ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Ibyago byahanuriwe abahanuzi b’ibinyoma (1-16)

        • Inkuta zisize ingwa y’umweru zari kugwa (10-12)

      • Ibyago byahanuriwe abahanuzi b’ibinyoma (17-23)

Ezekiyeli 13:2

Impuzamirongo

  • +Mika 3:5; Zef 3:4
  • +Yer 14:14; 23:16

Ezekiyeli 13:3

Impuzamirongo

  • +Yer 23:32

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1999, p. 13-14

    1/5/1997, p. 16

Ezekiyeli 13:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.

Ezekiyeli 13:5

Impuzamirongo

  • +Ezk 22:30
  • +Yes 2:12; Yow 1:15

Ezekiyeli 13:6

Impuzamirongo

  • +Yer 29:31, 32

Ezekiyeli 13:8

Impuzamirongo

  • +Ezk 22:28

Ezekiyeli 13:9

Impuzamirongo

  • +Yer 14:14; 28:15, 16; 29:8, 9
  • +Ezk 6:13; 11:10

Ezekiyeli 13:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kubaka urukuta rw’imbere mu nzu rudakomeye, maze ukarusigaho ibintu by’umweru kugira ngo ruse n’urukomeye.

Impuzamirongo

  • +Yer 6:13, 14
  • +Yes 30:10; Ezk 22:28

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1999, p. 13-14

    1/12/1988, p. 10

Ezekiyeli 13:11

Impuzamirongo

  • +Yes 27:8

Ezekiyeli 13:12

Impuzamirongo

  • +Yer 37:19

Ezekiyeli 13:15

Impuzamirongo

  • +Yes 30:12, 13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1997, p. 16

Ezekiyeli 13:16

Impuzamirongo

  • +Yer 6:13, 14; 28:1-4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/1997, p. 16

Ezekiyeli 13:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, udutambaro tw’ubumaji bambaraga mu nkokora cyangwa aho bambarira isaha.

  • *

    Cyangwa “agatimba.”

Ezekiyeli 13:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingano za sayiri.”

Impuzamirongo

  • +Mika 3:11
  • +Yer 23:14

Ezekiyeli 13:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo.”

Ezekiyeli 13:21

Impuzamirongo

  • +Ezk 6:13

Ezekiyeli 13:22

Impuzamirongo

  • +Yer 27:14
  • +Yer 23:14
  • +Yer 23:16, 17

Ezekiyeli 13:23

Impuzamirongo

  • +Gut 18:10, 14; Yer 27:9; Mika 3:6

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 13:2Mika 3:5; Zef 3:4
Ezek. 13:2Yer 14:14; 23:16
Ezek. 13:3Yer 23:32
Ezek. 13:5Ezk 22:30
Ezek. 13:5Yes 2:12; Yow 1:15
Ezek. 13:6Yer 29:31, 32
Ezek. 13:8Ezk 22:28
Ezek. 13:9Yer 14:14; 28:15, 16; 29:8, 9
Ezek. 13:9Ezk 6:13; 11:10
Ezek. 13:10Yer 6:13, 14
Ezek. 13:10Yes 30:10; Ezk 22:28
Ezek. 13:11Yes 27:8
Ezek. 13:12Yer 37:19
Ezek. 13:15Yes 30:12, 13
Ezek. 13:16Yer 6:13, 14; 28:1-4
Ezek. 13:19Mika 3:11
Ezek. 13:19Yer 23:14
Ezek. 13:21Ezk 6:13
Ezek. 13:22Yer 27:14
Ezek. 13:22Yer 23:14
Ezek. 13:22Yer 23:16, 17
Ezek. 13:23Gut 18:10, 14; Yer 27:9; Mika 3:6
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 13:1-23

Ezekiyeli

13 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, hanurira abahanuzi bo muri Isirayeli ibyago bizabageraho,+ ubwire abahimba ibyo bahanura+ uti: ‘nimwumve ibyo Yehova avuga. 3 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “bazabona ishyano abahanuzi batagira ubwenge, bakurikiza ibyo mu mitima yabo kandi nta cyo beretswe.+ 4 Isirayeli we, abahanuzi bawe babaye nk’ingunzu* zo mu matongo. 5 Ntimuzajya ahari inkuta z’amabuye zasenyutse ngo mwongere muzubake kugira ngo mufashe Isirayeli+ ibashe kwihagararaho mu ntambara izaba ku munsi wa Yehova.”+ 6 “Abavuga bati: ‘uku ni ko Yehova avuga’ kandi Yehova atabatumye, beretswe ibinyoma ndetse bagahanura babeshya, bategereza ko ibyo bahanuye biba.+ 7 Ese ibyo mweretswe si ibinyoma kandi ibyo muragura na byo ntibiba ari ibinyoma, iyo muvuga muti: ‘uku ni ko Yehova avuga’ kandi nta cyo navuze?”’

8 “‘None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘kubera ko mwavuze ibitari ukuri kandi mukerekwa ibinyoma, ngiye kubarwanya,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”+ 9 Ukuboko kwanjye kuzarwanya abahanuzi berekwa ibinyoma n’abahanura ibintu bitari byo.+ Ntibazakomeza kuba incuti zanjye magara kandi ntibazandikwa mu gitabo cy’abagize umuryango wa Isirayeli cyangwa ngo bagaruke mu gihugu cya Isirayeli. Muzamenya ko ndi Yehova Umwami w’Ikirenga.+ 10 Ibi byose byatewe n’uko bayobeje abantu banjye, bakavuga bati: “ni amahoro!” kandi nta mahoro ariho.+ Iyo barimo kubaka urukuta, barusiga ingwa.’*+

11 “Bwira abarusiga ingwa ko ruzagwa. Imvura nyinshi, amahindu n’umuyaga ukaze bizarusenya.+ 12 Urwo rukuta nirugwa, bazababaza bati: ‘Ibyo mwarusize byamaze iki?’+

13 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘Nzateza umuyaga ukaze mfite uburakari, ngushe imvura nyinshi mfite umujinya kandi ngushe amahindu yo kurimbura mfite umujinya mwinshi. 14 Nzasenya urukuta mwasize ingwa rugwe hasi maze fondasiyo zarwo zigaragare. Umujyi nufatwa muzawupfiramo kandi muzamenya ko ndi Yehova.’

15 “‘Ninsuka uburakari bwanjye bwinshi ku rukuta no ku barusize ingwa, nzababwira nti: “rwa rukuta ntirukiriho n’abarusiga ingwa ntibakiriho.+ 16 Abahanuzi ba Isirayeli ntibakiriho, ni ukuvuga abahanuzi bahanurira Yerusalemu, bakerekwa ko izagira amahoro kandi nta mahoro ariho,”’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.

17 “None rero mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ku bakobwa bo mu bantu bawe bahimba ibyo bahanura maze uhanure ibizababaho. 18 Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “bazabona ishyano abagore badoda udutambaro two guhambira ku maboko,* bagakora n’amavara* yo gushyira ku mitwe y’abantu uko umuntu yaba areshya kose kandi mukagerageza gutuma abantu bakora ibyo mushaka. Ese muhiga abantu banjye mwibwira ko mwe muzarokoka? 19 Ese muzansebya mu bantu banjye kugira ngo mubone ingano* zuzuye ibiganza byombi n’agace k’umugati?+ Iyo mubeshya abantu banjye batega amatwi ibinyoma byanyu, muba mwica utari ukwiriye gupfa, ahubwo mukareka uwari ukwiriye gupfa.”’+

20 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘mwa bagore mwe, nanga udutambaro twanyu muhigisha abantu* nk’abahiga inyoni kandi nzatubacira ku maboko maze ndekure abo bantu muhiga nk’abahiga inyoni. 21 Nzaca amavara yanyu, nkize abantu banjye mbavane mu maboko yanyu kandi ntibazongera kuba mu maboko yanyu nk’abafatiwe mu mutego. Muzamenya ko ndi Yehova.+ 22 Ibinyoma byanyu+ byatumye umukiranutsi acika intege kandi njye ntarigeze mubabaza. Nanone mushyigikira umuntu mubi,+ bigatuma atareka imyifatire ye mibi ngo akomeze kubaho.+ 23 Ubwo rero mwa bagore mwe, ntimuzongera kwerekwa ibinyoma cyangwa ngo mukore ibikorwa byo kuragura+ kandi nzarokora abantu banjye mbakure mu maboko yanyu, mumenye ko ndi Yehova.’”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze