishimo* kandi wisige amavuta mu mutwe.+ 9 Jya wishimira ubuzima uri kumwe n’umugore wawe ukunda+ mu minsi yose y’ubuzima bwawe bugufi* Imana yaguhaye kuri iyi si, kuko ibyo ari byo bihembo byawe by’imirimo ukorana umwete muri iyi si.+ 10 Ibyo ushobora gukora byose ujye ubikorana imbaraga zawe zose, kuko mu Mva* aho uzajya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.+

11 Dore ikindi kintu nabonye mu bibera kuri iyi si: Abazi kwiruka si bo buri gihe batsinda isiganwa, kandi intwari si zo buri gihe zitsinda urugamba.+ Abanyabwenge si bo buri gihe babona ibyokurya, abajijutse si bo buri gihe babona ubutunzi+ n’abafite ubumenyi si ko buri gihe bagira icyo bageraho.+ Ahubwo ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose. 12 Umuntu ntamenya igihe ibyago bizamugereraho.+ Nk’uko amafi afatirwa mu rushundura n’inyoni zigafatirwa mu mutego, ni ko n’abantu bafatirwa mu mutego mu gihe cy’ibyago, iyo bibagezeho bibatunguye.

13 Dore ikindi kintu nabonye muri iyi si ku birebana n’ubwenge, kandi kikantangaza: 14 Habayeho umujyi muto kandi abantu bo muri uwo mujyi bari bake. Nuko umwami ukomeye araza arawugota, awubakaho urukuta rukomeye kugira ngo awusenye. 15 Muri uwo mujyi hari harimo umugabo w’umukene ariko w’umunyabwenge, nuko akiza uwo mujyi akoresheje ubwenge bwe. Ariko nta wigeze yibuka ibyo uwo mugabo w’umukene yakoze.+ 16 Nuko ndavuga nti: “Ubwenge buruta imbaraga.+ Nyamara ubwenge bw’umukene burasuzugurwa, kandi nta wemera inama ze.”+

17 Ibyiza ni ukumvira inama abanyabwenge batanga batuje, kuruta kumva urusaku rw’umuntu utegeka abantu batagira ubwenge.

18 Ubwenge buruta intwaro z’intambara, kandi umunyabyaha umwe ashobora kwangiza ibyiza byinshi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze